Digiqole ad

APR VC yatsindiwe kabiri muri Kaminuza

Kuri uyu wagatandatu muri Kaminuza nkuru y’Urwanda, habereye imikino y’umunsi wakabiri wa shamiyona muri volleyball ku bagabo.Ikipe y’APR Volleyball Club ikaba yatunguwe no gutsindwa na Lycée de Nyanza ndetse ikanongera gutsindwa na Kaminuza y’Urwanda.

Yakana Laurence wa APR yahuye na Block ikomeye ya NUR VC

Ni umukino wari utegerejwe  n’abakunzi b’amakipe yose haba ari APR ndetse na Kaminuza nkuru y’Urwanda (NUR). Mbere y’umukino umutoza w’APR akaba yari yatangarije ikinyamakuru umuseke.com, ko nta kwihorera ateganya kuri NUR, dore ko ubushize iyi Kaminuza  yari yatwaye APR igikombe cya volleyball ku mukino wa nyuma.Umunyakenya utoza APR, MULINGA ati: “Mu mukino uratsinda cyangwa ugatsinda, ntabwo naje kwihorera kuri NUR”.

Amakipe yombi yari agiye gukina, APR isa n’ifite amahirwe bitewe n’uburyo Kaminuza yari yatsinze umukino wa mbere biyigoye.

Ku ruhande rwa Kaminuza umwuka wari muzima mu bakinnyi ukurikije ibyo bari batangarije umuseke.com, gusa bari bafite impungenge z’imyitozo mike.

Ku isaa kumi n’iminota 50 ni bwo umusifuzi yari ahushye mu ifirimbi, maze inzu ikinirwamo muri Kaminuza Gymnase, abafana bivayo mu gufana. Kaminuza yagaragaje ingufu zidasanzwe muri Cet yambere ihita inayitsinda. Muri Cet ya kabiri APR yaje yariye amavubi maze yishyura iya mbere yari imaze gutsindwa.

Nyuma yo kumva inama z’umutoza bishyuye Seti ya mbere

Cet ebyiri zanyuma Kaminuza yazikinnyi isa n’iri hejuru ya APR, maze ifashijwemo n’abafana irazitsinda. Gusa umukino ubura iminota micye ngo urangire umukinnyi Adolphe Mutoni, wari wanitwaye neza yaje kugwa akiza umupira bimuviramo imvune ikomeye ajyanwa hanze.

Umutoza Fideli wari wavuze mbere y’umukino ko, agomba gutsinda APR yagize ati: “Iyinsinzi twari tuyikwiye ariko turayikesha abafana. Tugamba gukomeza imyitozo tukazitwara neza mu mikino itaha”.

Adolphe Mutoni yavunitse umukino wenda kurangira

Mu mukino yose muri rusange, NUR yatsinze imikino itatu, itsinda Lycée y’I Nyanza cets 3 kuri 1; yanatsinze St Joseph y’i Kabgayi Cets 3 ku busa ndetse yihangiriza APR iyitsinda cets 3 kuri 1.Gusa mu mikino wanyanza imisifurire ntiyanogeye abafana ku ruhande rwa Nyanza, umutoza MUREKEZI Olivier avugana n’umuseke.com yagize ati: “Twatse APR tubishoboye, dufite abakinnyi babishoboye. Kuri NUR, twatsinzwe n’umusifuzi”.

Ibi birasa n’ibyo umukinnyi wa Lycée, umunyakenya Elphas BIMOTT,wagize ati: “Kaminuza ni ikipe nziza ifite ubunararibonye, ariko imisifurire si myiza ikwiye kuvugururwa”.

APR yatsinze umukino umwe itsinda St Joseph, Lycée de Nyanza yatsinze imikino ibiri: itsinda APR CETS 3 kuri 1ndetse itsinda na St Joseph. N’aho St Joseph yatsinzwe imikino yose.

I Huye hakiniraga amakipe ane yari yabaye ayambere mu gace ka mbere ka shampiyona, kuri iki cyumweru i Kigali, hakaza gukinirwa imikino yindi n’amakipe ane ya nyuma asigaye.

Kuvana intsinzi muri Kaminuza bigora benshi kubera abafana baho

Gymnase yari yakubise yuzuye baje kwirebera NUR na APR VC

Ange Eric Hatangimana

Umuseke.com

7 Comments

  • Kabiri mu rugo rw’umugabo koko? Kaminuza yasuzuguye igikona koko!! ubu gipfuriwe muri gymnase inshuro zinga?

  • Nizere ko igikona cyahakuye isomo!! Gusa abaganga bakurikirane Adolphe, tuzongere twipfurire igikona.

  • kaminuza yibye bigaragara lycee de nyanza ku mugaragaro gusa olivier ndabizi ko azatwara iki gikombe

  • abakinnyi ba APR bakomeje kwitwara nabi nibatikosora tuzabohereza darfur bajye bavomera abakinnyi bacu bariyo mu butumwa

  • oya nibyo rwose igikona nibagipfure kibone ko ntaho kiragera gusa bite kuri Adolfe

  • Erega ntibagasetse imikara!Ubu se babona ko Kaminuza imwe rukumbi kandi itunganye yahera inyuma mu mikino yose?Nibemere ibahe isomo.

  • Ngira ngo igikona nako ikiyoni cyabonye ko na NYINA W’UNDI YABYARA UMUHUNGU. Bari barirase.

Comments are closed.

en_USEnglish