Digiqole ad

UK yemeye gutanga indishyi za miliyoni 20$ kubahoze ari aba Mau Mau

Nyuma y’igihe kitari gito abahoze muri muvema ya mau mau barega Ubwongereza kuba barabahohoteraga mu gihe cy’ubukoloni kuri uyu wa kane Ubwongereza bwabemereye inyushyu y’akababaro  ingana na milliyoni zisaga 20z’amadolari akaba azahabwa abahoze muri MAU MAU  basaga 5200.

Benshi mu bafatwaga bo muri Mau Mau bagirirwaga nabi ndetse bakahasiga ubuzima/photo dw.de
Benshi mu bafatwaga bo muri Mau Mau bagirirwaga nabi ndetse bakahasiga ubuzima/photo dw.de

Nkuko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza William Hague yabitangaje hateganyijwe ko umubare w’amafaranga utegenwa kuri buri muntu  agera ku mashilingi 339,560 y’amanyakenya azishyurwa aba mau mau basaga 5200 bahohotewe n’abongereza mu myaka yaza mirongo 50 ubwo muvema y’abamau mau yaharaniraga ubwigenge.

Mu gihe cy’ubukoloni bwo muri Kenya bivugwa ko abaharaniraga ubwigenge bari mu mutwe wa Mau Mau bahohoterwaga ndetse ngo abasaga ibihumbi 10 bakaba barahasize ubuzima naho abandi barafungwaga bagakorerwa ibikorwa bibangamiye ikiremwa muntu .

Caroline Elkins, umwalimu mu by’amateka muri kaminuza ya Havard yanditse igitabo cyitwa ‘Imperial Reckoning: The Untold Story of Britain’s Gulag in Kenya’ kivuga ku mateka y’abamau mau ndetse n’ihohoterwa bakorerwaga mu gihe cy’ubukoloni. Iki gitabo kiri mu buhamya abamau mau batatu batangije urubanza rwo kurega Ubwongereza.

Abasigaye ntabwo bacecetse
Abasigaye ntabwo bacecetse

Abo bamau mau aribo Paulo Muoka Nzili, Wambuga Wa Nyingi na  Jane Muthoni Mara baba barigeze gufungwa ubwo bangaga ko abongereza bafata ubutaka bwabo. Muri 2011 akaba aribwo ikirego cyabo cyemewe mu rukiko rw’ikirenga i London.

Mu mwaka ushize wa 2012 ubwongereza nibwo bwemeye ibyo  rwaregwaga ubwo Abababuraniraga Ubwongereza batangaje ko ibi bibaye ubwa mbere mu mateka leta y’Ubwongereza yemera ko ubutegetsi bwayo bwakoze ayo mahano.Uwaburaniraga leta y’Ubwongereza, Guy Mansfield, yavuze ko atigeze ahakana ko abaturage bahohotewe n’ubutegetsi bw’abakoloni.

Guverinoma y’Ubwongereza kandi iremezako  igiye gufasha leta ya Kenya mu gushyiraho urwibutso rw’abazize igihe cy’ubukoloni.

 BBC

Gracieuse UWADATA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Amateka arahinduka kweli. Abarwaniraga igihugu cyabo bitwaga aba Terrorists maze bagakorerwa ibya Mfurambi, none birahindutse bahawe “impozamarira”. Igihe se mama kizagera n’abaswahili barwanira ibihugu byabo barwanya Xtian-Zionists bemerwe nk’abaharaniraga uburenganzira bwabo bahabwe impozamarira? Gtmo? Abu Ghraib? Mogadishu….Time will tell.

    • mpora mbabwira iby’abazungu hano bamwe mukanyita injiji. ni gutya bakora. ubu ngubu nibabona abacitse ku icumu bamaze gusaza batatakigira amenyo yo kurya n’ifaranga ryarataye agaciro, uzabona babahaye indishyi. baraturangije. natwe kandi tubifitemo uruhare igihe cyose tuzaba tukiryana. ngayo ni uko.

  • Rwanira igihugu cyawe nubwo wakitwa Terrorist. Kill your ennemies who invade your land!!!

  • Dukunze gushyuha tugakabya…ngaho Dr nahagarike agenda yabazungu niba bayifite..ni agahuza gahuzagurika.

  • Genda Afrika warakubititse kweli urabona ukuntu izo ngirwa bazungu zibahagarikiye!!!!!

  • mpora mbabwira iby’abazungu hano bamwe mukanyita injiji. ni gutya bakora. ubu ngubu nibabona abacitse ku icumu bamaze gusaza batatakigira amenyo yo kurya n’ifaranga ryarataye agaciro, uzabona babahaye indishyi. baraturangije. natwe kandi tubifitemo uruhare igihe cyose tuzaba tukiryana. ngayo ni uko.

  • HUUU!!!

  • Aba mau mau banze agasuzuguro ka bazungu,biba ngombwa ko bamwe bahasiga ubuzima,kugirango ba bone ubwigenge, ni’intwari turabashima ahubwo reta ya kenya ya kagombye kubaka urwibutso rwabo bantu itarindiriye ingirwa nkunga yabo bazungu ba bahekuye babambura uburenga nzira bwabo

Comments are closed.

en_USEnglish