Kenya: Obama ntazasura iki gihugu, ariko Abanyakenya ntacyo bibabwiye
Ubuyobozi bw’igihugu cya Kenya bwatangarije ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye ko nta kibazo bigeze bagira ku rugendo Perezida Barack Obama azagirira ku mugabane wa Afurika yarangiza agasubira muri Amerika atageze ku butaka bwa se muri Kenya.
Umuvugizi wa guverinoma muri Kenya Muthui Kariuki yatangarije ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko Kenya nta kibazo yigeze igira ku ruzinduko rwa Obama. Avuga ko nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite uburenganzira bwo guhitamo ibihugu azasura.
Gusa uru ruzinduko rubaye mu gihe iki gihugu gifite ibibazo by’uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaba ICC rukurikiranye bamwe mu bayobozi bakauru b’iki gihugu barimo Uhuru Kenyatta umukuru w’igihugu n’umwungirije William Ruto kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri iki gihugu.
Kariuki agira ati:”Kenya irimo gutera imbere kubera umurongo yishyiriyeho kandi tuzakomeza kuba igihugu gifatanyirije hamwe, ni kubw’izo mpamvu rero nta mpungege dufite ngo Obama ntazadusura muri Kenya. Twe tumeze neza”.
Uyu mugabo avuga ko abavuga ko Obama yanze kuza muri Kenya kubera ibibazo ifitanye na ICC ari ibihuha.Ati:”ibyo ni ibirego bidafite aho bishingiye”.
Ikinyamakuru Capitalism dukesha iyi nkuru kivuga ko mu minsi ishize umwe mu bayobozi mu biro bya Obama muri White House yavuze ko Obama atazasura Kenya mu rwego rwo kutijandika mu bibazo ifitanye na ICC.
Gusa Abanyakenya benshi babajijwe kuri iki cyemezo cyo kudasura iki gihugu kwa Perezida wa Amerika kandi yaje muri Afurika bavuze ko abashaka kuvuga na bi igihugu cyabo bitwaje ikibazo cya ICC nta shingiro bafite ngo kuko Uhuru na Ruto batorewe kuba abanyobozi b’iki gihugu ikibazo cya ICC gisanzwe gihari.
Bakomeza bavuga ko ibihugu by’Uburayi na Amerika bikenera Kenya nk’uko Kenya na yo ibikenera ngo nibarekereho rero abashaka kuvuga na bi Kenya bitwaje ICC.
Bati:”Igihe kizagera Obama ashake kuza muri Kenya. Tumeranye neza na perezida wacu, kuba Obama yaza cyangwa ataza nta cyo bitubwiye”.
Bitenganyijwe ko hagati ya tariki 26 Kamena na tariki eshatu Nyakanga uyu mwaka wa 2013 Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika azagirira uruzinduko ku mugabane wa Afurika.
Muri uru ruzinduka akaba azasura ibihugu bya Senegal, Afurika y’Epfo, Tanzaniya.
Muri uru ruzinduko kandi Obama azaherekezwa n’abandi bayobozi bakomeye muri iki gihugu ndetse n’umugore we Michele Obama. Bakaba bazagenda baganira n’abayobozi bi bihugu bazanyuramo ku buryo bwo kwimakaza demokarasi kurushaho no guhamya iterambere.
Perezida Barack Obama asuye umugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva yatorerwa kuyobora Amerika muri manda ya kabiri, muri manda ye ya mbere yasuye igihugu cya Ghana.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Obama ntakorana n’abi…
Gusa muri Kenya bagize neza gutora Uhuru Kenyatta kuko iyo batamutora noneho yari kubamara, ubushize 1200 babigendeyemo. Siwe gusa hari n’abandi ba perezida Obama atakemera no gusuhuza(…), gusa la diplomatie exige…
mbe nyiraburyo Obama avuze Iki ? Ahoatagera haricyo Bahomba ? Niba haricyo avuze Kuri wowe abandi ntacyo bibabwiye .
Ariko tuzibohora ryari koko, ntakageyo maze turebe ko Kenya haricyo ihomba
OBAMA ni umuntu nkatwe!kuba atasura KENYA,RWANDA…ntacyo bitubwiye rwose,ntimugahe agaciro umuntu uryama agakangurwa n’uko Imana imubyukije!!nkuna KAGAME ku buryo mudashobora kubyumva!kuko ababwiza ukuri…kandi nabo barakuzi ni uko bakwirengagiza!ba OBAMA si abantu beza,ni kuo tubura uko tubigenza nyine nta kundi!bigira intama kandi ari IBIRUUURRAA bibi,tweihe agaciro ibyo gusurwa ntitubikeneye cyane
Marine rwose ibyo uvuga ni byo , Obama ni umuntu, kuri bamwe ntacyo avuze ku bandi arakomeye nka Perezida w’ Igihugu cy’ Igihangange ku buryo gucudika na we hari inyungu zo muri iyi si bashobora kubonamo.Reka dutegereze turebe…
Comments are closed.