Digiqole ad

Uko PGGSS III yagenze i Nyanza. Amafoto

Tubanze tubabwire ko iri rushanwa ushobora gukomeza kurikurikirana LIVE iyo ryabaye kuri pggss3.umuseke.com  (Hano hari Live Coverage yo kuwa gatandatu)
Nyuma yo kubera mu Karere ka Rusizi , n’Akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013 PGGSS III yari igeze mu Karere ka Nyanza.

Senderi International Hits yari yashyizweho kuri iyi nshuro PGGSS i Nyanza iwabo wa Rayon Sports
Senderi International Hits yari yashyizweho kuri iyi nshuro PGGSS i Nyanza iwabo wa Rayon Sports

Abakunzi ba muzika Nyarwanda bakaba bakubise buzuye aho baje kwakirana ubwuzu abahanzi bakunda, kandi bafite n’inyota yo kubona urwego bagezemo, abandi bakaba bashaka kubabona n’amaso kuko haba hari ababumva kuri Radiyo batarababona amaso ku maso.

Icyo gitaramo kikaba kigiye kwitabirwa n’ abahanzi 10 aho kuba 11 nk’uko byakagombye kubera umuhanzi Mico the Best utabashije kwitabira kubera uburwayi bwa Malariya.

Igitaramo gitangijwe na Tombola y’ukuntu abahanzi bagomba gukurikirana kuri Stage, iyo tombora  ikaba igenze itya:

  1. Kamichi
  2. Urban Boys
  3. Bulldog
  4. Sendeli International Hit
  5. Knowless
  6. Christopher
  7. Danny
  8. Fireman
  9. Dream Boys
  10. Riderman

Uko aba bahanzi bakurikiranye kuri ‘stage’ guhera kuri Kamichi wafatanyije na Gisa cy’Inganzo kugeza kuri Riderman wasoreje abandi ari kumwe n’igisumizi kigenzi cye M Izzo, bagaragaje imbaraga nyinshi kurusha izo bagiye bakoresha mu turere bahereyemo, aho binagaragara ko abantu bagenda biyongera cyane kubera uburyohe bwa muzika ya bano bahanzi.

Abatuye i Nyanza bazwiho kuba abafana ba Rayons ntibanahwemye kandi kugaragariza urukundo umuhanzi wiyamamaza mu izina rya Rayons Sport ariwe Eric Sendeli, wari waje yitwaje abafana be babiri basanzwe bamenyerewe muri sinema nyarwanda barimo Nzovu, bakaba baranejeje cyane abari aho.

Iki gitaramo cyabereye kuri sitade ya Nyanza kikaba gisojwe ahagana Saa moya z’umugoroba aho umuhanzi Riderman yafatanyije n’abandi bahanzi bose bari kumwe mu marushanwa gusimbuka bajya mu kirere mu njyana ya Riderman yitwa Bomboli Bomboli, ku buryo abari bitabiriye icyo gitaramo bose batashye batangaza ko umwanya ubaye muto kuko bari bagifite inyota yo gutaramana n’abo bahanzi.

Dore uko iki gitaramo cyagenze ku mafoto, na bimwe byaranze abakitabiriye :

Kamichi abafana be bamwakiriye bazamura amaboko bose

Kamichi abafana be bamwakiriye bazamura amaboko bose

 

Kamichi yaryohewe n'ubushyuhe abafana be bafite, yikura ishati

Kamichi yaryohewe n’ubushyuhe abafana be bafite, yikura ishati

 

Urban-boyz-mbere-yuko-baririrmba-gato.

Urban-boyz-mbere-yuko-baririrmba-gato.

Urban-Boys-babwira-abafana-ngo-amaboko

Urban-Boys-babwira-abafana-ngo-amaboko hejuru

Ama-G-aje-gufasha-Urban-Boyz-mundirimbo-bakoranye-bise-ibitenge

Ama-G aje gufasha-Urban-Boyz-mundirimbo-bakoranye-bise-ibitenge

Bulldog-yakiriwe-nimbaga-nyinshi-yabanyenyanza-imwishimiye

Bulldog-yakiriwe-nimbaga-nyinshi-y’abanyenyanza-imwishimiye cyane

Bull-Dog-hagati-nabagenzi-be-bamufasha

Bull-Dog-hagati-na bagenzi-be-bamufasha kuri stage

Bull-Dog-abwira-abakunzi-be-ati-mwandike-2-mwohereze-kuri-4343

Bull-Dog-abwira-abakunzi-be-ati-mwandike-2-mwohereze-kuri-4343

Sendeli nababyinnyi be bakamejeje kuri bStage

Sendeli n’ababyinnyi be bakamejeje kuri scene

sendeli  mu bafana b'i Nyanza

Sendeli mu bafana b’i Nyanza

 

Sendeli abafana bararyohewe bashaka kumuterura

Sendeli abafana bararyohewe bashaka kumuterura

knowless yinjirea kuri Stage yakiranywe ibyishimo bidasanzwe

Knowless yinjira yakiranywe ibyishimo bidasanzwe

knowless mu njyana ze ziryohera benshi yari yazivuye imuzingo

Knowless mu njyana ze ziryohera benshi yari yazivuye imuzingo

Knowless na Kamichi barasimbutse karahava mu njyana ya Rukuruzi

Knowless na Kamichi barasimbutse karahava mu njyana ya Rukuruzi

Anita na Tino nibo bakiyoboye ibi bitaramo bya Guma guma

Anita na Tino nibo bakiyoboye ibi bitaramo bya Guma Guma

Anitha yambikagwa inkweto nuyu mubyinnyi wa sendeli basetsa abantu
Anitha yambikagwa inkweto n’uyu mubyinnyi wa sendeli basetsa abantu

 

N'abakuru-bamaze-gucengerwa-n'uyu-muziki

Araceza umuziki n’umwana mu mugongo

 

Abari-aho-baba-basangira-Primus-dore-iba-yagiye-kugiciro-gito

Primus ku giciro gito abasore baramanura ivumbi

Iki cyaapa gifite ubuniini cyari gitwawe n'abafana ba Knowless

Iki cyapa kinini cyari gitwawe n’abafana ba Knowless

 

Danny nanone yashimishijwe cyane nj'abafana be akigera kuri Stage

Danny nanone yishimiwe cyane n’abafana ageze kuri Stage

Danny na Titi umufasha kuri stage Bati Mudutore igikombe tukibazanire i Nyanza

Danny na Titi umufasha kuri stage Bati Mudutore igikombe tukibazanire i Nyanza

 

Firemana-nyuma-yimpanuka-yinjiye-stage-yambaye mask

Fireman nyuma y’impanuka yagarutse yambaye mask

Fireman-yageze-aho-akuramo-Mask

Yaje kuyivanamo maze abaha ‘imirongo’ karahava

Jay c ufasha Fireman kuri stage arizihirwa agasimbuka akava hasi kubera kuryoherwa n'abafana

Jay C bafatanya we yasimbukaga akava hasi

 

Dream-Boyz-abafana-babakiranye-ibyishimo

Dream-Boyz nabo baje barimbye cyane bakiranywe ibyishimo byinshi n’abafana

Dream-Boyz bati andika 1 wohereze kuri 4343

Dream-Boyz bati andika 1 wohereze kuri 4343

aba-basore-ba-Dream-Boys-bazwiho-kwitwara-neza-kuri-stage-no-kubyina-barabyumva.

Aba bahungu bazwiho kwitwara neza cyane kuri stage no kubyina ntiboroheje

Riderman-Mbere-yo-Kwinjira-kuri-Stage

Riderman hirya yariho yishyushya ngo aze asoze neza

Roderman yamanutse mu bafata arabashimisha karahava

Ahageze ibintu byacitse abafana barasara

Riderman ashoreje ku ndirimbo ye ikunzwe cyane Bomboli Bomboli akaba afatanyije n'abandi bahanzi kuyibyina

We na bamwe mu bari mu irushanwa baje kumufasha basoreza ku ndirimbo Bomboli Bomboli ikunzwe cyane na rubanda nkuko byagaragaye.

Photos/P MUzogeye

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish