Digiqole ad

Sud-Kivu: Abanyamurenge batangiye guhorwa M23

Kuva kuwa kane tariki 23 Gicurasi, amatsinda y’insoresore z’Abakongomani bo mu moko y’abashi, abarega, ababembe, n’andi bateye imiryango yo mu bwoko bw’Abanyamurenge bakomeretsa abasaga 40 babahora ko ngo bashobora kuba bakorana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Sud Kivu
Sud Kivu

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko imirwano yatangiriye mu gace kitwa “Feu-Vert” muri komine ya Ibanda, uretse gukomeretsa abantu kandi ngo hanatwitswe urusengero rumwe, nyuma abanyamurenge nabo ngo baza kwihorera.

Ubuyobozi muri aka gace bukaba bwasabye abaturage gutuza, kuko ngo amakimbirane nk’aya asiga ibibazo n’umuco wo guhohoterana gusa nta kindi kizima bibungura.

Aya makimbirane ngo yahungabanije urujya n’uruza mu Mujyi wa Kivu y’Amajyepfo, ariko ngo ubu Police ikaba isa niyahosheje iyi mirwano ndetse ngo yanataye muri yombi abakekwaho kuba batangije iyi mirwano.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abashi kuvacyera nikobateyebigira akaraha kajyahe kand ari nabanyabwoba ubwo batangiyushotoranyi baraje babone ,biragaragako abakongomani bavuga ikinyarwanda banzwerwose mugihugucyabo.

    • Abashi nibo bashyigikiye M23 cyane kuko abanyamulenge barambiwe gukoreshwa.

  • Ban kimoon yakabaye asize agabanyijemo Congo kabiri amahoro agataha Rwose kuko ibi bintu byurwango rwabanyecongo bavuga ikinyarwanda nagahomamunwa rwose, Abanyamurenge barazira iwabo ntasoni? Rwose birwaneho nibanga barapfira gushira ejo usange hatahiwe abatutsi bomurwanda, ibi bintu nyamara Museveni , Na Kagame batabare bafashe izi mpfura ntibagendere kwitera bwoba ryibindi bihugu bifite inyungu zabyo..murakoze…abantu bashire kubera uburenganzira bwabo ntasoni..ngo kuko aribanyamucye wapi..ndiperesida wese Natasha aba bantu

    • karuhinda umuti wa congo ntabwo uzabonekera muntambara ndetse namasasu menshi intambara irasenya ntabwo yubaka ese hashize imyaka ingahe abasirikare burwanda ndetse na bayuganda barwanira murikariyagace ibuke nabobonyine ntabwo babyunvikanaho ese uribuka igihe abagande na banyarwanda barasaniye kisangani ? gusa amahoro abanekera mubiganiro naho intambara ntakezakayo

  • Muramenye mutagwa mu mutego w’umwanzi,kuko ashaka kuryanisha Aba-congolais kugirango abone inzira.

  • Ikibazo sukugabanyamo kongo kabiri ikibazo nurwago andimoko yabakongomani afitiye abakongomani bavuga ikinyarwanda icyakora numuco batojwe nubuyobozi bwabo bubi.

  • mu mbarire gato agace ka feu vert ni kabaho
    ahubwo kuri feu rouge zone ya ibanda
    abashi nuko babaye

  • ubwo bugome ntitubushaka, abashi baribeshi ariko nabo bakomeretse cyane, ikibabaje nuko naba police babogamye batangira kwifatanya nabashi nabo haje gukomerekamo batandatu.

  • URWANGANO NTA NYUNGU, TWUBAKE AFRICA. MURAKOZE

  • Abanyamurenge,mugire ubwenge kandi mugomba kwihagararaho nta mpamvu nimwe ihari yo gusuzugurwa n’abanyamoko,

  • Ibi nibaigaragaza akarengane twahuye nako kuva kera cyanee twavutse dusanga ababyeyi bacu naba sogokuru ari uko bimeze. Gusa muzirikane ko twasanze bafite umuco wogukunda ubwoko ndetse nokwirwanaho bafatanye munda naho. Ubu ni ubutumwa kubagishidikanya ko andi moko yo muri congo atwanga urunuka . Kwihorera ningombwa icyo bariya basore bakoze nicyiza cyanee hakomeretse 3 hanyuma dukomeretsa 37.

    • NIKO BANYAMURENGE MURIBUKA MWIRIRWA MUVUGA NGO M23 NTACYO IRWANIRA AHUBWO ABANA BANYU BAKAZA GUFASHA KABIRA IGOMA NGAHO MASUNZU NABARWANEHO TUREBE DOREKO YARIYE (INTORYI ZA KABIRA )MWIRIRWA MUJVUGA NGO M23 IRABAHAMAGARA NGO MUYIRWANIRIRE NONE DORE NAMWE BIBAGEZEHO NIMUKOMERE MUBE INTWAARI RERO UBWO MUMAZE KUBONA ICYO M23 YARWANIRIRAGA

      • hahaha wowe rwose urasetsa cyanee
        nkubajije ninde munyamurenge wigeze wunva yishimira ibirikubera muri kivu yamajaruguru kandi rero ico ugomba kumenya ntabwo umuti wikibazo arintambara mbwira nimba uzi ho gato intambara ya RCD ya cyuyiki reba SNDP ya nkunda none ubu tugeze kuya M23 koko nimba wara bikurikiranye byose ukobyagenze ubona harumuti wikibazo urimo ahubwo reka abantu bavuga ururimi rwikinyarwanda baba congo mani bicarehamwe bonyine biyunviseko araba congo mani hanyuma urebe nimba batazabona umuti kubibazo byabo araba tutsi ndetse nabahutu baba congo mani nibo bafite urufunguzo kukibazo cumutekano wabo.

      • Abanyamurenge ico twanze n’intambara kandi amaherezo tuzanesha.ukuri kuzagaragara

  • Ni uku no mu Rwanda byatangiye, abatutsi bohereza abana babo mu nkotanyi, icyakurikiye twarakibonye.
    Kuki abantu batigira ku byahise?

    • Icyakurikiye kujya mu nkotanyi n’amahoro duhumeka uyu mutsi. icyabajyanyeyo kwari ukwibohora kandi byagezweho.

  • Aliko ikibazo nibaza kugeza ubu umuyobozi w umuryangowabibumye avuga ngo abazayja mumishyikirano ntawuzabakoraho kongoniyanga gusinyamaserano yoguhagalikintambara hazakorwiki?

  • Abayobozi ba kongo iyaba batekerezagako kuba abaturagebabo baheze ishyanga bashobora kwivumbura kdi ko aribyobyago byabo.

  • twmaganye ibikorwa nkibi, baradutera amabuye nibyuma ariko umunsi numwe tuzabarasa. Ibigoryi ninanirwa kurwanira igihugu cyabo bakibasira abagore nabana.

  • abashi barikwibesha nkuko turabategetse kandi tuzabategeka iteka naho twaba nka mutonyi mu nyanja tuzahakikisha tubashize munsi y’ibirenge byacyu! naho kivu yepfo nidushakako yikukira tuzabi proclammer nkuko nta mukongomani waturwanya ngo azadushobore pi! imbwa z’abashi zibagiwe agahahazo twazihahaje kweri? kuberako dushaka amahoro none zirasaze? ntitwahindutse!!!!

  • Abanyamurenge bose barakwiye kwunva ibintu kimwe bagahaguruka bagafata iyambere bagaharanira uburenganzira bwabo birinda guhohotera andi moko,barakwiye gutekereza ku ishingwa ry’igihugu cyabo,ku imbibi zacyo hanyuma bagasaba indepandance ariko bakabikorana ubumwe, ubwenge,ubushishozi,ubutwari,n’ubuhanga, nta guhubuka,ibyo bishobora kubasa igihe na sacrifices zitandukanye ni icyo conyine kizahesha amahoro abazabakomokaho kuko bo ubwabo kuyabona kubwanjye bigoye cyane ni bashyireho inzego za politique zishoboye zishakishe incuti ku isi yose cyane cyane muma super powers aho guhora baririra abanyarwanda n’abaganda nabo babuze abo baririra.

  • ntangazwa nubwenge bwaba shi ababembe nabandiM23 yashizwe nabanyamurenge ? ese abo banyeshuri nibo bayishizeho cyangwa uko kubahungabanyirizumutekano niko gukuraho M23nibatuze duturane kandi kubaho kwacu ntibiri mumaboko yabo uwiteka niwe utuzi naho bo batuze

  • gusa hari icyihishe inyuma dusenge imana idutabare

  • Imana itabare izo mfura naho ubundi abashi ntanicyo bazabatwara

  • nfitinzoziko congo izagira amahoro ndetse na Africa kuko ntaciza nakimwe cintambara namacakubiri nigihe imana yifuzako duterimbere tukajijuka

  • rwose abanye congo bajye bagira umutima wimpuhwe kandi nabo bamenye ko umuntu ava amaraso atara amazi kandii intambara ntigira uwo ibabarira kandi irasenya bareke rwose babane nabantu bose amahoro,

  • UMUNTU WIYISE UMUGABO ARANTANGAJE CYANE.NONE SE KUBA ABANYAMURENGE BARATEWE AMABUYE BIRAMUSHIMISHIJE?INAMA IMUSANGE,KD IMUKIZE IBITEKEREZO BIBI.NAHO M23 IBYAYO NTABWO ABIZI.WOWE WIYISE UMUGABO,UZI UMUNSI MAKENGA YAJE MINEMBWE ARIKURASANA NABASORE BABA NYAMURENGO ARI KABIRA WAMUTUMYE?uzamumbarize niba icyo giye yari ataramenya ko abatutsi bakandamijwe muri congo.aho ubwo niba afite ubwenge musamubwire asubire kwa kabira.intambara irasenya ntiyubaka.

Comments are closed.

en_USEnglish