Digiqole ad

Reynders yasabye ko ikibazo cya M23 gikemuzwa intambara ikomeye

Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine muri Congo Kinshasa yavuze ko uburyo bwa gisirikare bukomeye bugomba gukoreshwa mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo cyane cyane M23.

Didier Reyndersna Joseph Kabila iKinshasa kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama
Didier Reyndersna Joseph Kabila iKinshasa kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama

Reynders yavuze ko ingabo za Congo zifatanyije na MONUSCO ngo mu byumweru biri imbere zizagaba ibitero mbere na mbere kuri M23, ibi bitero bikagomba kuba ngo bikomeye kandi bigamije kuyirandura.

Didier Reynders yagize ati “  ababishinzwe muri MONUSCO ubu biyemeje  kwerekana ubushobozi bwabo na brigade d’intervention yoherejwe.”

Ni ibyo yatangarije abanyamakuru mbere gato yo kubonana na Perezida Kabila na Ministre w’intebe wa Congo Matata Ponyon Mapon kuri uyu wa gatatu.

Kuri uyu wa kabiri nijoro Didier Reynders yabonanye kandi n’umuyobozi w’ingabo za MONUSCO umunyabresil Gen Alberto dos Santos Cruz ndetse n’umuyobozi wa politiki wa MONUSCO umudage Martin Kobler nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bubiligi Belga.

Reynders mu magambo ye yanavuze ko ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro kidafatwaho ingamba zikomeye n’ubuyobozi bwa Congo Kinshasa, avuga ko mu biganiro na M23 i Kampala Leta yagombaga kuba yarabikemuye mu mahoro.

Ati “ ndatekereza ko mwakoze ibishoboka byose mu biganiro, indi nzira ihari niba abigometse bakomeje kwanga kuva ku izima ni ugukoresha ingufu za gisirikare.”

Uyu mugabo akaba yanibukije ko ngo mu minsi ishize ingabo za FARDC ziri muri bataillon ebyiri zatojwe n’ababiligi ngo ziherutse kwitwara neza mu mirwano n’ingabo za M23.

Mu burasirazuba bwa Congo hoherejwe umutwe w’ingabo 3 000 z’abanyafrica y’epfo, Tanzania na Malawi bo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera. M23 isa naho ariyo ntego kuko ariyo ivugwa cyane.

Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye kwirwanaho mu gihe utewe n’abo basirikare boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Indi mitwe iri muri kariya gace, ni umutwe wa FDLR uvuga ko urwanye Leta y’u Rwanda, hari amakuru u Rwanda ruherutse kugeza muri UN y’ubufatanye hagati y’uyu mutwe n’ingabo za FARDC, ndetse runagaragaza ko hari ibisasu biherutse kuraswa mu Rwanda by’ubushotoranyi bivuye mu gice cy’ingabo za FARDC na MONUSCO zifatanyije ngo zirwanye M23.

Didier Reynders ni inshuro ya kane asuye Congo Kinshasa mu gihe cy’umwaka umwe n’igice. U Bubiligi bwahoze ari igihugu gikolonije u Rwanda, u Burundi na Congo bitaga mbiligi.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • EEEEEeeeeeh! Uyu mugabo aravuga nk’umuzungu kabisa, abazapfa se ni ababirigi? abazungu bene wabo?
    Imana izabaze amaraso inzirakane bariya bagabo bashyushya urugamba batazarurwana, icyokoza birashoboka kuba ari gushakira isoko inganda zikora intwaro z’Ububirigi& Amasasu n’imbunda zabo zishaje!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • none se wadusobanuriye buriya ubona M23 irwanira iki? Umva bari abasirikare muri Leta, harya buriya bivumbuye bashinga M23 bashaka amahoro? Wowe se ubundi buriya ubona hari icyo bazageraho? Rimwe ngo barashaka gucyura bene wabo, none bageze naho bifuza ubwigenge bwa Kivu. Ubwo se bakoze imibare neza basanga amahanga azabashyigikira nko muri Sudani Yepfo? Iyo urwana iyo utazatsinda urayihorera ugashaka izindi nzira zitari intambara. Nibura ukabanza ugategura abantu.

      • @Amidu uri interahamwe nibitekerezo by awe byerekana ko Uri FDRL. Naho M23 iri kurwanira ukuri kugaragarira uwariwe wese haba nabameze nkawe nubwo babyirengagiza. Ncuti, m23 ntago ari nka FDRL iharanira kongera gukora amahano murwanda nkayo yakoze 1994. M23 iharanira amahoro yabakonvomani bazira uko baremwe nuko bavuga. Amahoro kuri M23 nabakunzi bamahoro aho bari hose

        • Mr. Rutchulo none ejobundi
          Bamarana barwaniraga iki?
          Pu!Inda nini gusa nokumarisha
          Abavuga ikinyarwanda gusa
          M23/fdrl=terrorist

      • @Amidu; Uravuga ibyo utazi nezi neza kubera impamvu zikurikira;
        1. Abasirikare badahembwa babaho? wari uzi neza ko abasirikare bakongo badahembwa, ahubwo bishakira amafaranga mubaturage?
        2. Abasirikare batagira umugaba babaho? wari uzi neza ko abasirikare ba Congo batagira umugaba umwe ahubwo usanga aho umwe ayobora arahe ntawe umuvuguuza ntanuwahamukura?
        3.Igisirikare kitagira Oder kibaho, wari uzi neza ko Congo umusirikare yiteganyiriza ipeti/Rank akayibona ibyo byabayehe?
        Ahubwo aba bahungu ba M23 baratinze, niba bashaka ko igihugu cyabo kibona amahoro arambye bakwiye kwihambira kugeza babigezeho, bakanamenya ko nta kiza kibonekera ubuntu ndetse bakirinda ibikangisho bya ababirigi, N’inkotanyi zabohoje u Rwanda, Rwuzuye ibikangisho nkibyo, hari huzuye ingabo z’abafaransa, ababiligi, Chadi, Zaire,nabacomando bateye ubwoba, UN….iby’indege byo ni Hollywood ibyo birazwi keretse abadasobanukiwe imikorere yazo.

  • Ngaho M23!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Hari ibyo bamwe bataramenya.

    1. Iyo umubiligi avuze ujye uhita ko unumva ko umufaransa yavuze, buriya iriya message ya Mr Reynders irakomeye, u Bufaransa buraturamye, nta bigambo, ariko ibikorwa birajya mbere.

    2. Reka Drones zimare kugera muri kariya gace zikore Gound Surveillance na Intelligence ubundi urore ngo umuriro uraka.Kuko ibirindiro bya M23 ziriya ndege zizaba zibikontorora 24/24Hrs, preparations na movements za M23 zose bazibona, ku buryo M23 izajya iraswa igihe cyose ititeguye. Bivuze ngo igihe cyose M23 iteguye igitero kizajya kiburizwamo kuko amafoto azaba afatwa na Drones ahita aba analysed na Intevention Brigade ya MONUSCO, ihite ikora Counter-attack.

    3. Niba hari elements zambuka imipaka zijya gufasha M23, cyangwa iza M23 zambuka zambuka imipaka, byose bigiye kugaragara.

    Ibi Mr Reynders yavuze niba aribyo si umusazi, afite aho yabikuye.

    M23 nayigira inama yo kuyamanika hakiri kare.

    • Mweusi, vana ibigambo hano ujyende nawe wongereho akawe urebe ko uzarimbura M23! ngo drones, drones se ntizakozwe nabantu? uziko uri injiji, cya kabila bakomeze bacyoshye biriya bibinga bazabijwibura.

    • hanyuma itange inzira kuri FDLR gutera Urwanda muramenye kubyo mwibwira turakurikira

    • hahahah MWEUSI uri nkumwana cyane,ndagirango nkumenyeshe ko m23 iticaye ubusa habe nagato,byose birategurwa kandi nayo irimo kwitegura ndetse cyane,ariko kuba umubiligi yavuze ndakeka ataricyo cyakadushimishije,ahubwo byakatubabaje ndetse cyane, twishimiye ko abanyamahanga baduha intwaro tukamarana,sha ikibazo cyambere nimitekerereze ya gikoroni icyuzuye mumitwe yacu,ariko nzi neza ko ibi itariwo muti ndetse bizakemuka kandi neza drones ntago zizaza iyi ntambara niramuka itangiye zitaraza, ikindi kandi umenye ko bazizanye mwigeragezwa bari batarazikoreshaho nagato.mwebwe aho kubabazwa nibyo amahanga akorera afurika ahubwo murishma mwabaye mute koko, kuki iyo myumvire itabashiamo?

    • Wa mugabo we niba ufite umwanya ushake amakuru yose kuri drones. uzamenya ibihugu bizifite ni bitazifite, ibizikora nibizikoresha biziguze!

  • Hari abafata Kabila nk’umuntu udafite ubwenge!! Yagiye mu mishyikirano Kampala azi neza ko ntacyo izageraho ahubwo gusa ari ukugirango abone umwanya wo kwisuganya no gushaka amaboko! Muri icyo gihe M23 yo aho kugirango yisuganye yararasanye hagati yayo! Bigaragara ko yo nta stratégie namba ifite! Ubwo umunsi Kabila azaba yabonye neza imbaraga za gisirikare na diplomatie azategeka icyo ashaka!

    • Nuko mubonye umubiligi muramvumvuye bivuze se ko Kabila yatsinze ??? Erega ntawuca urubanza intambara itaratangira ese ubundi mutegereje iki NGO mufungure ibinyamakuru byanyu muri Congo muzanatureyo Burundu dukire urusaku rwanyu puuuu .

  • Uyu Didier ninterahamwe MBI eregast ububiigi butunzwe na Congo ntakuntu atavugira Kabila .

  • nibanosheho twumve se

  • erega umugambi wabo niwa wundi,divide and rule bigamije entre zabo.imagine such a astatement erega kabira amubyibye iruhande yifotoza.

    • baratangiye kasa; ese africa izabatunga kugeza ryali, kuki amaraso agomba kumeneka koko

  • eee uyu rugigana ararikocoye,ahubwo se ko batinze,reka m23 bayereke mbabajwe na petit frere urimo

    • wewe waca woga aca tupige muzungu nabwo wumvishe ko BISAMAZA yaje kutwiyungaho avuye muri FRDC none ngo ngwiki tutapigana mpaka hao wanao tupiganisha watutambue kua na morari nukabe IKIGWARI

      • Wowe muvala kupigania kwa
        Internet hakuna faidha njo
        Uwanjani wa mapigano,gufana
        Intambara n’ignorance umusonga wundi…….

    • Kagire inkuru? Cyakora ntacyo utwunguye ahubwo uradutangaje!

  • harya ubundi ngo m23 irarwanira iki?gucyura impunzi itera izindi!! Yezu we tuzahahira he? reba TZ baratwirukanye reba DRC ariko ubundi diplomacy yacu ubu ntikennye? when the reasons are just the consequences are justified.ubu m23 iyo ibanza iga clearinga reasons iba igeze kure harya ngo irahiga FDLR?kuki hatabaho ibiganiro hagati ya FDLR n’urwanda abantu bakagira amahoro.

    • Ah bon!? Ubwo se urakomeje?

    • tuguhaye uburenganzira genda uganire nabo(FDLR), uzatubwira ibyo mwumvikanye

  • ABABILIGI BARASHAKA GUHIGANWA N ABAFARANSA BO BASHOBOYE KUBOHORA IGIHUGU CYA MALI NABO BARASHAKA KWEREKANA PUISSANCE KU BIHUGU BAKORONIJE BAGERAGEZA KUBOHORA RDC ARIKO BAKWIYE KUBANZA BAKAREBA NIBA IBIBAZO BYATUMYE IYO MITWE IFATA INTWARO BIFITE ISHINGIRO.

  • Aho bigeze M23 igomba kubona ko uwayishutse gushoza intambara hariya afite izindi nyungu zitari izo gutegeka RD Congo cyangwa agapande ka RD congo.

    None se niba koko hari imishyikirano, intambara ikaba igomba kurekera aho, kuki abitwa ngo ni abasirikare b’ABATUTSI Rwandophones bo muri ngabo za Congo bakomeza gutoroka basanga M23? Niba bashaka amahoro kuki badakomeza ngo bakorere igihugu mu gihe ibiganiro hagati ya Congo na M23 bikomeza?

    Ibi rero birerekana ko ari Leta ys RD Congo ubwayo ari n’amahanga bose babona ko M23 ari abanyarugomo,btyo ikibakwiye ari Military Solution, bakarwanywa Gisirikare.

    • Ndabona ugifite ikibazo k’imyumvire!

      • ibyo NGADIADIA AVUZE NUKURI 100 %

  • uwo mugabo aravuga ijambo.
    wabona intambara zigabanutse
    mukarere.
    gusa bizatugiraho ingaruka
    ariko byahindura byinshi.

  • uwo mugabo aravuga ijambo.
    wabona intambara zigabanutse
    mukarere.
    gusa bizatugiraho ingaruka
    ariko byahindura byinshi..

