DRC:i Goma imirimo yahagaze, imirwano yongeye kubura hafi y'Umujyi
Kuri uyu wa kabiri imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23 yongeye kubura nyuma yo kurasana by’amasaha make kuwa mbere mugitondo.
Kuri uyu wa kabiri imbunda ziremereye zongeye kumvikana hirya gato y’Umujyi wa Goma nk’uko umunyamakuru w’UM– USEKE.RW i Rubavu abitangaza.
Mu Mujyi wa Goma, nta gikorwa kiri kuhakorerwa ubu, abacuruzi bafunze amaduka ndetse abaturage bagumye mu mazu yabo kubera ubwoba bw’intambara no kuba bashobora guhitanwa n’ibisasu bishobora koherezwa.
Kugeza ubu impande zombi zikomeje kwitana ba mwana ko ari zo zishotorana.
Amakuru agera k’UM– USEKE ni uko ingabo z’aba TanzaniYa zoherejwe na UN nazo ZIRIMO ziyegeranya ngo zegere ahari kubera urugamba.
Umuhanda uva Goma ugana Sake wamaze gufungwa n’ingabo za FARDC nk’uko umwe mu baturage ba Goma yabitangarije umunyamakuru wacu i Rubavu.
Imirwano yaherukaga hagati y’impande zombi mu kwezi kwa 11 umwaka ushize WA 2012 , ubwo ingabo za FARDC zirukanwaga mu Mujyi wa Goma n’abarwanyi ba M23.
Umunyamakuru w’igitangazamakuru TAZ witwa Simone schlindwein uri hafi y’aho imirwano iri kubera aravuga ko imirwano iri kubera ahitwa Rusayo na Mutaho mu birometero nka 15 uvuye i Goma.
Aremeza ko ‘regiment’ eshatu (3) z’ingabo za Congo zazamutse zegera ahari ibirindiro bya M23. Ibisasu biraswa n’ibifaru n’imbunda ziremereye biri gukoreshwa.
Umunyamakuru w’UM– USEKE.RWA ejo yageze mu Mujyi wa Goma, yemeza ko wari wuzuyemo abasirikare benshi ba Leta bagendagenda n’ibikoresho byinshi nk’abiteguye intambara.
Iyi mirwano yubuye mu gihe muri iki cyumweru byari ibteganyijwe ko Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon agera muri Congo Kinshasa na Goma, haribazwa niba iyi mirwano ikomeje azahagera.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
0 Comment
Ukoko ibi kandi nibiki?bantu mupfukame dusenge sha nje nzira kubi intambara, mbega ukuntu yica nabi,Mana utube haafi.
M23 kuki mutegrezako babasanga mu mubirindiro byanyu refrash mumazemo iminsi ubwo ibamariye iki koko mugire akantu mubakora bibaviremo kubasaba imishyikirano
oooh pauvre congo
sorry!the nation of huge issues.
realy sorry.we pray for you!don’t worry!
the lord is always with you.he saws
it will be finish and the happier will came.peace,…
sorry!
Mana tabara abo intambara ibangamiye ituma bava mubyabo bagahunga bakaburara kandi bakanyagirwa nimvura nibindi bibi byinshi….
ayiwe ayiwe!!
Ariko Kweri M23 ubwo babasange aho mwicaye ngo babicireyo murebera, Unva rero njywewe ngiye Kurwanira abatutsi babanyekongo na bahutu Bose bakomoka murikariya gace Kacu, Ndabona aba babantu bibasira ubwoko bwabatutsi..ntakindi, interahamwe nizindi nyesyamba zabanye Congo baraziwhereye ariko baranze bararwanya M23, Ikindi ikitwa umututsi numuhutu uvuga ikinyarwanda mureke dusyire hamwe dutsinde iyi ntambara..Kandi tugire vuba, Cyane cyane abatutsi mureke kumarana ubwanyu muzi komugambiriwe kumarwa, mufatanye kuko muzi kurwana neza..Kandi mufite imana yanyu, Jye ndumuhutu Wu mundani…nkunda abanyecongo bene wacu babatutsi nabahutu…ariko nanga abatutsi kobicamo ibice ntibafatanye kandi tuzi ko dufite nabanzi bandi batatworoheye, Batutsi nabo murwanda mwakundanye mukareka ibintu byimyirato, nokwibona, nokwimenya mugakundana mugafatanya komwese muribamwe…mwafatanyije komurintwari zizi kumasha neza ..Bariya babantu batanzaniya nabandi kobaje kubakura kubukungu bwanyu mwanfura mwe…Mureke dufatanye kandi turatsinda imana izi koturwanira ukuri….Gen. Makenga unvikana nabandi batutsi Bose usabe numusada murwanda na Uganda..ariko ukoreshe ikinyabufura ureke kwiyemera..dore ko abatutsi mwicwa nokutabwirwa ngo muce bugufi mukundane mwubahane ..nubikora abatutsi mwese mugasyira hamwe .Kinshasha turayifata..muminsi mike
sha ntukabeshye kuko urwanda na uganda ntabwo bigeze bafasha M23 yarirwarije mpaka, ese ko makenga yavuze ngo bariteguye kandi ngo ibikoresho ntakibazo, ategereje iki?akagabo gahimba akandi kataraza, ahubwo hari igisetsa ko bavuga inyeshyamba ngo ni M23 ziriya zindi zitwa iki?Ni M23 gusa izwi kandi ikora nabi?Sha Makenga kubita abo banyamahanga nabanyejkongo ubundi ufate utwabo.
Ndabona wabaye Magayane!
NIMUKUBITE GOMA MUYIKUREMO VUBA URIYA MUSAZA WO MURI ONU ATARAZA. NANAZA MUZAMWAKIRE NEZA KU KIBUGA CY’IGOMA!
Abakunda intambara nuko batayizi. Irasenya ntiyubaka. Nimusenge iyo ntambara ihagarare kuko intambara iri hariya nonsense war. Nibumvikane bagabane ibyo bapfa bahe abaturage amahoro.
M23 mbifurije kuzatsinda uru rugamba kuko murwanira ukuri.
mureke mbabuire ntawukunda intambara ariko ariko iyo ije urarwana ntakundi ikindi kandi iriya ntambara nuko wenda abanyarwanda turi kwanga kwerura ariko iyo bigenze kuriya numva ntampamvu nimwe yambuza gushyigikira umu congo uvuga ikinya rwanda ariko tureke amacenga ya politique muri rusange biriya bihugu byose bije kurwanya umu congo man uvuga ikinyarwanda kurijyewe mbona ari deuxieme etape de division de frontière iyambere bayigezeho nibaza ko ntawutaziko igice kini cyaba ba congoman bavuga ikinya rwanda batuye kubutaka bwari ubw urwanda kugeza ubu ni muri congo ibyo twarabyemeye ubu noneho igikurikiye nukuvuga ngo abobantu ntibakuiye kuhasigara naho ubuse koko murumva bikuiye reka mbabuiretuve mu moko nibindi bitanya société aho bigeze buri munya rwanda ekeneye ishema cyane cyane M23 nindi mitwe iharanira uburenganzira banyu songa songa mbere urugengo rugeze kuiherezo nyuma yibi murasubizwa cyagwa se muza gororerwa
We need peace in Africa
It has a price! So prepare the war!
Ariko se ko namwe mudusetsa, buriya umunyamakuru wanyu muvuga uri I Rusizi atanga ate amakuru abera i Goma? ubwo se Rusizi na Goma bihurirahe? ubwo se ayo makuru aba atanze ntiyafatwa nk impuha? ntabwo byumvikana kbsa! Muzamubwire ubutaha ajye gukorera Rubavu kuko niho hegereye Goma! Amahoro!
politics namayobera. uyikina atayizi, ahaa!!
Njye ndabona M23 igomba kwihagararaho, kuko iyo urebye cyangwa ukinjira nu nkambi z’abanyecongo biteye agahinda. Abantu barara rwantambi, abana barabyara umunsi ku munsi, nibakubite bafate goma nibyo bizatuma umuryango mpuzamahanga ubona agaciro ka M23 niboshoboka bakomeze
Mana tabara imbabare intambara abayishimira ngirango ntago bigeze bayinyuramo ndasengera abanye Congo bose bari mukaga kandi amarira ndimo kurira mana uyumve inzira yogucyemura ibibazo sukumena amaraso ahubwo inzira y’ubwumvikane niyo yaba umuti wibibazo.
Comments are closed.