R.Tardy yatoranyije 21 banyuma bazakina
Abakinnyi 21 b’u Rwanda bazakina igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 baraye bashyizwe ahagaragara n’umutoza Richard Tardy.
Abakinnyi batashyizwe ku rutonde rwanyuma ruzakina imikino y’ i Mexico mu mujyi wa Pacuca aho itsinda ry’u Rwanda rizakinira ni; Mugabo Innocent, Nsengayire Shadad and Rutanga Eric
Tardy yabashyize ahagaragara nyuma y’imyitozo ya nimugoroba, aho mu gitondo bari babanje kwirukanka imisozi ikikije umujyi wa Taos igera kuri m 3,414 z’ubutumburuke. Kurira iyi misozi byabatwaye iminota igera kuri 30 biruka.
Nimugoroba bakaba bagiye koga (Swimming ) no kurambura imitsi nkuko tubitangarizwa na Bonny Mugabe uri kumwe n’iyi kipe.
Abakinnyi 21 banyuma ba Richard Tardy ni:
1. Marcel Nzarora
2.Ntalibi Steven
3.Hategikimana Kabes
4.Bayisenge Emery
5.Usengimana Faustin
6.Turatsinze Heritier
7.Habyarimana Eugene
8.Rusheshangoga Michel
9.Kakira Sulaiman
10.Ndayishimiye Celestin
11.Nsabimana Eric
12.Benedata Janvier
13.Ndatimana Robert
14.Tibingana Mwesigye Charles
15.Mico Justin
16.Itangishaka Ibrahim
17.Buteera Andrew
18.Kabanda Bon Fils
19.Ruhinda Farouk Saifi
20. Mugabo Alphred
21.Rusingizandekwe Jean Marie
Bariya bakinnyi bakuwemo twavuze haruguru ntabwo bajugunywe hanze, ahubwo bazajyana n’ikipe muri Mexico kugeza bagarutse i Kigali gusa ntibazagaragara mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi U 17.
Umuseke.com
14 Comments
amahirwe masa ku mavubi,nibaze ko muzongera kutwereka ibirori nk’ibyo mwakoze ikigali,mumenyeke byose bishoboka kuko n’iby’ikigali ntitwari tubiteze.
Yes amvubi tuyari inyuma,jye nemera Buteera Andrew na Michel R.NI ABAHANGA KABISA.BIG UP
aba bana tubitege kuko ibyo batweretse ikigali ngo wari umusogongero,ngo biteze guhangamura ibihangange maze amateka akiyongera kuyandi bandikishije.
amahirwe masa kuri mwe !!!!!!!!!muzirinde gukora nkibyo bakurubanyu baherutse gukora
amahirwee!!!!!!!!!!!!!!!!
iki gikombe ndakibona i kigali,kuko urebye amakipe ari mu itsinda rimwe n’amavubi nti akanganye namba,unahereye ku bihangange twahangamuriye ikigali muri can.allez amavubi……………allez
yooo computer pole sana nshuti yanjye ihanagne niko bigenda ariko buriya igikuru nuko ikipe izitwara neza muri rusange rizaba ari ishema ryigihugu cyacu boyz we are proud of u !u RWANDA mubihugu 24 bariya basore nabo gushimirwa
Felicitation kuri Nsabimana Eric na bagenzi be babashije kujya kuri urwo rutonde!!Icyo tubtegerejeho ni intsinzi kandi turabizeye bityo mwirinde kudutenguha!! keep up serious!
Justin Mico ongera akagufu wangu! hariya nta blague zihari,gusa you are increasing your force as we see!thanks basore nimwe duhanze amaso kuko bakuru banyu bo ndabona barimo bagenda barunera!!
Esprit kuri aba basore bacu ni baze basimbure bakuru babo kuko bo ntacyo bari gukora,gusa ni barwane ku ishema ry,igihugu nkuko bitanga buri mu nyarda.thx
kabisa ndabakunda cyane ariko umwana witwa Rusingizandekwe JMV we birarenze. Imana ikomeze ibahe ingufu ubwitonzi n’ubushishozi bicyo muzitware neza muri Mexico.Tubafatiye Iryiburyo
AMAVUBI ntimuri insina ngufi tubari inyuma ESPRIT.
abo bana batagiye kuri liste muzagire ikintu mubaha kuko baravunitse cyane mu myitozo
icyo dushaka ni uko mudwinga…muzadwinge.
iriya riste ntacyo ngewe nyinenga,ahubwo nibazaga niba mugabo alphred bazagera kugihe cya match yarakize
Comments are closed.