Digiqole ad

Dr Dre yasibye iminsi 14 mu kazi mu myaka 27 amaze akora muzika

Nta murimo udakiza iyo uwukoranye umwete n’umutima, gukora cyane nirwo rufunguzo nkuko bitangazwa na Andre Young uzwi cyane nka Dr Dre, uvuga ko mu myaka 27 amaze akora muzika yasibyemo ibyumweru bibiri gusa.

Dr Dre
Dr Dre

Uyu munyamuzika unaririmba Rap, ubu ari mu ba mbere bakize cyane muri uyu murimo, umutungo we ubarirwa ubu muri miliyoni hafi 300, buri mwaka yinjiza hafi miliyoni 17.

Uyu mugabo wavutse muri Gashyantare 1965 abyaye gatanu, yabyaranye n’umugore we Nicole Threatt bashakanye mu 1996.

Yatangije inzu ebyiri zitunganya muzika za Aftermath Entertainment and Beats Electronics, ari mu bazamuye umuziki wa 50 Cent, Eminem, Snoop Dogg n’abandi benshi bavugwa kumurusha ariko batamurushije gukora.

Umuseke.rw wagerageje guhindura mu Kinyarwanda ikiganiro kirambuye uyu mukozi w’umuhanga Dr Dre yagiranye n’umunyamakuru w’umuhanzi Ice-T (Tracy Marrow).

Ice-T: Indirimbo ikorwa ite mbere yuko tuyumva?

Dr Dre: “Iteka ntibihora ari bimwe, biterwa n’wo muri gukorana. Njye ngerageza kwinjira mu bitekerezo by’umuhanzi turi gukorana… ubwo indirimbo tukayikora. Sinshobora gutegeka umuhanzi ngo … Ok. ni uku indirimbo yawe ikwiye kumera, ngerageza kongera kubitekerezo azanye. Ni uko njye nkora…”

Ice-T: Ufite umuhungu muto wifuza kuba umuproducer nkawe… arashaka kuba mu buzima nk’ubwa Dr Dre… ni irihe somo rya mbere wa muha kwitwararika muri uyu mukino wa Hip Hop?

Dr Dre: “Mbere na mbere ugomba kumenya ko iki kintu ari icyawe… ni kimwe mu bigize ubuzima bwawe. Nicyo waremewe. Ikindi ugomba kubikora ubikunze. Simbikorera amafaranga… amafaranga aza nyuma… mbikora kubera urukundo mbifitiye… urumva… niyo naba umunyacyubahiro ukomeye cyane sinazareka gutunganya ibihangano bya hip hop.

Mu myaka irenga 27 maze nkora uyu mwuga… muri iyo myaka yose ibyumweru bibiri byonyine nibyo nabuze muri studio. Sindongera kumara kandi umwanya nkuwo.

Urwo nirwo rukundo mfitiye ibintu nkora. Umutima ubifitiye… kandi ukerekeza umwanya wawe wose aho hantu… kandi ukamenya ko ugomba guhagarara ku ijambo wavuze. Nibiguhira ni wowe… Nuhuriramo n’ibyago ntuzagire uwo ubishinja… uzamenye ko byose ari ku mutwe wawe. Ni uko nyine.”

Ice-T: Abahanzi benshi bakunze kuvuga ko ari icyubahiro kinshi gukorana nawe. Bavuga ko iyo uri gukorana na Dr Dre si umukino. Ntaba akiri inshuti yawe. Yicaye muri studio arakora akazi ke, kandi ibyo bakabyishimira… Ariko ubundi ni irihe tandukaniro riri hagati ya producer n’ukora ibyo mwita bit?

Dr Dre: “…Yego… ni ubundi hari itandukaniro riri hagati y’ukora bit ndetse na producer kubera ko iyo umaze gukora beat nyuma nyine ukurikizaho gukora indirimbo yose. Aha kandi hari itandukaniro rinini hagati yumuraperi n’umwanditsi w’indirimbo, urumva…   abaraperi… buri wese yajya kuri stage ariko iminota amara asaba umu MC kubanza kumwumvisha mbere.. bituma abenshi muribo bibura…

Njye nshaka cyane cyane abazi kwandika neza…. Muri studio mba nabaye mubi cyane ariko iyo indirimbo isohotse buri wese aba yishimye cyane.”

Ice-T: Wari inshuti ya hafi ya 2Pac. Mwarakoranye cyane. Dusangize gato kuri iyo experience

Dr Dre: “Nigeze kuba ndi kumwe na 2Pac muri Studio… we yajyanaga urupapuro n’ikaramu kuri micro. Yari afite impano yo kwandika idasanzwe… arambwira ati   yooo narangije… ndamubwira nti … sawa twagiye… Aba aririmbye California Love… akandika interuro imwe ati buretse…. Akicara hasi… gutyo gutyo… yaritondaga cyane kandi agakora indirimbo nyinshi. Ntekereza ko ari imwe mu mpamvu zatumye agurisha cyane indiirimbo ze.”

…yari nk’imashini?

Dr Dre: “…Imashini itangaje… impano idasanzwe.”

Ice-T: Iyo mvugana nawe ntekereza ko mba mvugana n’itsinda N.W.A kuberako muri ishyirahamwe… ni iki mwakoze kitari gihari?

Dr Dre: “Ntekereza ko ari akantu gashya k’ubuzima bwo ku muhanda… Ibyo twabyitayeho cyane… kubera ko indirimbo ya mbere twakoze byari uruhurirane rw’ibyabaye ku muntu kuva akibyuka saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Twakoresheje cyane abana bari hafi aho kubera ko nabo ubwabo babiundaga cyane ariko twifuzaga guhagararira agace dukomokamo… wumvaga bamwe bavuga ko bahagarariye New York, ku buryo twe byatugoraga… ariko natwe tukabikora kugirango tuberako ko hari ibyo natwe dushoboye gukora… ko bamenya ko natwe dufite icyo kuvuga.”

Ngibyo ibya Andre Romelle Young umukozi w’umuhanga kandi ukunda umurimo we umaze kumugeza kure cyane. Niba ukora kora ubutavanaho ubunebwe n’ibitotsi nibyo mwanzi.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • man thanks for this story, it’s really inspiring kbsa isomo nkuyemo ni iri: iyo ukora cyane ibyo ukora bikugirirra umumaro, ikindi n’uko ugomba gukora ibyo ukunda ninabyo bigutera gukorana umwete, kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish