Digiqole ad

Africa Digital Media Academy ishuri ritari ahandi muri Africa

Mu muhango wo kwerekana igikombe u Rwanda rwatsindiye mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi Nsengimana  Philbert yavuze ko ishuri Africa Digital Media Academy ryatangiye mu Rwanda mu 2012 rizahindura byinshi mu ikoranabunga rikoresha amashusho ndetse ngo mu gihe kizaza u Rwanda rushobora kuzaba rukora filimi ziri ku rwego rw’izikorerwa Hollywood yo muri America.

Icyumba abanyeshuri ba Africa Digital Midia Academy bigiramo
Icyumba abanyeshuri ba Africa Digital Midia Academy bigiramo

Mu kiganiro kigufi Minisitiri wa MYICT yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi ufite mu nshingano ikoranabuhanga, Nsengiyumva Albert ndetse n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga iciriritse WDA, Jerome Gasana, yavuze ko ishuri Africa Digital Media Academy nta handi riri muri Afurika bityo rikaba rigerejweho umusaruro ukomeye.

Minisitiri wa MYICT yavuze ko u Rwanda nirumara kubona abanyeshuri barangije kwiga muri Africa Digital Media Academy ruzaba ruri ku rwego rwo gukora amafilimi aruta ayo tubona akorwa n’Abanyanijeriya.

Jerome Gasana Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA (Workforce Development Authority) avuga ko batumije ibikoresho bihagije ku buryo bazubaka Studio y’ikitegererezo mu mujyi wa Kigali.

Mu gihe kuri ubu ishuri Africa Digital Media Academy rifite abanyeshuri 40, intego ni iyo kongera umubare ukagera ku banyeshuri 300. Ubu hatangiye kwandika abanyeshuri bazakora icyiciro cya gatatu bagera kuri 20.

Umwe mu banyeshuri biga mu ishuri Africa Digital Media Academy witwa Birutakwinginga Jean Pierre avuga ko ubumenyi bahabwa buri ku rwego rwo hejuru kandi ko biteguye kubukoresha nibasohoka mu ishuri.

Uyu munyeshuri ati “Kugeza n’ubu ubumenyi tumaze guhabwa twabujyana ku isoko tugahindura byinshi. Gusa tugomba kubanza kurangiza neza tukabona kujya gushyira mu bikorwa ibyo twiga”.

Minisitiri areba ibyigishwa muri iri shuri
Minisitiri areba ibyigishwa muri iri shuri

Ishuri Africa Digital Media Academy ryigisha gukora amafilimi, gutunganya amafoto, iby’itwa graphics n’ibindi ndetse ngo ibikoresho n’ibiboneka bazigisha ibyitwa Final cut pro X, motion na Cinema 4D.

Ishuri Africa Digital Media Academy ryatsindiye igihembo mu guteza imbere ikoranabuhanga rifashwa n’ikigo gikomeye mu gutunganya amashusho ku isi Pixel Corps ari nacyo kiriha abarimu.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga Nsengiyumva Albert abajijwe ku bikoresho bike bijyanye n’ikoranabuhanga ku banyeshuri biga Itangazamakuru muri Kaminuza, yavuzeko hari kurebwa uko hari amasomo y’abo banyeshuri bo mu ishuri ry’itangazamakuru yahuzwa akajya yigirwa muri Africa Digital Media Academy.

Umunyamabanga muri Minisitiri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga ati “Nta shuri rigira ibikoresho bihagije kuko ikoranabuhanga rihora rihinduka. Gusa harebwa uko amasomo amwe namwe yahuzwa akajya yigirwa muri Africa Digital Media Academy”.

Imashini bakoresha mu masomo
Imashini bakoresha mu masomo
Minisitiri Nsengimana Philbert hamwe na Jerome Gasana (WDA) bareba ibyo abanyeshuri bigishwa
Minisitiri Nsengimana Philbert hamwe na Jerome Gasana (WDA) bareba ibyo abanyeshuri bigishwa
Minisitiri Nsengimana Philbert,Nsengiyumva Albert (hagati) na Yewel wigisha muri ADMA
Minisitiri Nsengimana Philbert,Nsengiyumva Albert (hagati) na Yewel wigisha muri ADMA
Bryan Yewel yavuze ko ubumenyi baha abanyeshuri ari ubwo ku rwego rwo hejuru
Bryan Yewel yavuze ko ubumenyi baha abanyeshuri ari ubwo ku rwego rwo hejuru

Photos/AE Hatangimana

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iri shuri ni ryiza ariko bikwiye ko abize itangazamakuru n’abantu biga computer csience bahabwa amahirwe kuruta abandi bose
    murakoze ndetse n’ibindi bigo birebereho bizane bene aya mashuri atanga ubumenyi bugezweho ku rwego mpuzamahanga

    • ndi mu biga muri isi shuri, gusa wowe uvuga abakwiye guhabwa amahirwe sinemeranya nawe, twe tujya kwinjiramo bakoze selection nziza: baduhaye examen (kugirango bumve basics ufite) hanyuma bakakubaza niba ushaka kuhiga, cg niba wabonaumwanya, hari benshi batsinze iyo exament n’amanota menshi ariko bakavuga ngo ntibzaboneka, abo babakuyemo bashyiramo ababishaka, thanks

  • Iri shuri ntirisanzwe gusa kuhiga ndumva ari imbonekarimwe kabisa!

  • ariko UM– USEKE namwe mwize muri iri shuri urona ukuntu ibintu byanyu biba bisa neza cyane……

    Muzanyereke webmaster wanyu wakoze iyi website nzamugurire kamwe rwose.

    Jya Mbere Rwanda

  • Iri shuli riherereye he? Hasabwa iki ngo umuntu yemererwe kuryigamo?

  • iki ni igikorwa cyiza utagira uko ukigereranya dore ko cyahawe n’igihembo mu rwego mpuza mahanga ariko rwose no mu rwanda abiraboneka ko ari intagereranywa, mukomereze aho kandi congs ku gihembo abanyarwanda twahawe biturutse kuri iki gikorwa.

Comments are closed.

en_USEnglish