Digiqole ad

MTN Rwanda nanone mu gikorwa cy’urukundo

Mu bikorwa by’iminsi 21 abakozi ba MTN Rwanda bahariye gukora ibikorwa by’urukundo ku banyarwanda, mu mpera z’icyumweru gishize bitaye nanone ku banyeshuri aho basuye ikigo cya Groupe scolaire Gasogi giherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Ndera akagari ka Bwiza.

Abakozi ba MTN mu gikorwa cy'urukundo
Abakozi ba MTN mu gikorwa cy’urukundo

Muri iki kigo abakozi ba MTN batanze inkunga y’ibikoresho bitandukanye birimo ikigega cy’amazi, imifariso, intebe nto z’abana biga mu mashuri y’incuke, ishuri rigizwe n’ibishushanyo abana bazajya bifashisha biga indimi z’amahanga ndetse n’ibikinisho abana bakoresha mu mwanya wo kwidagadura.

Muri iyi gahunda bise MTN 21 days of Y’ello Care MTN Rwanda ivuga ko igamije kwifatanya n’abayarwanda mu kuzamuka mu bukungu no kubereka ko MTN ibitayeho usibye kuba ari abafatabuguzi babo gusa.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo Ngendahima Innocent yashimiye cyane MTN ku bufasha bageneye ikigo cyabo.

Ati “Bihwanye ijana ku ijana ni ibyifuzo twari dufite muradufashije cyane kandi mufashije uburezi bwabo bana biga hano.”

Umunyeshuri uhagarariye bagenzi be nawe yafashe umwanya agaragaza ibyishimo batewe no kuba MTN yabunganiye akabashyikiriza bimwe mu bikoresho byibanze bazifashisha.

Yvonne Manzi Makoro wari uhagarariye abandi bakozi muri MTN Rwanda yabwiye abasuwe ko MTN ibazirikana cyane, kandi MTN igamije iterambere ry’abatuye igihugu akaba ariyo mpamvu ifata umwanya buri mwaka wa MTN 21 days of Y’ello Care MTN Rwanda.

Aba bakozi ba MTN basuye iki kigo nyuma y’uko bari basuye kandi ikigo cya HVP Gatagara i Rwamagana kigamo abana babana n’ubumuga bwo kutabona.

Abakozi ba MTN bakigera ku ishuri babanje gusobanurira abana ikibagenza
Abakozi ba MTN bakigera ku ishuri babanje gusobanurira abana ikibagenza
1
Batangira kubashyikiriza impano bazanye
3
Intebe bazanye barazisiga amarangi
Aba nabo barashushanyiriza abana mu mashuri yabo inyuguti zo kwigiraho
Aba nabo barashushanyiriza abana mu mashuri yabo inyuguti zo kwigiraho
Abandi baratunganya aho ikigega kinini cy'amazi babazaniye kizaterekwa
Abandi baratunganya aho ikigega kinini cy’amazi babazaniye kizaterekwa
Aba barasunika ikigega bazanye
Aba barasunika ikigega bazanye
Uyu mukozi wa MTN uzi gushushyanya arakorera abana bo mu kiburamwaka imfashanyigisho
batanze matolat zizajya zifashishwa nabana bo mukiburamwaka igihe bananiwe bakabaryamisha
batanze matelas zizajya zifashishwa n’abana bo mukiburamwaka igihe bananiwe bakabaryamisha
Umuyobozi w'ikigo yavuze ko inkunga ya MTN yahuye neza n'ibyifuzo bari bafite
Umuyobozi w’ikigo yavuze ko inkunga ya MTN yahuye neza n’ibyifuzo bari bafite
Abarimu n'abanyeshuri bakinnye Volleyball n'abakozi ba MTN
Abarimu n’abanyeshuri bakinnye Volleyball n’abakozi ba MTN
Iki ni igikoresho bazaniye abana kibafasha kwicunda bishimisha
Iki ni igikoresho bazaniye abana kibafasha kwicunda bishimisha
Manzi Yvonne yabwiye aba bana ko MTN RWANDA ibatekereza mu myigire yabo kandi babifuriza ibyiza
Manzi Yvonne yabwiye aba bana ko MTN RWANDA ibatekereza mu myigire yabo kandi babifuriza ibyiza
Abana bagaragaje ibyishimo by'igikorwa abakozi ba MTN babakoreye
Abana bagaragaje ibyishimo by’igikorwa abakozi ba MTN babakoreye

Photos/PMuzogeye

 

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish