Abakozi ba RDB bafashe umunsi wo kwibuka abazize Jenoside
Kuri uyu wa 06 Kamena 2013 abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) guhera saa saba za numugoroba bari mu rugendo rwo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi.
Aba bakozi n’abayobozi babo bahagurutse ku Kacyiru ku isomer rikuru ry’igihugu bamanuka n’amaguru berekeza ku gisozi mu rugendo bitwaje igitambaro kinini cyanditseho intego ivuga ngo “Duharanire Kwigira”.
Bageze ku rwibutso rwa Gisozi basobanuriwe ibice bigize uru rwibutso basobanurirwa ubwicanyi bw’indekamare bwakorewe abatutsi bugamije kubarimbura.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere kuri uru rwibutso bakaba bahatanze sheki y’amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda agenewe gufasha uru rwibutso mu mirimo yarwo ya buri munsi.
Uyu munsi wo kwibuka abazize Jenoside ku kigo cya RDB wakomereje ku biro bikuru by’iki kigo i Remera ku Gishushu ahavugiwe amajambo yo kwamagana Jenoside ariko kandi ahamagarira abanyarwanda guhaguruka bagateza igihugu cyabo imbere baharanira kwigira.
Clare Akamanzi Umuyobozi wa RDB akaba yatangaje ko RDB yifatanyije n’u Rwanda gukomeza kuzirikana abazize Jenoside ariko ari nako abanyarwanda bagomba gukomeza gukora cyane ngo bihutishe iterambere.
Ku kicaro cya RDB uyu muhango ukaba waranzwe kandi n’amasengesho yari yatumiwemo Pasteri Antoine Rutayisire wagarutse cyane ku butwari bw’abahagaritse Jenoside, ingabo zahoze ari iza RPF.
Umushyitsi mukuru waje ahagarariye C.N.L.G madamu Mukamazimpaka Hilarie yashimiye iki kigo ku bw’ iki gikorwa bateguye anagaruka ku nsanganyamatsiko igira iti “twibuke jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira”, anongeraho ko kwibuka bigomba kuba ibya buri wese ndetse ko bizanahoraho
Ikigo cya RDB cyashyizweho muri Nzeri 2008 kigamije kwihutisha iterambere no korohereza abashaka gushora imari yabo mu Rwanda, ndetse no gufasha abanyarwanda gutangiza business zabo.
Iki kigo cyabumbiye hamwe ibyahoze ari ibigo bya Leta bya RIEPA, ORTPN, Ikigo cya Leta cyari gishinzwe Privatization, Ikigo cyari gishinzwe ibyo kwandika no kwandikisha ubucuruzi, ikigo cya RITA cyari gishinzwe ibya tekinoloji, ikigo cya CAPMER ndetse n’ikigo cyitwaga HIDA. Byahurijwe muri RDB mu rwego rwo kuvugurura no kunoza umusaruro byatangaga bitatanye.
Kuva RDB yashyirwaho, u Rwanda rwafunguye kurushaho amarembo kuri ba mukerarugendo ndetse no ku bashoramari mpuzamahanga. Ivugurura mu gukora business mu Rwanda ryakozwe na RDB ryatumye u Rwanda rubona umwanya mwiza ku Isi mu bihugu byoroshye gutangiramo Business.
Ibi byatumye u Rwanda rugaragara nk’ahantu heza ho gushora imari ndetse bituma ubukungu buzamuka kurushaho mu gihe cy’imyaka itaruzura kuri itanu (5) RDB imaze itangiye.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE & Martin Niyonkuru
UM– USEKE.COM
0 Comment
turabashimiye kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka
Comments are closed.