PGGSS III, urugamba rukomeye rwaremeye i Ngoma. Amafoto
PGGSS III, ntabwo imeze nk’iyabanje. Ubu ni urugamba rukomeye kuri aba bahanzi bari guhatana. Imbaraga zidasanzwe mu gukurura abafana ziragaragara. Ubwiyongere bw’abakunzi aho riri kubera naho ntabwo ari nk’ubw’ubushize. Muri iyi week end ibintu byari ibicika i Ngoma.
Nyuma ya Karongi, i Ngoma hari uwitabire budasanzwe kuwa gatandatu. Uko byagaragaye abantu bari benshi cyane kurusha i Rusizi, Nyamagabe na Karongi aho bamaze guca. i Ngoma nyuma yo kumenya ibyabaye aho habanje abantu bari benshi bitangaje.
Tino na Anita nibo bakomeje gushyushya iyo mbaga. Igitaramo cyatangijwe na Tombola y’uko abahanzi bagiye gukurikirana kuri stage, iyo tombola ikaba igenze itya: 1. Mico Prosper, 2. Dream Boys, 3.Danny, 4. Christopher, 5.Bulldog, 6. Knowless, 7. Kamichi, 8. Riderman, 9. Urban Boys, 10. Fireman, 11. Sendeli international .
Umuseke.rw ubageza iki gitaramo kiri kuba Live pggss3.umuseke.com ndetse ukanababwira uko byagenze nyuma ku batarakurikiye biri kuba kubera izindi gahunda nyinshi zo muri week end.
Hasi hano kurikira uko byari byifashe mu mafoto:
Abahanzi bariho batombora uko bari bukurikirane
Abakuru n’abato bari bashitse
Ubwitabire i Ngoma ntabwo bwari busanzwe
Igitaramo ntikiratangira ariko abantu ni uruvunganzoka
Tino na Anita nabo batangajwe n’imbaga iri aho
Agashya: Tino aha arafuhira umurasta waje akabyinisha Anita
Tino yageze aho arabareka baribyinira ndetse abereka ko yariho atebya
Aba bana baje bizinduye cyane bicara imbere ngo hatagira ubakingiriza kuko bo ari bagufi
Ibyishimo byari byose ku bakunzi ba muzika i Ngoma babonye abahanzi batangiye kubashimisha
Abakererewe bagiye gushaka umwanya mu mashami y’ibiti ngo nabo badacikwa
Mico the Best aratangiye
Yatangiye abaririmbira indirimbo ye Umutaka
Uyu waje kumufasha ni umuhanzi witwa Social
Hakurikiyeho Dream boys bakiranywe umurindi w’imbaraga n’abafana
Mu majwi meza ajyanye Plaitini na TMC bati “Data nindeeee?”
Umusore Platini yararyohewe yurira ibyuma bya stage arakomeza arabaririmba
Agasimbuka agasubira hasi ibintu bigakomeza
Hakurikiyeho Danny Nanone
Danny-na-Titi mu ndirimbo “Bituma numva narya Dance”
Babwira abafana bati Amaboko hejuru
Nabo bakabikiriza mu byishimo
Abakunzi ba Christopher baramufasha kuririmba injyana ye
Christopher bamugaragarije urukundo ruhagije
Yakomeje kwifatanya nabo kuko bari bamweretse ko bazi cyane indirimbo ze
Nawe akanyuzamo akanababyinira
Bull Dogg nyuma yo kubona ko bagenzi be bahacanye umucyo nawe yazanye imbaraga
Uriya wo hirya usokoje uruhenga ni umuhanzi Kharfan nawe wa Rapp aramufasha kubaha imirongo
Bulldog akanyuzamo ati kuntora ni ukwandika 2 ukohereza kuri 4343
Bulldg yabaririmbiye bigezeho arasimbuka abasanga hasi
Ahantu hari abantu bangana batya inyota ibaha icyorezo. Inyuma ariko BRALIRWA yabikemuye turiya duhema ku giciro gito uratambuka ukica inyota na Primus kuri macye
Fireman ni uhageze
Indirmbo ze za Rapp zirazwi cyane, nibo bari kuziririmbira bati ” Itangishaka”
Fireman na Jay C
Barakomeje baha imirongo abakunzi ba Rapp
Kamichi ukunze kuba mu nyikirizo z’indirimbo bahuriyaho yaje gufasha Fireman
Kamichi yahise akurikiraho ati najye naje muri Afro Beat
Kamichi yerekanye imbaraga zidasanzwe kurenza mu tundi turere aho banyuze
