Isoko ry’imari n’imigabane
Nyuma yitariki 31 Mutarama 2011 muri aka karere duherereyemo ka East African habarizwagamo amasoko y’ imari n’ imigabane agera kuri ane, mu Rwanda hafunguwe isoko ry’ imari n’ imigabane ryiswe Rwanda Stock Exchange (RSE), andi ni Nairobi Stock Exchange (NSE) ryo muri Kenya, Uganda Stock Exchange (– USE) na Dar es Salaam Stock Exchange (DSE) ryo muri Tanzania.
Isoko ry’ imari n’ imigabane ry’ U Rwanda ryafunguwe nyuma y’ imyaka itatu Iteka rya Minisitiri w’ Intebe ryemeza ishyirwaho ry’ isoko ry’ imari n’ imigabane mu Rwanda, nyuma nibwo haje gushingwa Capital Market Advisory Council (CMAC), ariyo yaje guhinduka (CMA)uru rukaba ari urwego rw’ ubujyanama ku bijyanye n’ isoko ry’ imari n’ imigane, ari narwo rwakomeje gukurikiranira hafi isoko rito ryiswe OTC riyikoreramo.
Leta y’urwanda yemeza ko iri soko ari gahunda yaje yiyongera mu zindi zigamije kuzamura ubukungu bw’ U Rwanda. Ibyo bigatanga icyizere kubaturarwanda bagamije iterambere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
iSociete iheruka kwinjira mw’isoko ry’imigabane vuba yinjiye umwaka ushize. Iyo sosiyete itunganya ibinyobwa bisembuye n’ ibidasembuye ariyo BRALIRWA, yashyize ku isoko imwe mu migabane yayo, abantu barayiguze(umugabane umwe wari 136Frw) ku kigero kirenga 174%, aho 78% by’ abayiguze ari Abanyarwanda. Bralirwa ikababa yaraje isanga izindi societe nka KCB (Kenya Commercial Bank),n’izindi.
Mu minsi iri imbere Banki ya Kigali nayo irateganya gushyira ku isoko imwe mu migabane yayo, ibi birerekana ko nta shiti akamaro k’ isoko ry’ imigabane mw’iterambere gakomeje kugenda kamenywa na benshi mu Rwanda, bikaba biganisha ubukungu bw’u Rwanda mu nzira nziza.
Benshi mu banyarwanda ntibarasobanukirwa buryo ki bakunguka baciye mw’isoko ry’igura n’igurishwa ry’imigabane y’amasociete amwe namwe dusanga hano mu rwanda. Umuseke.com uje ubamara amatsiko mwajyaga mugira, ubajyezaho ibyo mucyeneye umunsi k’umunsi ku bijyanye n’isoko ry’imigabane, uburyo bushya bwo gushoramo ushaka inyungu.
Rukorera Gaga
Umuseke.com
7 Comments
Twifuzaga kumenya uko rikora naho rikora mu buryo burambuye.
i really apreciate your analysis guys,hari ibintu byinshi mungejejeho ntari nzi…ahubwo muzakomeze mushyireho amakuru menshi atuma turushaho kumnenya neza ibya capital market!!big up
aya masoko mu bihugu bikize ni isoko y’ubukungu butangaje,usanga habarizwa amasociete y’imari afite ingufu mu bukungu bw’isi kuburyo iyo hagize ikiyahungabanya ubukungu bw’isi buhahungabanira,nibaze rero ko iri soko ry’urwanda naryo rizatera imbere kuri uru rwego nk’urwa NYSE
hari ikintu ntasobanukiwe,ngo umugabane ni amafaranga 137 y’urwanda,ni ukuvuga iki?ni 100 ayangaya y’igiceri kimwe ?cyangwa hari ukundi babibara,atari ibyo narangura nk’iya 5000,yaba ibaye.
Bravo!!!! ibi ni ingirakamaro abanyarwanda twese nitumara gusobanukirwa tuzatera imbere nta gushidikanya
Ewana mukomereze aho nge sinari nzi agakino uko kameze.
This is really an interesting news coz we want to know more about capital market,thank you 4r work and we hope that you will keep informing as.
Comments are closed.