Afurika irasaba ICC kureka gukurikirana Perezida Kenyatta
Abayobozi b’ibihugu bya Afurika bunze ubumwe mu gusaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) gukuraho ibirego rukurikiranyeho uwo abaturage ba Kenya baherutse kugirira ikizere bakamutorera kubayobora ariwe Uhuru Kenyatta na visi perezida we William Ruto.
Ibi babigarutseho mu nama y’abakuru b’ibibihugu yabereye i Addis Abeba ku cyumweru tariki 26 Gicurasi, nyuma y’umunsi umwe bizihije isabukuru y’imyaka 50 umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ubayeho.
Iki gitekerezo cyazamuwe n’igihugu cya Uganda kiza gushyigikirwa n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika 53, aba bakuru b’ibihugu kandi bavuga ko ibyaha byakozwe bigomba gukurikiranwa n’inkiko za Kenya kuko nta mpamvu yo kuburanishwa n’inkiko z’ahandi.
Uganda mu gutanga iki cyifuzo yavuze ko byaba ari nko gutesha agaciro no gusebya Kenyatta aramutse agiye guhagarara imbere y’abacamanza ba ICC ku itariki 9 Nyakanga nk’uko biteganijwe.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo Perezida wa Uganda Museveni yari mu nama y’umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu ihembe rya Afurika(IGAD) yavuze ko ICC igomba gushyira ibintu mu mucyo ku ikibazo cya Kenya.
Yagize ati “ICC igomba kutubwira niba iteganya kumugumana (Kenyatta), bakabanza kudusobanurira niba azagaruka kuko amakuru dufite atubwira byinshi kandi bitandukanye.”
Ibi kandi byashimangiwe na Perezida wa Zambia, Michael Sata avuga ko Abanyakenya bo ubwabo bakwiye kwikemurira ikibazo.
Ati ”Hague (aho ICC ikorera) yarihe ubwo Abanyafurika barwaniraga kwigobotora ingoma ya gikoroni? Niba perezida wa Kenya cyangwa uwa Zambia bakoze ikosa, abaturage b’ibyo bihugu ubwabo bagomba kumwikurikiranira, ntabwo ari Hague igomba kubikora.”
Sophia Akuffo umukuru w’urukiko nyafurika rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu avuga ko hakomeje gukorwa byinshi kugira ngo rwagurwe, narwo rube rwahabwa inshingano zo kujya rukurikirana bimwe mu byaha mpuzamahanga kuko ngo ubusanze nta bikoresho bari bafite bihagije bishobora kubafasha gukurikirana ibyaha nk’ibyo.
Icyemezo aba bakuru b’ibihugu bafashe kirasa n’ikivuguruza bikomeye ibyo umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Amnesty International) kuko yo yari yasabye abakuru b’ibihugu by’Afurika ko batashyigikira iki cyifuzo kuko ngo byanze bikunze aba bayobozi bakuru kimwe n’abandi bose bagize uruhare mubwicanyi bwakurikiye amatora muri 2007 bagomba kuryozwa ibyo bakoze.
Perezida wa Botswana wenyine niwe wagaragaje ko adashyigikiye iki cyemezo avuga ko ICC igomba kwemererwa kurangiza ibyo yatangiye.
Perezida Kenyatta n’umwungiriza we Ruto bakurikiranyweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu kugira uruhare mu bwicanyi bwakurikiye amatora yo mu mwaka wa 2007 bugahitana abasaga 1000.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
ariko se niba yarakarabye inkaba , inkiko zo mu gihugu ayobora urwo rubanza zaruca zite ?! Afrika wee hababaje nyarucari.
Nange hari ubwo njya mbona ICC irengeera. Aliko nareba bariya baturage ba KENYA babuze ababo, ngasanga bagomba kugira ubereka nibura ko ikibazo cyabo akitayeho, ndetse byanashoboka bagahabwa impozamarira n’ubwo bwose nta cyasimbura ubuzima bw’umuntu. Ubundi se KUKI INKIKO ZA KENYA ZITAKEMUYE ICYO KIBAZO KARE, BAKARINDIRA KO ICC IBYINJIRAMO? KUKI SE urwo rukiko rwa AFRIKA rwo rutabyitayeho mbere y’uko ICC ibijyamo? NTIBYOROSHYE KABISA.
Abanayafurika rwose ntimukajye mushyigikira amafuti. Yego sinavuga ko ICC ikora neza 100% kuko hari aho igera ikababwa, ariko kandi twe kujya tuvuga ngo Africa cg igihugu kikemurire ibibazo! keretse niba mutemera ko bariya bantu bapfuye muri KENYA bapfuye ubusa. Ubu se muravuga ngo Kenya ikemure ikibazo imyaka yose ishize ko amatora ayabaye 2007 n`imvururu zikaba icyo gihe, Kenya itaragejeje Uhuru Kenyatta na Ruto William bataraba Perezida n`umwungiriza ubu nibwo kenya izabageza imbere y`ubucamanza!
Ubu se umuntu azajye akora ibyaha yitwaze ngo yabye Prezida maze noneho kuba prezida bizimanganye ubuhemu bwe! Oya guhana ni ngombwa ahubwo njye nemera ko habaye n`amakosa mu kumwemerera kwiyamamaza bashinjwa ibyaha nka biriya.Ubundi Uhuru na Odinga ntibari bakwiye kwiyamamaza. Gusa byarabaye nibyo aranatorwa kubera impamvu runaka kuko n`ubundi baravuga ngo Ukize baraza, ariko ntibikwiye kuba impamvu yo kuburizamo ubutabera.Nibitabe baburane nibaba abere ndumva nta wuzabahata ibicumuro kandi nta byaha bibahama, ariko turwanye akarengane gakorwa n`abicaye ku ntebe z`ubuyobozi kubera kwitwikira immunity, etc.
Njye nemera ko ukosheje yagezwa imbere y`ubutabera nta kwita ku cyo ari cyo.
ariko birajwiye rwose!!
Mwumve neza ntawavuze ngo ntazabazwe ibyo yakoze igisubizo kigomba gushakirwa mura Africa plz,noho ICC nigikoresho cyo gutegeka Africa ibihe byose!!ibaze nawe cases ubu bafite zose nizo muri Africa ubwose Africa niwo mugabane ubuhaho ibyaha gusa.Niba aribyo abandi babonye ijuru Africa nibo basigaye.nshyigikiye ko Africa yagira urukiko mpuza mahanga rwayo rwigenga rukaburanisha abakoze ibyaha.kandi sukutabyitaho mumenyeko bitambika ngo babe aribo bazica,kuko ntibasha kubona Africa igira ubushobozi bwo guca imanza nkizo.Africa turacyafite ubwoba bwo gukora ibyo dushaka ngo badahagarika inkunga.Jye nukuri bamvuye kumutima kuburyo nicyo bavuga cyukuri ntacyumva.
Keza,
Jya uva ku matheories y`Abanyafurika atajya ashyirwa mu bikorwa! Ubu se Bashir wa Soudan case ye imaze igihe kingana iki? Africa se yamufatiye izihe ngamba ku bantu bose baguye Soudan?
Kaddafi se yishwe Abanyafurika batareba? HARI UWAMURUSHAGA GUHARANIRA KO aFRICA UBWAYO YAGIRA ijambo mu ruhando rw`amahanga? Uzi aho yari agejeje Abanyafurika abumvisah ko bagomba kwishyiriraho BANK yo kubateza imbere yakora na FMI aho guhora ari yo bahanze amaso ndetse yari yiyemeje gutanga 1/2 cy`amafaranga akenewe ngo itangire? Uzi uko abaturage bari abayeho neza muri Libye? Yego nawe ntiyri abuze inenge nko gushaka kugundira ubutegetsi ( Gusa ibi ni rusange ku bapereziba b`ibihugu byinshi by`Africa) ariko ku bijyanye no kwigira, kugira ijambo kw`Africa ubwayo yari mu ba mbere babiharanira!
Oya, ICC nubwo ntabyera ngo de nimureke ikore wenda n`aho itaragera hari ubwo izahagera ariko twe kumva ko umuntu azagira uruhare mu mpfu z`abantu ngo yitwaze ubudahangarwa cg kuba ari Umunyafurika ICC nivuga ngo arazira ko ari Umunyafrica. ICC SE NTABAGIYEYO BAGIZWE ABERE??
nizere ko mu babishyigikiye uwacu atarimo kuko we ni umugabo uzi agaciro k’amaraso y’inzirakarengane. Izirenga 1200 zrahatikiriye, yutavuze imfubyi n’abapfakazi….
Kuba atashyirwa imbere y’inkiko kuko ari prezida ni akaga, bavuga iza Kenya kuko immunite afite itabibemerera. Kdi iyo batamutora yari kubamara noneho.
Ubeo bazarindira aveho kdi nawe ntazarekura azi urubanza rumutegereje, ubwo azagundira aveho apfuye. Ibyo bizangiza imitegekere ye, dore ko nabazashaka kumwinjirira bazaba bafite”MONNAIE D’ECHANGE”!
Conclusion: Kenya iragendesheje, kdi ndababwiza ukuri ko bizayigiraho ingaruka mu bukungu, affaires etrangeres,… Muzambwira nyuma y’iyi mandat. Jah bless.
@umuseke, mureke comment yanjye ihite kuko nshaka kureba abashyigikiye ko U.K atagezwa imbere y’inkiko n’abatabishyigikiye.
Utabishyigikiye ataniye he n’uvuga ko indege ariyo ntandaro ya byose mu Rwanda. Kuko nta buzima buruta ubundi imbere y’ubutanga, kdi nta n’umwe wemerewe ”impunimment” kubwaka mugenzi we.
Kalisa,
ubyange ubyemere,ikizagagara ko cyatuma Africa yigenga kizarwanywa namahanga,niyo mpamvu ayo matheories adashyirwa mubikorwa.bamvuye kunzoka pe!
keza,
Ibyo uvuga juste ni byo kandi nanjye ndabyuma ariko igituma bitagerwaho nyine kiracyafite imizi. None se ibi byose bitubaho ntitumarana ubwacu kandi babifitemo uruhare mu buryo direct ou indirect? Umunyarwanda ayarvuze ngo ukurusha intege agukubita uryamye! Ikindi kandi kibabaje ni uko benshi mu banyafurika ndetse n`abayobozi bamwe barimo baracyagendera mu kwaha kw`abatuma ariya matewori navuze adashyirwa mu bikorwa? Ntuzi se ko bafata umuntu umwe cyangwa agatsiko gato k`abantu bakagatoza bakagaha umurongo bakagaha inkunga abati mugende mudukurire uriya mu nzira!! Abanyafruika se ntibabikora abavandimwe bakamarana bene Rugigana bababiyobora bigaramiye iwabo? keza we ntibyoroshye. Gusa nkunda ukuri kandi rwose nanga umuntu wahungabanya undi yitwaje iki cyangwa kiriya,Afurika nibasha kugera kuri ubwo bwigenge tukumva ko kubana mu mahoro twuzuzanya ari byo bya mbere n`ibindi bizashoboka.
Comments are closed.