Digiqole ad

Perezida Kagame yagaragaje icyo yifuza ku badepite bazatorwa

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2013, Perezida wa Repubulika nk’uko abisabwa n’itegeko nshinga yasoje imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepi manda ya kabiri. Yabashimiye ibyo bakoze n’umusaruro w’amategeko bashyizeho ndetse anasaba umutwe w’abadepite uzaza muri manda ya gatatu kuzashyira imbaraga mu guhuza amategeko y’u Rwanda n’ay’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu birukikije.

Perezida Kagame asoza manda ya gatatu y'Abadepite nk'uko biteganywa n'itegeko nshinga
Perezida Kagame asoza manda ya gatatu y’Abadepite nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga

Muri uyu muhango Perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite icyuye igihe, Rose Mukantabana yashimiye Perezida wa Repubulika ku mategeko yahaye uburenganzira abagore, bakaba bari 56,25% mu nteko ishinga amategeko.

Yashimiye kandi  Abanyarwanda n’izindi nzego muri rusange kuba zarakoranye nabo neza bigatuma bubahiriza inshingano bari barahawe,.

Agira atti “Hashingiwe ku ntego z’inteko ishinga amategeko zirimo kugenzura ibikorwa bya guverinoma, gutora amategeko no kwegera abaturage dusanga byaragezweho ku kigereranyo gishimishije.”

Mukantabana kandi yanasabye imbabazi Perezida wa Repubulika, n’Abanyarwanda muri rusange babatoye kubyo batabashije kuzuza 100%.

Ati “Kamere muntu ntitwemerera kuzuza ibyo tuba dusabwa 100%, niyo mpamvu dusaba imbabazi ku byaba bitaratunganyijwe. Ku baba barakiriwe nabi cyangwa ku baba barakoreshejwe amasaha y’ikirenga.”

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika yashimye byimazeyo ibyo Abadepite imirimo myiza bakoreye igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko uretse kuba barubahirije inshingano zabo, banabonye umwanya wo kwegera abaturage bakabereka uko ibikorwa n’imishinga bigamije iterambere bigenda bibagezwaho kandi ngo byatumye n’abaturage babagezaho ibibazo bafite.

Ati “Ntagushidikanya ko amategeko mashya yashyizweho n’ayavuguruwe cyangwa se ibikorwa byo kugenzura imikorere ya guverinoma byafashije mu kongera ibyiza ari mu bukungu bw’igihugu, mu mibereho myiza y’abagituye, mu butabera no mu miyoborere myiza ari nazo nkingi z’ingenzi mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Akomeza avuga ko inteko ishinga amatege ko umutwe w’abadepite wagize n’uruhare mu bindi bikorwa byahesheje u Rwanda isura nziza n’agaciro rukwiye nka gahunda yo kurwanya ivangura mu banyarwanda, gahunda yo kubungabunga ibidukikije, kurwanya ruswa, gufasha abatishoboye no kuzamura imibereho yabo.

Agira ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi, mu by’ukuri urebye imikorere y’inteko yacu, ugashyira mu gaciro ibikorwa yagezeho muri manda yayo wasigara wibaza ikindi bashoboraga gukora kirenze icyakozwe, ni ukuvuga ko ibyakozwe ari byiza.”

Perezida Kagame avuga ko icyangombwa ari umusaruro wavuye mubyo bakoze kuruta kureba ibitarakozwe n’ibitaragenze neza.

Ariko kandi anavuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu guhuza amategeko n’ibikorwa n’ibindi bihugu cyane ibyo mu karere dutuyemo kuko ngo hari byinshi duhuriyeho kandi bidufitiye inyungu.

Agira ati “Ndifuza ko iyi yaba imwe mu nshingano zibanze z’abasenateri n’abadepite bazaba bagize Inteko Ishinga Amategeko muri manda y’abazatorwa.”

Perezida Kagame n'Abadepite barangije mandat ya kabiri
Perezida Kagame n’Abadepite barangije mandat ya kabiri

Perezida wa Repubulika ariko yanaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose bageze mu kiciro cyo gutora kuzitabira amatora y’Abadepite tugiye kujyamo, abasaba kuzahitamo abazabahagararira bashingiye ku bushobozi n’ubunyangamugayo babaziho, bagahitamo nta gahato kandi ubikora akabikora kuko ari inshingano ze anazirikana ku kamaro bimufiteye n’igihugu cyose.

Byumwihariko ariko yanasabye Abadepite bacyuye igihe kuzirikana ku gihugu mu yindi mirimo bazajyamo kandi ngo ntibazatenguhe igihugu cyabo kuko kikibatezeho byinshi. Ati “Gucyura igihe ntibivuze kureka ubushake bwo gukorera igihugu kuko hari na bamwe muri mwe bashobora no kuzagaruka muri mandat itaha.”

Bimwe mubyo inteko isoje igezeho

Mu gihugu icyo aricyo cyose kiyobowe muri Demokarasi, kiyoborwa n’inzego eshatu: Urwego rushinga amategeko (Inteko ishinga amategeko imitwe yombi), Urwego rushinzwe kuyubahiriza (Ubuyobozi bwite bwa Leta) n’Urwego rw’Ubutabera, buri umwe akagira inshingano ze n’ubwo bihurira kuri byinshi.

Muri iyi manda ya kabiri y’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite watoye amategeko 349, agenga ibyiciro n’imibereho ya buri munsi y’igihugu n’abaturage.

Aya mategeko yatowe n’ayavuguruwe, n’ibindi inteko yakoze biri mu nshingano zayo byatumye u Rwanda rutera imbere mu byiciro binyuranye, birimo ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere, ubutabera, umutekano, uburenganzira bwa muntu n’ibindi byinshi

Mu bukungu

Iyi manda isize u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite igipimo cy’ubukungu kiri hejuru, ifaranga ry’u Rwanda ntabwo ryataye agaciro cyane ugereranije n’ibindi bihugu duhana imbibe, rwabashije kwitwara neza mu ihungabana ry’ubukungu ryayogozaga isi mu myaka micye ishize,  ubu rugeze ku kigereranyo cya kiri hejuru ya 60,2% mu kwihaza ku ngengo y’imari.

Mu mibereho myiza

Mu mibereho myiza iyi manda ivuga ko isize havuguruwe amategeko agenga uburezi, ubuzima n’ibindi, kandi inteko yanagiye ishyigikira gahunda nyinshi zigamije guhindura imibereho y’abatishoboye n’imbabare nka Gira inka, n’izindi.

Ariko bakavuga ko igikuru ari uko basize nibura Abanyarwanda basaga miliyoni bavuye mu cyiciro cy’ubukene nk’uko bigaragazwa n’ibarura rusange riheruka.

Mu butabera

Muri uru rwego naho hatowe amategeko  havuguruwe asanzwe agenga urukiko rw’ikirenga, ubushinjacyaha, urwego rw’Umuvunyi n’izindi zirwanya ruswa zabashije kuyihashya.

U Rwanda rwaje mu myanya myiza ku Isi mu kurwanya ruswa.

Abadepite bavuga ko urwego rufasha abaturage mu by’amategeko n’urugaga rw’abavoka byarushijeho kwegera rubanda, n’ibindi byinshi byakozwe mu rwego rwo guca umuco wo kudahana no kurwanya akarengane.

Amaso ni ukuyerekeza kuri manda ya gatatu igiye kuza.

Gakuba Jeanne d'Arc wari vice perezida w'umutwe w'abadepite
Gakuba Jeanne d’Arc wari vice perezida w’umutwe wa Sena
Inteko Ishanga Amategeko icyuye igihe
Inteko Ishanga Amategeko icyuye igihe

Photos/PPU
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Wibeshye Gakuba ntabwo ari Vice Perezidante w’Umutwe w’Abadepite ahubwo ni Vice Perzidante w’Umutwe wa Sena

  • Mwakosora Gakuba ntabwo yari Visi-Perezidante w’Umutwe w’Abadepite ahubwo ni Visi-Perezida wa Sena.

  • Murakoze ku bw’Iyi nkuru ariko mukosore ku ifoto ya Hon GAKUBA Jeanne d’Arc ntabwo yari vice perezidante w’umutwe w’abadepite ahubwo ni Vice Perezidante w’Umutwe wa Sena kandi manda y’abasenateri irakomeje kuko ari imyaka 8

  • Tubifurije urugendo ruhire,,,nkababazwa nuko bagiye badasabye imbabazi…Bagiye bavuyanze Uburezi kuko batabaye ijsho ry’imbaga iri mu bukene none ikaba igomba kwishyura amashuri nta bushobozi abenshi rwose yewe uretse n’ay’ishuri no kwitunga ubwabyo ni ihurizo,,,ikiruhuko cy’umubyeyi waruhutse…Abanyereje umutungo wa Leta,,,ISUMBANA RY’IMISHAHRA nako ni byinshi ni uko ari nta ruvugiro…
    Uburyo bajyaho nabwo…

  • Ese mwaretse akabyivugira ko uru rubuga arurwabanyarwanda bose. mwakosheje ntabwo gakuba…..

  • Mu minsi iri imbere nibadafata ingamba nyazo zo gukorera umunyarwanda aho gukorera ingoma nzaba ndora.Babonye uko abandi byabagendekeye.

  • Abadepite sinumva ukuntu batabonye ikibazo abana babaga mu bigo by’imfubyi birukanywemo, ngo bajye mu miryango, kandi hari abadafite hepfo no haruguru. Ariko iyo Muzehe atavuze nta gikorwa. Buriya kiriya cyemezo cyo gukura abana bose mu bigo by’imfubyi mubona atari icyemezo kidasesenguye? Jye mbona ntacyo bari bamaze. Ahubwo Muzehe azakemure iki kibazo, kuko hari abana babuze imiryango ibakira.

  • Ubu se hariya bituramiye hari n’umwe wagiye kureba uko benekanyarwanda birukanywe muri Tz babayeho ibyo bakeneye?

  • Njye mbona hagabanywa umubare w’abadepite ndetse n’abasenateri dufite. Amafaranga asagutse, ntiyabura byibura umushinga umwe uteza imbere uru rubyiruko rwandagaye hanze.

  • Mbega akamwemwe!!!!!!!!mwararuriye nimwisekere!ubuse abanyeshuri bakuriweho bourse nabo baseka bakabishobora!ubuse abashonji barihirya nohino kobatabishobora!

Comments are closed.

en_USEnglish