Nigeria: Perezida Kagame muri 15 bazahembwa na Forbes
Intangarugero mu guhindura ibintu muri ‘business’, politiki, itangazamakuru, kuzana udushya ndetse n’ibindi byagize impinduka nziza ku bukungu bwa Africa zizahembwa mu muhango ukomeye uzabera i Lagos muri Nigeria tariki 30 Kamena 2013, muri 15 bazahembwa harimo Perezida Paul Kagame.
Uyu muhango uzaba mu gihe hazaba kandi hatangizwa ku mugaragaro EbonyLife TV, televiziyo y’ibijyanye n’imyidagaduro ku Isi, umuhango wo guhemba abo bantu bagize impinduka ku mibereho ya Africa ukazaba ariwo nyamukuru.
Ibi bihembo bizatangwa nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Forbes ku babikwiye bakazabishyikirizwa na nyiri ubwite Mr Steve Forbes umuyobozi mukuru akaba n’umwanditsi mukuru wa Forbes Media. Kimwe mu bitangazamakuru bizwi cyane mu ibarura n’ibijyanye n’ubukungu n’ibindi ku Isi.
Abazahabwa ibihembo ni abakurikira:
1. Dr. Goodluck Ebele Jonathan perezida wa Nigeria kubera kuzamura itangazamakuru ry’imyidagaduro mu gihugu cye.
2. Perezida John Dramani Mahama wa Ghana, kubwo kuzamura igihugu cye muri business ku Isi.
3. Perezida Jacob Zuma wa South Africa, kubwo kuba igihugu aricyo cya mbere cyakiriye igikombe cy’Isi muri Africa.
4. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ku kuba igihugu ayoboye cyaratowe nka kimwe mu bihugu byiza byo gukoreramo business.
5. Tope Shonubi, Tonye Cole na Ade Odunsi: batangije Sahara Energy Resources Limited ifasha cyane Nigeria mu bijyanye n’ingufu.
6. Isabel Dos Santos, nk’umugore wa mbere ukize muri Africa.
7. Uzoamaka Maduka, washimiwe kuba ku myaka 25 gusa ari Chief Editor w’igitangazamakuru gikunzwe muri Amerika ‘The American Reader’ uyu mukobwa akaba kandi umunya Nigeria.
8. Toyin Odutola, umunyaNigeria w’umunyabugeni, ku myaka 28 Forbes yamushyize ku rutonde rw’abahanga batarageza ku myaka 30 muri “Art&Style” ba 2012
9. Joke Silva, kubera umuhate we mu gutunganya film zikunzwe muri Africa.
10. King Sunny Ade, kubera uruhare rwe mu kuzamura muzika ya Africa.
11. Ebenezer Obey, kubera uruhare rwe mu kuzamura muzika ya Africa.
12. Onyeka Onwenu, kubera uruhare rwe mu kuzamura muzika ya Africa.
13. Sir Victor Olaiya, kubera uruhare rwe mu kuzamura muzika ya Africa.
14. Innocent (Tuface) Idibia, kubera uruhare rwe mu kuzamura muzika ya Africa.
15. Deola Sagoe, kubera uruhare rwe mu kuzamura imyambaro ya Africa.
Forbes Media nkuko bitangazwa na Steve Forbes ikaba izakora ibi mu rwego rwo kuzamura ‘kuba indashyikirwa’ (excellence) muri business, imiyoborere no kuzamura ubukungu.
JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Babe banaguteganyiriza umwanya mwiza ku rwego rw`isi igihe uzaba warangije Manda yawe. Ubu bakugirira ishyari kuko ibiorwa byawe arintashyikirwa ariko this time kuko nabo bizaba bibageraho ndumva bazatuza.
Burya kandi mumenye ko ibyo tuzakora byiza ku isi bizanaduherekeza mu ijuru! Sinshidikanya ko aba bantu bagize uruhare mu guhindura isi nziza bazahembwa no mu ijuru!!
Iby’amahanga ntawabimenya. Ba Obama bahabwa Prix Nobel yo guharanira amahoro…Ubanza iyo interahamwe cg Hitler baza kuguma kubutegetsi bari kwiha igikombe cyo guharanira umutekano.
Ngo Rwanda Day Lagos 2013!!???
Ariko ubanza ibi bikosi byo muri Nigeria byo biba byacuzwe na Ambassador Jo.Habineza! Ubanza n’ikindi gihuha cyazengurutse kuri uru rubuga kivuga ku gusura u Rwanda na Nigeria kwa Barak Obama byaraturutse muri Nigeria! Ni abatetsi b’imitwe!
congratulation kuri president Paul Kagame, kuko ibi arabikwiye, ni umwe mu bantu bashakira afurika iterambere, kandi ni umwe mu bantu bakoze ibintu byinshi cyane kugira ngo u rwanda rube rugeze aho ruri ubu, igihe cyose rero hari igihembo nkiki ntago yaburamo, kuko ibikorwa bye biramugaragaza.
perezida Kagame akwiriye ibihembo byinshi cyane kuko aho amaze Kugeza u rwanda harashimishije kuburyo buhagije kandi bugaragarira buri wese, bivuze ko rero igihe cyose akwiye gushimirwa ibyo yakoreye abanyarwanda kandi akabihemberwa, Komereza aho Nyakubahwa perezida twese, turagushyigikiye.
Impinduka mu rwanda ziragaragara cyane, mbona bidakwiye n’ubushakashatsi buhambaye kugirango ubibone, amateka yonyine arerekana imirimo cyangwa se ibikorwa bihambaye Nyakubahwa paul kagame amaze gukorera u rwanda n’abanyarwanda, guhembwa rero kuri iki gihe ugendeye ku bikorwa bye ntago ari igitangaza kuko arashimirwa ibyo amaze kufeza ku banyarwanda, ahubwo umuntu yagira ati komerezaho Mushumba mwiza
isi yose irabizi ko nyakubahwa perezida paul Kagame ari mu babashije kuzamura ubukungu bw’u rwanda, kurushakira amahoro, umutekano ndetse no kuruhesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga, ibi rero akaba aribyo ari guhemberwa uko iminsi igenda isimburana, kandi bikaduhesha ishema nk’abanyarwanda twese.
Comments are closed.