Digiqole ad

M23 yatangaje agahenge ngo Ki-moon na Yong Kim basure Goma

Amani Kabasha uvugira ubu umutwe wa M23 yatangaje ko aba barwanyi babaye bahagaritse imirwano uyu munsi tariki 23 Gicurasi kugirango Umunyamabanga mukuru wa UN Ban Ki-moon na Jim Yong Kim perezida wa Banki y’Isi babashe kugera mu mujyi wa Goma kuri uyu wa kane.

Gen Sultani Makenga uyoboye abarwanyi ba M23 bemeye gutanga agahenge none/photo AFP
Gen Sultani Makenga uyoboye abarwanyi ba M23 bemeye gutanga agahenge none/photo AFP

Kabasha kuri uyu wa kane mu gitondo yagize ati “ Twafashe umwanzuro wo kuba tuhagaritse imirwano kugirango nyakubahwa Ban Ki-moon asure Goma nkuko yabyijeje.”

Iyi mirwano hagati ya M23 n’ingabo za FARDC yatangiye kuva kuwa mbere, buri ruhande rushinja urundi gukoma imbarutso. Abagera kuri 15 bamaze kugwa muri iyi mirwano barimo n’abasivili.

Umunyamakuru w’Umuseke.rw w’i Rubavu wanyarukiye i Goma muri iki gitondo aremeza ko imirwano yumvikanaga mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Goma koko yahagaze, abantu bakaba bongeye gusubira mu mirimo yabo nta nkomyi n’ubwo ubwoba bugaragara mu mujyi.

Kumunsi w’ejo (kuwa gatatu) abarwanyi ba M23 barwanaga bagana mu burengerazuba bwa Goma, Col Kazarama uvuga ku ruhande rw’igisirikare cya M23 yavugaga ko umujyi wa Goma bawugose ndetse babishatse umuhanda ujya Sake bawufunga.

Ingabo za FARDC zivuga ko zafashe abarwanyi ba M23 bagera kuri 4, nubwo bo babihakana. Imirwano ikaba itarahuje ingabo ku mpande zombi imbonankubone kuko zoherezanyagaho ibisasu biremereye.

Bimwe muri ibi bisasu byaguye mu duce tumwe tw’umujyi wa Goma bihitana abantu babiri barimo n’umwana, abandi barakomereka.

Abaturage ba Goma kuwa gatatu tariki 22 Gicurasi basabye ku maradiyo ko abari kurwana barwanira hirya ariko ntibohereze ibisasu ahatuye abantu.

Ban Ki-moon na Jim Yong Kim i Kinshasa kuri uyu wa gatatu bemeye inkunga ya miliyari y’amadorari ya Amerika kuri ibi bihugu byo mu karere yo gufasha mu mishinga itandukanye.

Biravugwa ko Ban Ki-moon i Goma ashobora gutanga uruhushya ku ngabo z’abatanzania na South Africa zahageze ngo zitangire guhashya imitwe yitwaje intwaro, M23 iri mu ikomeye ubu muri iyo mitwe irwanira hariya.

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • ahubwose uwo munyamabanga wa UN ko avuye kubonana na kabira yanabonanye na m23 mbereyogutanga uburenganzira bwo kurarasa,ahowenda ntiyamenya ukura gusesuye? abo banyacyubahiro bombi tubahaye ikaze maze bihere amaso!

  • agahenge muri kano karere niko gakenewe naho aho guhagarika kurasana barangiza bakomgera ntacyo byaba bimariye kano gace, hari hakwiye gushaka ingamba yatuma amahoro agaruka muri kano gace kacu; ibisubizo by’iki kibazo birareba buri wese uri mu myanya ifata ibyemezo ku isi, yenda twizereko aba bagabo bazahava batanze umuti ku bibazo biri muri aka gace!!!

  • ABOBARWANYINABANABEZABUBAHA.ABAYOBOZI NONENABOBABUHE

  • nibyiza kuba m23 yatanz’agahenge,na UN iboneko bafite discipline kdi asure m23…

  • Nabanze aje gukemura ibibazo biriwabo

  • Burya inyeshyamba zose ni zimwe, ubwo bari bakubiswe iz’akabwana none ngo barasaba gutanga agahenge ahubwo ari ukugirango bisuganye!!
    Ni copier coller y’in…….

    • Uriya niwe Sultani urimo guseka abantu bapfa kweli? Abo bane barimo n’umwana ubwo bazize iki koko? None uraseka!!! Ngo mwatanze agahenge kubera KIMOON na KIM! Nibyiza ariko mugahe na bene wanyu mumenaho urusasu mukabashwiragiza ngo muramaranira ubutegetsi.

    • uzabaze!!??

  • Abo barwanyi kuba bafashe gahunda yo guhagarika imirwano nuko ari nabo bayitangije! Nigute wafata icyemezo cyo guhagarika imirwano utatangije?!

    • ubundi ntabwo bisanzwe inyeshyamba guhagarika imirwano,ubwo baberetse ko aribo bafite power,none ntiwabonye kabila abyubahiliza,erega ushoragutangiza intambara ugakubitwa,hasigaye uwagukubise niwe ufata umwanzuro wo guhagarika kugukubita.

  • Gen Makenga courrage tukwifurije insinzi ariko kandi muzashishoze mutazongera kuryana rwose birabababaza muramenye ntaho mwaba murya munyuzamo mugasubiranamo.

  • Abirabura turi abapfu koko!!!ngo mutanze agahenge ngo mwene rutuku atambuke,namara kugenda wongere urase mwene wanyu!

  • ariko basomyi mufashe iki kibazo ubu nigute abantu bashobora kubana neza badafite icyo bapfa? umuntu ashoza intambara ngo arashaka amahoro agakuraho abandi yaba acyicara kuntebe, uwo basangiye umukyekye akaba aramugarutse! ubwo akongera akamurwanya nkubu sultan afashe DRC kazarama yamurwanya, Kazarama yanesha, kazatebuka akaba aramurwanyije none umuntu yica undi amuziza ibyo batunva kimwe ejo akamusangayo ubu narumiwe pe!! iki nikibazo nsaba abantu ukuntu bamfasha kucyunva kuko biracanga; GUSA IKIMBABAZA NUKO USANGA BURI MUNTU ABONA ABAMUYOBOKA NDETSE BAKEMERA NOGUPFA rimwe narimwe batazi icyo bapfira! hoo pauvre Afrique, yewe wamugani wawa muhanzi les ennemie de l’Afrique ce sont les Africain. nababwira iki? uwambariza bariya bantu barinyuma ya Sultan niba bazi koko icyo barwanira, sultan abaye president yabaha iki? sawa

  • Abacongomani bavuga iringala barandambiye guhor bahohoter abanyarwanga ngo kabila ni umunyarwanda ngo m23 ni abanyarwanda kandi bafite ikintu cy’ingengabitekerezo ya jenocide bafite abahezanguni babyihisha inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish