Kim Kardashian nabyara afite gahunda yo kuzarya ingobyi
California – Icyamamare muri Cinama Kim Kardashian ubu arakuriwe, inda yatewe n’umukunzi we Kanye West. Gahunda afite namara kubyara ni uko ingobyi y ‘umwana azayiteka akayirya.
Kurya ingobyi yatangaje ko bizamufasha kugarura itoto, ibi yabitangaje mu kiganiro gica kuri TV kitwa kitwa «Keeping Up With the Kardashians » mu gice cyacyo cya munani.
Uyu munyamerika uri mu mezi ya nyuma yitegura kubyara ku nshuro ye ya mbere umuganga umukurukiranira hafi yemeje ko umukiriya we ameze neza nubwo agaragaza kugira intege nke.
Naramuka atetse ingobyi y’umwana akayirya ntazaba ariwe wa mbere w’icyamamare ubikoze dore ko Holly Madison wamenyekanye mu macinema ya ‘Play boy’ yariye ‘placenta’ ubwo nawe yari amaze kwibaruka. Nawe akaba yarabikoze ngo asubirane itoto.
Kim Kardashian azwiho kuba yaribagishije isura ngo bayitunganye uko ayishaka ndetse igaragare neza kurusha iyo yari afite mbere.
Ibyo kurya ingobyi y’umwana bivugwa ko byatangiriye mu Ubushinwa, Qin Shihuang umutegetsi (empereur) wa mbere w’Ubushinwa bwiyunze mu myaka 2000 ishize niwe ngo waba waratangije kurya ingobyi y’umwana uvuye mu nda nk’umuti, bivugwa ko umugore we Cixi ngo yiriraga bene izi ngobyi (placenta) bigatuma agumana itoto.
Abahanga b’abashinwa bo hambere cyane nabo ngo basize inzandiko zigaragaza ko Placenta ari urugingo rukomeye cyane mu buvuzi mu gihe rukoreshejwe neza.
Mu bitaro by’ababyeyi biri mu mujyi wa Nanjing mu burasirazuba bw’Ubushinwa batangaje ko 10% by’abagore bibaruka usibye umwana, batwara n’ingobyi ngo baze kuyirya.
Mu gihugu cya Serbia, hari umugore w’umuvuzi umaze kuba icyamamare mu kuvura invune z’abakinnyi bakomeye ku Isi akoresheje Placenta y’indogobe. Bamwe mu bahamya b’ubuvuzi bwa Placenta y’indogobe ikoreshwa n’uyu mugore harimo abakinnyi nka Robin Van Persie, Yossi Benayoun, Glen Johnson na Albert Riera.
Kim Kardashian rero we ingobyi y’umwana we akaba atazayirebera izuba.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
dataweeee uziko abantu twabaye ibisimba ubwoba buranyishe mana dutabare.
N’ibyaye ikiboze irakirigata ntibazakubeshye.Kurya Placenta ndumva ntakibazo kirimo kuko azaba ariye icyakula kimuturutsemo (urugingo rwe). Asibe kugurisha gusa n’abandi bajye bibyarira utwabo baturye.
Kurigata no kurya biratandukanye wari ubizi!!
yes kuberiki atakarya niba karimo umuti
Ahahaha mbega inkuru iteye isesemi..ahhh
Mana we tabara abantu bo mu minsi ya nyuma kuko ibi byose byahanuwe.
Nyagasani Mana yo mu ijuru! Tekereza ariko ibyo bintu? Ahaaa n’akataraza bazakazana tu
N’ibyaye ikiboze irakirigata ntibazakubeshye.Kurya Placenta ndumva ntakibazo kirimo kuko azaba ariye icyakula kimuturutsemo (urugingo rwe). Asibe kugurisha gusa n’abandi bajye bibyarira utwabo baturye.
Ariko ngo ubwo arashaka kuguma ari muto?
Yobu ati tubaho imyaka 70, twahanyanyaza ikaba 80, ariko Kim we n’iryo toto rye amenye ko atazarigeza kuri 40.
Abashaka kumureba ataribagisha bafungure izi links:
http://beta-pics.blogspot.com/2011/05/kim-kardashian-nose-job.html
http://www.google.rw/imgres?um=1&client=opera&sa=X&channel=suggest&hl=en&biw=1333&bih=645&tbm=isch&tbnid=YLZ4t5N12cdTsM:&imgrefurl=http://starplasticsurgery.blogspot.com/2012/12/kim-kardashian-plastic-surgery-before.html&docid=K35N73RHhm2VuM&imgurl=http://1.bp.blogspot.com/-4BUkh7632Rs/UNUAAGaeiyI/AAAAAAAAAT0/4AvBC947oiQ/s400/kim-kardashian-before-and-after-plastic-surgery.png&w=574&h=464&ei=OgGvUaTaJ4XV4gT67IDYDQ&zoom=1&ved=1t:3588,r:2,s:0,i:86&iact=rc&dur=417&page=1&tbnh=181&tbnw=223&start=0&ndsp=19&tx=54&ty=77
http://www.google.rw/imgres?um=1&client=opera&sa=X&channel=suggest&hl=en&biw=1333&bih=645&tbm=isch&tbnid=exgtRBkrZXArBM:&imgrefurl=http://www.nairaland.com/297591/beauty-body-kim-kardashian-vs/2&docid=xcNUOEimsnxqIM&imgurl=http://img1.nairaland.com/attachments/374182_kim_jpgcac47f1c3e79315e89ad3528067073e0&w=652&h=698&ei=OgGvUaTaJ4XV4gT67IDYDQ&zoom=1&ved=1t:3588,r:11,s:0,i:113&iact=rc&dur=292&page=1&tbnh=202&tbnw=182&start=0&ndsp=19&tx=58&ty=100
http://www.google.rw/imgres?um=1&client=opera&sa=X&channel=suggest&hl=en&biw=1333&bih=645&tbm=isch&tbnid=4dBi1AOcjboMIM:&imgrefurl=http://www.naijapicks.com/2013/03/kim-kardashian-before-after-plastic.html&docid=em1S2T9bUPhGFM&imgurl=http://2.bp.blogspot.com/-BknU76H5r54/UUbDR_4MaKI/AAAAAAAAtJo/u8tkjOoT834/s1600/Kim-Kardashian_before-and-after-plastic-surgery_1.jpg&w=450&h=282&ei=OgGvUaTaJ4XV4gT67IDYDQ&zoom=1&ved=1t:3588,r:19,s:0,i:137&iact=rc&dur=280&page=2&tbnh=178&tbnw=233&start=19&ndsp=26&tx=31&ty=96
Uyumugore numuyoboke wa shitani ! Biteye isesemi gusa samajyambere ni namajyanyuma.
wowese urumuyoboke wande nawe uwaguha agafaranga ngurebe.
nguciye amazi kabisa kuko ndumva nawe wamera nk’abo!
Mana we biragoye dutabare
Urumva iyo nkoziyibibi arakarya ingobyi y/imbwa yabwaguye ese ko abanyarwanda bigana ubwo nibyo muzabyigana?biragaheriyo imana idufashe ntibizagere murwanda. nyarwanda.
mfite pistol akavuga gutya ndi kanye west namurasa
Bazacunge neza ko n’ako gahinja atazagasamura yitwaje ko kamumara inzara. Hari izindi nyamaswa nkawe zibikora.
Nari nzi ko abapfumu baba muri Afurika gusa.
Ubundi se arashya yarura iki ko ndeba ari antipatique.
Bavuze ukuri isi izashajekoko Umuntu ageze aho arya ikimuvuyemo Mana dutabare
Ibi mbizi kungurube, uyumugore asengerwe kuko ariya ari amashitani yamuhanzeho, umuntu arashaka kurya umuziha!!!
Ni akamaramaza
nahoze ngirango ni iyo bahekamo,kumbe ni umuziha!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
URETSE WENDA IBI BYO KURYA PLACENTA TUTAMENYEREYE TUDAKWIYE NO GUSHYIGIKIRA MU RWA GASABO, ARIKO UBUNDI UYU MUGORE KIMAUMBILE ARUZUYE KAMISA!SHA ARIMO UMUTAMIRO WO KUMARA IPFA UWAMWIGIMBA. KOKO NGO ABAGABO BARARYA….. ZIKISHYURA!
Aya ni amabanga ya Flammasson,Rosecrox na Illuminati : kunywa amaraso ndetse no kurya inyama z’abantu,gukuramo inda, ubutinganyi aribwo homosexualite,divorce ariko gutandukana kw’abashakanye ibi byose ni ukugirangio abantu bashiremo ubu muntu mumyaka iri imbere muzaba mureba .
Imana iturinde
just a curious question to journalists:
Why did u choose to put this here:
bse there is nothing i’ve learnt except “GUCUMURA GUSA”
Kwa jina la Yesu
imperuka ngo mutahe,hari igisigaye? banyarwandakazi mukunda kwigira bato mubonye imuti, harabura uwurupfu (kudapfa) na ho itoto ryo ntiribuza upfa n’iruhinja ruragenda.
umva ntakundi nababazwa nuko yayiriye yabuze ibyo kurya naho ba ari mubushakashatsi nambwira iki bamugemurire nizindi pe niba zigarura itoto se hari ikibazo
imperuka yisi irihafi byibatera ubwoba ahubwo musenge cyane
Cyokoza ibi byo n’ agashya mu dushya! Ababa bafite amakuru ahagije kuruyu muti wo kwirya urugingo, bayatugezeho!
Conditions z’ ikuzimu?! itoto se ni yabuze ko mbona atoshye!?
Ashobora no kuzarya n’ako kana azaba yabyaye. Nukumucungira hafi ya Police. Muri Amerika haba za drones zizamucunge
aghein!!!!aghein!!!!nabuze uko mbyandika ubundi naringiye kuruka!!
Comments are closed.