Digiqole ad

Uganda: Museveni yahinduye Umugaba mukuru w’Ingabo

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gicurasi Perezida Museveni wa Uganda yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw’igihugu ayoboye aho yavanye Gen Aronda Nyakairima ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo akamugira Ministre urebana n’ibibera mu gihugu (Internal Affairs).

Gen Katumba Wamala yagizwe Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda
Gen Katumba Wamala yagizwe Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda

Museveni yakuyeho kandi Pius Bigirimana wari Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Intebe amushyira muri Ministeri y’uburinganire asimburwa na Christine Guwatudde Kinyu.

Uwagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda ni Brg Gen Katumba Wamala wahise anazamurwa akagirwa General w’inyenyeri enye.

Izindi mpinduka zabaye muri Ministeri Ministeri y’uburinganire, Ministeri y’ikoranabuhanga n’itumanaho, Ministeri y’Ubuzima n’ahandi nkuko tubikesha urubuga rwa The Monitor.

Mu ngabo, Umugaba mukuru mushya Gen Wamala azungirizwa na Lt Gen Charles Angina wari umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka.

Katumba Wamala, umusirikare w’imyaka 57 yigeze kuba umuyobozi mukuru wa Police ya Uganda aza gusimburwa na Major General Kale Kayihura mu 2005. Gen Katumba niwe musirikare wa mbere wa UPDF wayoboye Police muri kiriya gihugu ari umusirikare.

Gen Wamala yize amashuri y’igisirikare muri Uganda, Tanzania, Uburusiya bukitwa URSS, muri Nigeria n’i Kansas muri USA.

Gen Aronda Nyakairima wagizwe minisitiri w'ibibera imbere mu gihugu "Internal Affairs"
Gen Aronda Nyakairima wagizwe minisitiri w’ibibera imbere mu gihugu “Internal Affairs”

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • None se ubwo uriya witwa Pius Bigirimana aho si umunyarwanda?

  • uri mwiza cyane wamugabo we?

  • None se ko abikoreye rimwe na Kagame babyumvikanye?

    • Kagame se nawe yabahinduye? ayo makuru wayakuye he?

  • oya abo bitwa batyo ni abafumbira bavuga ururimi rwitwa URUFUMBIRA Ni nkikinyarwanda neza baba hariya wambukiye ku Cyanika ruguru ya Musanze

    • Urwo rwaru Rwanda kera ku bwa Rwabugili.Abakoloni baradukoze.

  • ARONDA ubupfura bwo ku maso bugaragara no mukazi kawe kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish