Dominic Nic arisobanura ku bakomeje kumutongera no kumutuka
Nyuma y’uko bivuzwe cyane ko umuhanzi w’indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana Dominic Nic yaba yaragaharitse cyangwa ari mu nzira zo guhagarika iyo muzika akigira mu kuririmba ibisanzwe. Uyu muhanzi yabwiye Umuseke.rw ko abakwirakwiza ayo magambo ari abatumva icyo muzika ya Gospel ari cyo.
Tumubajije niba koko yararetse ‘Gospel Music’ nkuko bivugwa, atuje yasubije ati “ Umuhanzi wa Gospel njye mufata nk’umuyoboro w’ubutumwa bw’Imana ku bantu. Umuyoboro rero siwo wishakira ubutumwa ahubwo nyiri ubutumwa ashaka gutanga niwe ubucisha mu muyoboro igihe ashakiye.
Nonese itiyo y’amazi ya EWSA iyageza ku baturage iyo EWSA nta mazi yoherejemo itiyo hari ubwo yishakira amazi yo kugeza ku bantu? Irategereza igahabwa amazi yo kugeza ku bantu. N’abahanzi ba Gospel rero niho batanira n’abandi bahanzi.
Ntabwo njye nakwicara ngo niyumvire ubutumwa bwo guha abantu. Ntabwo mpimbira Imana ntegereza ubutumwa impa itarabumpa ntabwo mba naretse muzika zitanga ubutumwa bw’Imana.”
Uyu muhanzi uri mu b’abahanga mu gihugu muri Gospel dore ko yanabihembewe bitandukanye, avuga ko muri muzika adasiganwa n’iminsi cyangwa n’abandi bahanzi.
Ati “Burya nubwo twese dukora muzika ariko ntabwo tuyikora kimwe kuko tutahamagawe kimwe kandi ntidufite intego zimwe niyo mpamvu tudashobora guhuza uburyo bwo kuyikora.”
Avuga ko rero atangazwa n’amagambo yiganjemo ibitutsi no gusebanya ya bamwe mu bantu bavuga ko yavuye muri muzika y’Imana.
Ati “ Kuntuka, kuntega iminsi, kumvuma n’ibindi bibi niyo naba nararetse muzika ya Gospel ntabwo aribyo byatuma nyigarukamo. Ahubwo uwo ukunda umwifuriza kugaruka mu nzira nziza yavuyemo umugaruza umutima w’ubugwaneza ninabyo Bibiliya itubwira.
Abajijwe niba hari abo azi baba barimo gukwirakwiza aya makuru yavuze ko ntawe akeka kuko nta gihamya abifitiye ariko ngo inshuro nyinshi byagiye bivugwa usanga bizanwa akenshi n’abantu bahorana impungenge z’abahanzi bava muri gospel babatunguye.
Akomeza avuga ko noneho biba agahoma munwa iyo umuhanzi amaze igihe atagaragara cyangwa akamara igihe nta gikorwa gifatika arakora bagira ngo nawe wabihagaritse.
Plaisir MUZOGEYE & V. KAMANZI
UM– USEKE.RW
0 Comment
Dominic Nic bamureke njyewe nzakomeza mukunde.Wowe menya iyaguhamagaye abandi ubime amatwi.nzakomeza kugukunda.
Dominic urakoye byo sibanga i’m in love mugani wa ben. anyway abo barokore ba ace kelele
“Burya nubwo twese dukora muzika ariko ntabwo tuyikora kimwe kuko tutahamagawe kimwe kandi ntidufite intego zimwe niyo mpamvu tudashobora guhuza uburyo bwo kuyikora.” Iri jambo ni iryubwenge abantu tujye twemera. dominic courage kandi iyatangije umurimo muri wowe niyo uzawushyiraho iherezo. reka abanyamagambo kuko nta gihe batahozeho icyo duharanira nkabakristu nukurwana tukanesha kandi tugaharanira kurinda ubuhamya bwacu tugumya kuba itara rimurikira abantu bose kuko nicyo imana idushakaho. turagukunda turagusengera komeza utere imbere imana izagushoboza
ariko abarokore babaye bate gutukana basanze atari icyaha kuburyo bareka ibindi byaha icyo abakakireka? narumiwe iyi mana dukorera izaca imanza nyinshi. Nic ihangane ukomeze ukorere imana yawe utitaye kurabo biyita abakristu nyiri umurimo wawe azaguhemba, uritonda uzabikomeze
Aka gafoto sinagasiga ndabarahiye!!! domini wadutwitse na fresher. guma muri gospel birakubera kuramya
Nubwo abantu bahinduka buri munsi ariko mu bantu njya ntekereza bareka gospel dominic nic ntabamo, ndagusengera ngo imana izakomeze kukuba hafi kandi indirimbo zawe zihindura benshi hari nabo zifasha tukarira ayo marira yibyishimo imana ijye iyareba ikuturindire kugeza ku iherezo ubwo uzahabwa amakamba atangirika yibyo byose wakoze ukiri mwisi
Yego rata ntiwumva umuhanzi wumunyabwenge, itiyo yamazi siyo ishaka amazi ijyana mu baturage ahubwo itegereza amazi ayinyuzwamo akazi kayo kaba ako kuyageza mu baturage ntakindi ivanzemo, aka kantu nikazima ndemeye
ako umuntu agutega iminsi ate atariwe wakuremye? ngaho mumbwire namwe
abiyita abera nibo usanga barabiciye, nkubwo barakeiha bagutuka wa mugani wawe ibyo nibyo bigarura uwayibye? ariko abanyarwanda kuki dutera imbere m bindi ariko imyumvire yacu ikarushaho kugana hasi, ninka ntizikirwana naho abitwa aba kristu baracyatukana bavuma nkaho aribo mana aka sakumiro.
sha icyo numvise nuko uzi kwisobanura umenya ntawagushinja icyaha muri sunday night wabahaye nubwo batumva, cyakoze nanjye nkunda indirimbo zawe nari kubabara iyo uvamuri gospo
abantu bo baguma ari abantu nisi izarinda ishira bavuga abandi
ndishimye kuba ibyo bakuvuzeho ataribyo
nzakomeza kugusengera nimama izakuba hafi kuko uduhesha umugisha
.Dominic ubwo ntibamurenganya ubwo koko?Gusa ndagaya uwo muntu wamwandikiye iyo sms imeze gutyo nta kinyabupfura kirimo.
ahwiiiii!!!mwari munteye ubwoba!Imana ishimwe nari kubabara cne iyo na Nic agenda!gusa yihangane abantu bo kuva isi yaremwa baravugaaaaaaa!!!barekeraho ari uko isi ishize!so pole kdi courage!ndakwemera cyane!
Dominic courage
Reka reka indirimbo nka ASHIMWE twazongera kuzumva gute Imana imufashe agume muri gospel adufasha kwegera imana
Ndagusuhuza kandi ndakwihanganisha mu izina rya Yesu Kristo umwe watubambiwe i golgotha,komera Yesu ari kungoma kandi mu ijuru dufite Immana idakangwa ngo bavuze,nonese nshuti ya Yesu erega tugomba kubimenyako satani atwanga noneho byagera mundirimbo z’Immana igaca ibintu kuko uwo mwanya satani arawuzi yawubayemo,ntakindi ashaka atari ukukubuza ijuru,mbonye urumuntu wuzuye umwuka w’Immana ntahandi satani yagutegera atari aho uba,urabibona ntazagutegera mukabari udahari azagutegera mubarokore mugendana muishuri kubo mwigana cg prof cg kukazi,nkubwire naciye muri ibyo byose ngeza ubwo Pasteur ampindura inyigisho murusengero,ariko sinaretse Immana yanjye kandi nayo ntiyandetse so my brother courage,Yesu aragukunda arashaka kukwambika andimapeti,wumve neza ndimumwuka,so everybody can abandon you but Jesus christ can never never abandon you or forsake you.Immana ikurinde kandi wirinde ikintu cyose cyatuma muriwowe havuka urwango cg inzika kuko bibaho kugirango satani abure icyo akurega.Komera ndagusengera
Dominic we ihangane abantu sibo mana kandi komerezaho.
Yesu ashimwe cyane Nic, ndi umubyeyi ukunda indirimbo zawe cyaneeeeeee, so nari nababaye numvise ibyavugwaga kuri wowe, kuko ndagukuda cyane kenshi iyo numvise uririmba ndarira aari uko mbabaye ahubwo kuko mfashijwe, Imana yo mu Ijuru iguhe umugisha, ikurinde kandi igukomeze mu murimo wayo, ikurwanirire, kdi ikwihanganishe, ndazi neza ko tugukunda turi benshi kdi ko tugusengera. courage be blessed my brother.
Kubona umusore mwiza nkuyu ukorera imana mbega byiza!!
Domin bihorere imana niyo nkuru none se ko utababuza ku vuga ndabona ahubwo abo bagutuka ba fashe iyambere nabo bagahi mbaza ko ntawe bitabera ba kareka kwirirwa batukana .
Ntugakunde byacitse; barashya barashyuhaa!! barashyamiranya!!!!!! hari indirimbo yindi yigeze aririmba itari iya gospel?!! nibamureke!!
courage bakureke
Abantu baravuga kdi bazahora bavuga kugeza tuvuye kuri yisi komeza umurimo w’imana wikwita kumagambo yabo.
Umva nshuti yanjye Dominc;
Ujye wibuka ko n’Umwami wawe Yesu Kristo yabivuzeho mbere y’uko ubaho ati;
Nibakwanga, Nibakuvuga, Bakagutuka ujye umenya ko ariwe (Yesu Kristo) babikoreye mbere.
Ahubwo ndagusubizamo imbaraga ngira nti;
Komeza impano wahawe, utegereze Uwiteka nakubwira ngo VUGA, azavuge ariko nanone nakubwira kuba ucecetse, nabyo ubikore kuko niwe uzi ibyo akeneye guha ubwoko bwe n’igigihe bubikenereyemo. komera rero, muri uru rugendo rw’agakiza nti dutambika gusa usango ahamanuka ndetse n’ahazamuka. naho abavuga, bareke bivugire…..iyo magambo yabo Uwiteka azayahindura urwego uzamukiraho. kandi ntiwibagirwe ko mu magambo wavuze ugomba no kwongeramo ko na Mission atari zimwe burya n’imihamagaro nayo iratandukanye cyane!!!!!. waruzi ko n’abahamagara nabo batandukanye? Yewe, jye ndumva abo bakuvuga, bagutuka, ngo wabivuyemo, harya uwakugiriye uwabikujyanyemo ninde muribo? Nic; abo n’abashaka kugucyerereza mu rugendo. Ahubwo reka twisengere maze Nyiri Ibiremwa arusheho kugusukaho amavuta maze ibihangano bizaze birushaho kwururutsa imitima yacu kandi nabo erega.
Imana ikomeze ituvubire imvura y’urukunda n’amahoro.
ariko mana nukuri abantu bemezwa niki koko?nukuri Dominic nkuko ukunda kuririmba ushima Imana n’ibi nabyo nibiba ujye uyishima kuko niyo igufite mu biganza byayo.umuntu rero ntacyo yagutwara.ese unabivuyemo ugakora izisanzwe ndazi neza waba nubundi utandukanye n’abandi bahanzi nunva muri uru Rwanda.ntugacike intege kandi ntukababare ngo ukore nk’ibyo abandi bahanzi bakora bahimba indirimbo zicyurirana kuko sicyo wahamagariwe.fata umwanya usenge kandi usabe imbaraga na inspiration.courage nzapfa ngukunda.
ihangane sha ijambo ry’imana rivuga ko ntakizabuza ibisitaza kutugeraho ariko ubizana azabona ishyano tukuri inyuma
Turi kumwe wangu. Gumamo, mbese wayivaho ukajya he ko ariho hari amagambo y’ubugingo.
Comments are closed.