Ku buryo budasanzwe yishimanye cyane n’abafana
Arasubira kuri scene nyuma yo kwishimana n’abafana abegereye
Riderman n’Ibisumizi babonye ko ibintu bitoroshye nabo bazamukana imbaraga zidasanzwe
Nawe yahise amanuka mu bafana barabyina ivumbi riratumuka
Umuhungu hano arabomborekana muri hip hop ye idasanzwe kandi ikunzwe cyane
Abakunzi be bamweretse ko indirimbo ze bazizi cyane
Urban Boys, nta kosa bari bemerewe nyuma yo kubona uko ibintu bihagaze
Safi na Nizzo barakora mu muhogo Humble hirya ari guta akuka
Nawe yahuguka akabaha kakahava
mu ndirimbo yabo igezweho kandi ikunzwe “Kelele”
Umukobwa rukumbi muri iri rushanwa nawe yari yabonye uko umuvuno umeze: gutangirana imbaraga
Akuramo agakoti arabaririmbira anababyinira byose
Tom Close aramufasha mu ndirimbo Remix ya Mama w’Abana
Christopher na Knowless bazamuye amaboko muri “Kanda amazi”
Iyi ni ibaruwa umukunzi wa Knowless i Ngoma yamwandikiye aza no kubasha kuyimugezaho
Yayikubise no mu kabahasha cyane
Senderi we yasesekaye n’ababyinnyi bazunguza inyuma habo ibintu biracika
Yazanye kandi n’abakora amasiporo
Anita hasi yumiwe ati aba bararenze
Ababyinnyi-ba-Sendeli-bamushagaye-barawubyina-biva-inyuma
Ibintu ntibyoroshye na Senderi
Nguko
Batashye ubona banyuzwe n’igitaramo bavuyemo
Imodo gurambuka ntibyari byoroshye kubera abantu benshi
Photos/PMuzogeye
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW
0 Comment
yewe nakumiro rwose harimirimo itabereye abari b’urwanda simvuzeko musick itemewe arko bakwiriye kugira uburyo bayibyinamo bitabangamiye umuco nyarwanda nicyubahiro cyabo murirusange rwose mujye mubitekerezaho peeeeeeeee
Nanjye ndi umubyeyi sinavuga byinshi,harya nkuriya mukobwa wigize gasutamo aba yanyoye urwayose akumva ibintu byose yakora byiyubashye,ubwo iso wabonye ubeyura amaguru kukibuga nawe ngo afite abakobwa,n’abona n’umuha icupa ry’ikigage azaba ari umugabo kandi yaraguje.barumuna bawe urababaje Nyoko ukubyara uramubabaje.urarutanze witumye mu isoko.ntuzongere umukobwa yitwa Nyampinga mutumwinka.ntawakwemera iyo nnyo wirwa ubeyura kugasi.ndakugaye
HAHAHAAAAAAAAAAAAAA! U MADE MY DAY! NGO YIGIZE GASUTAMO! URANSEKEJE GUSA UTUMYE NISHIMA.
Eh Eh Eh! Ko senderi mbona yari yabaye danger bana! ndumiwe da!
Nukuri usibye abantu ko batemera,Knowless arabizi kweli.nigute batora kuri internt?ngo nyamuhundagazeho!Imana ibahe umugisha
Sha uyu munyamakuru wadutariye iyi nkuru akatwereka aya mashusho ndamweye peee!!!!!!!! ariko uriya mwana w’umukobwa yarabemeje n’ubwo bose ntaworoshye ubarimo.mukomeze muhatubere mutugezaho ayo mashusho.
Ngibyo ibyo batuzaniye mu rwa Gasabo.
Knowless ni umukobwa dukunda anambara mu buryo bwiyubashye turagushyigikiye knowless
sha anita ni igisasu mbabajwe n’umuhungu uzakizirikaho, kamishi we rwose gupoketa ntacyo bimwongerera biriya ni iby’abana , senderi na bariya bakovwa be ni akumiro.ibyo bakora bajye babiganisha mu muco wacu
amahirgwe kuri fireman na double g
ibi bintu ndabyanga. kandi byanga kubera ibintu mbona bikora. ariko mubwire bariya ni abakobwa cyangwa. ariko rero niba gumamo nako guma guma ikomeje, bakwiye no gushyiramo Ethic guideline, otherwise ministry y Umuco izisobnaure imbere ya ba depite nangwa SENA.Murangiza abana ibyo bintu mukora imbere yabarumuna banyu
burya senderi nawe ajya akora biriya
Comments are closed.