Digiqole ad

Zidane ntazibagirana. Ishusho y’umutwe we yamuritwe

Igihangange mu mupira w’amaguru Zinedine Zidane nubwo yawuretse umenya atazibagirana kuko yasize umugani wiswe “Coup de tete”, “coup de boule” n’andi menshi.

Imyaka ibaye itandatu amukubise umutwe ariko biracyagezweho
Imyaka ibaye itandatu amukubise umutwe ariko biracyagezweho

Igishushanyo kinini cyakorewe uyu mutwe yakubise umutaliyani Marco Materazzi mu gikombe cy’isi cya 2006, uyu munsi cyamuritswe i Paris.

Nubwo kihamaze iminsi cyuzuye, ntabwo byabujije imbaga y’abantu kuza kureba imurikwa ryacyo ku mugaragaro ubwo umunyabugeni Adel Abdessemed wagikoze yacyerekanaga ku mugaragaro.

Icyo gihangano gifite metero 5 z’uburebure  kikaba gikoze mu cyuma cy’umuringa (bronze), yagikoze  mu rwego rw’imurika rigaragaza ibihangano bye  abitewe  nuko igikorwa Zidane yakoze cyatunguye abakunzi b’ikipe y’ubufaransa.

Nyuma yo gutera umutwe Marco Materazzi, ikipe y’ubufaransa yakomeje kuganzwa n’Ubutaliyani bwahise butwara icyo gikombe, Zidane nawe aherako asezera mu mupira ubu ni umukozi ukomeye mu ikipe ya Real Madrid muri Espagne.

Zidane ubuhanga bwe mu kibuga ntibuzibagirana mu myaka n’imyaka ndetse kubera cyane cyane uburyo yasezeye mu mupira bwakorewe igihangano nk’iki.

AFP

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • harubwo umuntu agusuzugura akagirango abantu twese turemye kimwe,

    burya haruwo ushobora gusuzugura akakwereka ko ako kanya yagukorera agatendo atitaye kungaruka ziri bumubeho.

    ningombwa kwirinda kurakaza umuntu.

    example zidane.

  • Zidane ni intangarugero mu kwanga agasuzuguro no gukosora abakagira

  • rwose ibi bintu ndabyemeye cyane kandi Zidane ni umukinnyi ukomeye uzahora yibukwa n’Isi nzima. uyu munyabugeni nawe rwose ndamushimye cyane bizatuma Zidane atazibagiranwa mu mateka ya Ruhago. Well done Zidane pour kwirinda agasuzuguro. Mbibutse ko kandi n’ubwo ibi byose byabaye bitamubujije gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza!

  • NI DANGER,IRIYA SHUSHO IKOZE MUBUHE BUTARE? HAGATI AHO ABANYAGASUZUGURO NKA MATERAZ BARYE BARI MENGE BAZIDAN BAJE!BAREKE GUTUMA TURAKARA UMUJINYA!?

  • mbega umugore warimyiza ndababaye ntibada subizaho itejyeko ryuruphu abanyarwanda turashira kuko kwica basigaye barabijyize nkimikino kabisa nyagasani amwakire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish