Abasigajwe inyuma n’amateka baratabaza
Nyaruguru – Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagali ka Mishungero umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bakomeje kubaho mu buzima butaboroheye nyuma yaho gahunda yo kurwanya nyakatsi mu Rwanda itangiriye.
Bugarijwe n’imibereho mibi/Photo Archives
Kugeza ubu nta bikorwa byo kububakira biri gukorwa ngo basubire mu buzima busanzwe nk’abandi baturage.
Amazu bari barubakiwe, yarasenyutse cyane, asigaye nayo usange unzi imwe icumbikiye imiryango irenze itatu, ubuzima ngo ni bubi cyane nkuko babitangarije umuseke.com
Nyiranshumbusho Donata ni umwe muri aba basigajwe inyuma n’amateka. Ati : « Twebwe iki kibazo kiratubangamiye. Imiryango itandukanye irateranira mu nzu imwe n’abana bose kandi nayo twikango ko iribudutembeho. »
Nyanzira Beatrice aragira ati : ‘Twebwe tugiye kwisubirizaho nyakatsi, abayobozi ntimuzaturenganye kuko nta kuntu wabona wicaye mu bana batanu n’umugabo n’abana batanu b’ubundi mugabo ngo ubure aho wicara, ubure aho urambya, aho utereka isahani, nayo abana bakayirwaniraho.’
Kalimba Zephilin ni umuyobozi w’umuryango w’ababumbyi (abasigajwe inyuma n’amateka) mu Rwanda (KOPORWA). Avuga ko n’ubwo gahunda yo kurwanya nyakatsi ari nziza ariko ko mu gihe abasigajwe inyuma n’amateka bagera kuri 90% bari batuye muri nyakatsi kugeza ubu ngo abagera kuri 50% nibo bamaze kubakirwa.
Kalimba yongeyeho ko ingaruka zo kubaho muri ubwo buzima bubi ziri kugenda zigaragara, bamwe muri bo bakaba bamaze kwitaba Imana. Ati : « Iyi mibereho irimo no kutagira icyo kurya n’ikomeza kumera kuriya, u Rwanda rwazagera muri vision 2020, aba bantu bose (abasigajwe inyuma n’amateka) barashize. »
Habitegeko Francois, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru. Avuga ko ikibazo cya mbere cyabayeho ari icyo kubona ibibanza byo kubakiramo aba bantu basigajwe inyuma n’amateka kuko abenshi muri bo nta butaka baba bafite. Ati : ‘Kuri ubu imiganda iri kwihutishwa kugirango barangize amazu yabo banarangize cya kibazo cy’imiryango icumbikiranye.’
Kuri ubu imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka b’i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru igera kuri 35, yose ikaba igizwe n’abantu basaga 350.
Uwimana Ferdinand
Umuseke.com
6 Comments
mu bihugu byose byo ku isi usanga leta zifasha abaturage kwifasha,ikabaha ibikoresho bo badashobora kwibonera,aha navuga nk’ibikoresho by’ubwubatsi bihenze nk’amabati n’inzugi n’amadirishya nabo bakishyiriraho akabo bagatura heza,ariko ikibazo usanga leta niyo yaba ifite ubushobozi bungana iki ntiyashobora kubakira umuntu kuva ku isiza kugera ku isakaro,igahabwa nyirayo,hanyuma ngo bazajye baza no kumufasha kuyitaho ,kuko zitangira zisenyuka gahoro gahoro bidasaba ingufu zidasanzwe zo kuba wasana,ikarinda isenyuka nyirayo ayirebera
umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ababumbyi Kalimba Zephilin,mbona adafasha abanyamuryango bagenzi be mu kwivana mu kibazo bafite,ntako leta itagira,irabubakira,ikabaha amazu yuzuye ariko sinzi icyo mu ishyirahamwe riyobowe n’uriya mugabo ribafasha ngo bamenye kwita ku nyubako zabo,ahubwo usanga abunvisha ko ntacyo bishoboreye,muri make arabamugaza kurenza uko yabafasha kwivana mu kibazo.
Kalimba Zephilin azi guteza ubwega no gukabya cyane ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka,nibyo koko usanga bafite ibibazo by’imibereho mibi,ariko uyu muyobozi wabo mubyo avuga sinjya nunva avuga icyo ishyirahamwe ayoboye ryakoze ngo basabe leta kubunganira binanirane,leta yunganira uwagaragaje ubushake bwo kwikemurira ibibazo,kuko byagaragaye ko icyo utagizemo uruhare ntumenya kugifata nk’icyawe,niko n’amazu bubakiwe byagenze.
Ariko ugirango bazirirwa bicaye banywa itabi no kwendana gusa mgo leta leta tuuuuuuu ni bave hasi bakore barenke umuteto
Ahaaaa Nyamara aba bana b’abatwa iyi leta ititaho bazabatera umwaku. Mwabasenyeye Nyakatsi yego, nonese mwabatuje neza?
Ko iki kibazo cyaba bavandimwe bo muri Nyaruguru kigaruka kenshi, bwana Kagame tugishyire mu bya kunaniye? Nako ubu wigiriye i Chicago!!!! ariko rwose nuhindukira uzagifate au serieux, nahubundi nuko utazi umuvumo w’umwana w’umutwa, aahaaaa murambemo. n’ako Abo mwagiye musigaza inyuma y’amateka
Ariko Yooooo mwagiye mwiyubaha kweri!!!!! ubwo urabona imvugo muba mwokoresheje ? imvugo nyandagazi nkizi sizo dukeneye kugirango twubake u Rwatubyaye ikigaragara nuko ibitekerezo byerekana uwo uriwe. Inama nakugira nukwisubiraho ukajya ku murongo, wowe ntabwo turi kumwe muri vision 2020! Jya ureka gutukana maze utange ibitekerezo byubaka niba hari n’ikibazo tugikemure nk’abanyarwanda bakunda u Rwanda maze umusanzu wawe ube urawutanze mu kubaka u Rwanda uruganisha ejo heza sibyo ?
Comments are closed.