Iran: Bangiwe gukina kubera kwitandira
Ikipe y’igihugu y’abagore ya Iran yangiwe gukina kubera imyambarire yabo, bari mu mikino yo gushakisha ticket y’imikino Olyimpic ya 2012 izabera i Londres.
Ikipe ya Iran y’abagore mu myitozo/Photo Internet
aba bagore ngo bangiwe gukina kuko imyambarire yabo yo kwikwiza hose itandukanye n’itegeko rya FIFA, nkuko byatangajwe n’uhagarariye umupira w’amaguru muri Iran bwana Farideh Shojaei
Uyu mugabo yatangaje ko ibi ari ukubonera igihugu cya Iran kuko umwaka ushize FIFA yari yabemereye gukina bambaye uko umuco n’idini ryabo rya Islam ribibategeka, ariko batunguwe no kwangirwa muri iyi week end.
Iran yagombaga gukina umukino n’igihugu cya Jorndanie mu mikino y’amajonjora, ikaba yatewe mpaga kubera imyambarire yabo mu gihe ikipe yari yageze ku kibuga. Abakinnyi biyi kipe bakaba bagaragaye barira cyane kubera iki cyemezo cyabafatiwe.
Nyuma yo kwangirwa gukina barize ayo kwarika
Kuri uyu wa mbere nimugoroba abateguye imikino Olympic izabera Londres 2012 batangaje ko icyifuzo cya Iran cyo kujuririra iki cyemezo cyanzwe, ikaba yavanwe mu marushanwa.
Ikipe y’igihugu ya Iran y’abagore
umuseke.com
13 Comments
iki kemezo kiragayitse pe!fifa yari ikwiye kuzajya imenya ko umupira w’amaguru udasimbura imico y’ibihugu,kuko foot yaje isanga hari umuco ibihugu bisanganwe,ibi bintu biragayitse.
iyi myambarire se yaba yari kubangamira abandi baribukinane cyangwa yaba yarabangamiye abo bakinanye ubushize ko bitari bibaye ubwambere?ndabona ubushishozi mu gufata iki kemezo bwari bukeya.
iyo babamenyesha iki kemezo mbere y’uko bagera mu kibuga byari kuba byiza,ndabona fifa muri iyi minsi ifite guhuzagurika mu buyobozi bwayo!
ivangura na ruswa byo muri fifa birarambiranye!niba nta byuma bari bambaye simbona impanvu yo kubambika amakabutura ahenuye mu gihe batabyemererwa n’imyemerere,ndabona fifa yishyize mu kibazo kizayigora gusubiza.
ibi bintu fifa yakoze bizatuma abayisilamu bashing ishyirahamwe ryabo,kuko ibingibi ni ugusuzugura imyemerer n’imico y’abantu,byaba byiza bagaragaje imbogamizi ziri mu kwambara kuriya.
asanti abo banya iran n abasilam bakomeye cyane ku dini byaba byiza n ibindi bihugu byabasilam bikoze gutyo ariko ntibishoboka byose byabaye abagambanyi
murebereho urugero kuri twebwe baba shiya nitwe dusigaranye idini peeeeeeeeeeeeeeeeeee
ntahandi warisanga
komera AYATOLLAH ALI KHAMENEI TUKURI INYUMA MUBYEREKERANYE N IDINI N IMICO Y ITUMWA N UMURYANGO WAYO
TURABAKUNDA TUZABAKUNDA.
ahubwo se si nduzi n’abari bamabye amakabutura barashyizeho amasogisi maremare.Fifa rwose aha yagize Iran insina ngufi njye ndabona ntacyo byari bitwaye kdi kuba ubushize yari yabemereye ubu ikabyanga ni uguhuzagurika pe
congratulations
muri abasilam peeeeeeeeeee
imana izabibahembere kandi ni mugihe mu kunda imana intumwa yayo n umuryango wayo cyaneeeeeeeeeeeeeeeeee nda bibakundira
nanjye ni byo nahisemo
iyo nzakugira ubwo bushobozi mbambahaye icyo gikombe mukomereze aho
Ibi FIFA yakoze ni byo rwose. Congratulation to FIFA. Ikintu cyose kigira amategeko yacyo. Kuki Iran igomba guhatira abandi gukora ibyo ishaka nyamara yo ibyo abandi badashaka ntibireke? Congs again to FIFA!
Ariko rero simbona impamvu FIFA yashyizeho amategeko y’imyambarire itabanje kureba ko hari abatabishyigikiye. naho ubundi iyo babareka bagakina bagatsindirwa kumukino ntibatsindirwe kumyambarire.
Ndashimira iyi team ya Iran yagaragaje uburyo umutegarugori yagakwiye kwambara.buri umuntu agira ukwemera kwe ,kandi twagakwiye kubahana mu myemerere yacu itandukanye .Congratulation for Iran Federation soccer
Ni ukuzashoza DJIHAH kuri fifa kuko iri vangura………………
uburenganzira bwabo ntabwo bwubahirijwe ariko niba amategeko ya fifa ariko ameze niko bigomba kugenda ntakundi
Comments are closed.