  • Mbega inamaaaa!Sha mbashije kumirwa koko! mbonyeko koko muzehe iyo avuga ko baba bafite inyungu zabo bakurikiye batitaye ku nyungu za abaturage aba yashishoje!!nawe se, buriya ararebba intambara ariwo muti w’ibibazo? mu mumbwirire ko iwacu mu rwacu tugirara tuti”INTAMBARA IRASENYA NTIYUBAKA”.hanyuma mumbwirire na kabira muti”– USENYA URWE BAMUTIZA UMUHORO”.

  • HARI UMUBILIGI UZAHAGWA SE SHA? SI TWEBWE? UMVA BAVANDIMWE BA AFRIKA KUKI MUDAKUNDA BENE WANYU KOKO AHUBWO MUGAKUNDA INDA ZANYU GUSA? PATRIOTISME=0? BIKUNZE TUGAFATANA URUNANA TUKIYAMA ABANYABURAYI TWABONA UMUTI NYAWO W’IBIBAZO BADUTEJE.MUBUMVA MUTE?

    • Ese ubu ingabo z’u Rwanda ziragwa muri Congo zizira iki? Zirajya gushakayo iki? M23 ntibaho ahubwo ni izina gusa , ubundi ni ingabo z’u Rwanda zigira kwiba muri Congo. None Nkunda ko numva ngo yakomerekeye I Rumangabo kandi twari tuzi ko ari mu Rwanda, yageze I Rumangabo ate? Niba se bamubeshyera kariya kaboko nabonye ejo gahomye kabaye iki?

      • wowe kazura uzahindure izina kuko iryo ntirigukwiye rikwiye imfura wowe uri fake sana- nonese ingabo uvuga zurwanda ziri congo waba uri imwe muri zo ngo twemere ko uvuga ibyo wabonye? uri coordinator wazo se ? nknda se wamubonye yo ufite gihamya? nawe se ni ingabo yurwanda? sha mwa nterahamwe mwe ko mwarangiye mwatuje wenda mukiyambaza nyabingi ariko ko igihe cyanyu cyarangiye!!!!

  • M23 Twese abana Baba munkambi tugiye gufatanya na benewacu dishwanyaguze Aba baginga batwanga ngo nuko turabanyecongo bavuga ikinyarwanda, Rynders urumunuko…nawe uzazane nabo urebe icyo tuzagukora, aba bandi mbona bata Ibitapfu hano nibyana byinterahamwe biba bimaze guhaga ibigage , byiyibagije Ko M23 arabacongoman banahutu na batutsi bakomoka muri za kivu zombi…Bariya bararwanira uburenganzira bwabo …Kandi natwe aho gupfira munkambi hano tugiye kugyayo dufatanye nabo ..Goma tuzayifata muminsi mike…Kuko Hano hose niwacu…Nibashobora kurwanira mumasyamba bazaze bibesye ngo baraturasaho

  • Dear Friends, take your time on this letter, your will master why Africans still facing difficulties!

    Willie Lynch letter: The Making of a Slave

    BY FINALCALL.COM NEWS | LAST UPDATED: MAY 22, 2009 – 12:45:37 PM

    This speech was said to have been delivered by Willie Lynch on the bank of the James River in the colony of Virginia in 1712. Lynch was a British slave owner in the West Indies. He was invited to the colony of Virginia in 1712 to teach his methods to slave owners there.
    [beginning of the Willie Lynch Letter]

    Greetings,

    Gentlemen. I greet you here on the bank of the James River in the year of our Lord one thousand seven hundred and twelve. First, I shall thank you, the gentlemen of the Colony of Virginia, for bringing me here. I am here to help you solve some of your problems with slaves. Your invitation reached me on my modest plantation in the West Indies, where I have experimented with some of the newest, and still the oldest, methods for control of slaves. Ancient Rome would envy us if my program is implemented. As our boat sailed south on the James River, named for our illustrious King, whose version of the Bible we cherish, I saw enough to know that your problem is not unique. While Rome used cords of wood as crosses for standing human bodies along its highways in great numbers, you are here using the tree and the rope on occasions. I caught the whiff of a dead slave hanging from a tree, a couple miles back. You are not only losing valuable stock by hangings, you are having uprisings, slaves are running away, your crops are sometimes left in the fields too long for maximum profit, you suffer occasional fires, your animals are killed. Gentlemen, you know what your problems are; I do not need to elaborate. I am not here to enumerate your problems, I am here to introduce you to a method of solving them. In my bag here, I HAVE A FULL PROOF METHOD FOR CONTROLLING YOUR BLACK SLAVES. I guarantee every one of you that, if installed correctly, IT WILL CONTROL THE SLAVES FOR AT LEAST 300 HUNDREDS YEARS. My method is simple. Any member of your family or your overseer can use it. I HAVE OUTLINED A NUMBER OF DIFFERENCES AMONG THE SLAVES; AND I TAKE THESE DIFFERENCES AND MAKE THEM BIGGER. I — USE FEAR, DISTRUST AND ENVY FOR CONTROL PURPOSES. These methods have worked on my modest plantation in the West Indies and it will work throughout the South. Take this simple little list of differences and think about them. On top of my list is “AGE,” but it’s there only because it starts with an “a.” The second is “COLOR” or shade. There is INTELLIGENCE, SIZE, SEX, SIZES OF PLANTATIONS, STATUS on plantations, ATTITUDE of owners, whether the slaves live in the valley, on a hill, East, West, North, South, have fine hair, course hair, or is tall or short. Now that you have a list of differences, I shall give you an outline of action, but before that, I shall assure you that DISTRUST IS STRONGER THAN TRUST AND ENVY STRONGER THAN ADULATION, RESPECT OR ADMIRATION. The Black slaves after receiving this indoctrination shall carry on and will become self-refueling and self-generating for HUNDREDS of years, maybe THOUSANDS. Don’t forget, you must pitch the OLD black male vs. the YOUNG black male, and the YOUNG black male against the OLD black male. You must use the DARK skin slaves vs. the LIGHT skin slaves, and the LIGHT skin slaves vs. the DARK skin slaves. You must use the FEMALE vs. the MALE, and the MALE vs. the FEMALE. You must also have white servants and overseers [who] distrust all Blacks. But it is NECESSARY THAT YOUR SLAVES TRUST AND DEPEND ON US. THEY MUST LOVE, RESPECT AND TRUST ONLY US. Gentlemen, these kits are your keys to control. Use them. Have your wives and children use them, never miss an opportunity. IF — USED INTENSELY FOR ONE YEAR, THE SLAVES THEMSELVES WILL REMAIN PERPETUALLY DISTRUSTFUL. Thank you gentlemen.”

  • nabwo dushobora gucika morari kumagambo yanyu,ese ushobora kumbwira imamvu FDLR irimokwegera umupaka wurwanda,turabazi mwananiwe urwamasasu.

  • uyu numubirigi koko extremiste qu’il est, baraduteranyije turamarana, none ngo m23 iraswe, sha uribeshya nabo nabagabo bazirwanaho, kdi noneho ntabwo bazagarukira i goma gusa, nugukomeza mpaka ariko bacumuye iki koko? conference de berlin siyo yabizanye bigabanya Africa igihugu cyacu bakakijyanana nabaturage bacyo guhera muri November 1884 to February 1885, mubare imyaka bamaze muri congo ariko, none barasaba uburenganzira bwabo umubirigi akitambika, ariwe nyirabayazana? muribeshya Imana ntizabyemera, kuko bararwannira ukuri abasazi birengagiza.

  • Hili lizungu lipumbavu kweli sawa na Kabila na ndugu zake wanao li support, kwake yeye damu ya mweusi kumwagika ni kama vile inamwagika damu ya panya, eti li Kabila linacheka na kujidanganya litafaulu! Lingemwuliza kwanza mzimu wa baba yake kama watakufa wanyarwanda tu lenyewe likabaki? Lofa kweli, halifikirii waafrika wenzake ni puppet wa Mu belgium, AIBU KWELI. AHO GUTEKEREZA NKUMUKONGOMANI BYARUTA NKAPFA NDIYO MAANA SITATOKA M23 MPAKA NIWAMALIZE AU NIFE!

  • Hari abantu hano mbona uwabaha nibura isaha yo kuvuga ibi ari ku mutima isi yose yahungabana kabisa! gusa aba ni ba sanibarati na tobiya bo muri bibiliya Wagirango baba iburayi sigusa!

  • ariko mwa birabura mwe kuki mutareba ko abazungu baduteranya ngo tumarane sinkunda abicanyi na banyenda nini ariko mushishoze nitukiteze abazungu kuki bo bishyira imbere mu bi bazo bya africa ese nuko iwabo ari paradizo?ahubwo nukuduteranya ngo tumarane bakoresheje abanyenda nini ni mutekereze afrika tubakorer iki?

  • ariko reka mbibarize buriya uriya mugabo arenga ibihugu bingana kuriya aje kuvuga ko bagomba kwica abanyafurika kandi bakiyicanira bo ubwabo ariwe ubibabwiye njyewe narumiwe rwosenoneseiriya iwabo kwabarugigana M23 irababangamiye nabo ra aha

Comments are closed.

en_USEnglish