Digiqole ad

Musanze: 17 barakekwaho gukorera abandi ibizamini bya Perimi

Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi  Polisi  y’igihugu mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abantu 17 bakekwaho gukopera no gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo (permit provisoir).

Abatawe muri yombi
Abatawe muri yombi

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi muri aba bafashwe 16 bari basanzwe batunze impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, naho umwe yari umwarimu wigishaga amategeko y’umuhanda muri rimwe mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Spt. JMV Ndushabandi avuga ko abantu bafatwa baje gukorera abandi ibizamini, iyo icyaha kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000 Frw) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana cya Repubulika y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

 

 

en_USEnglish