Digiqole ad

Amahugurwa ya EASF yatangijwe ku mugaragaro

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2013, Dr Crispus Kiyonga Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Uganda yatangije ku mugaragaro amahugurwa ya EASF yitabiriwe n’abasirikari n’abapolisi barenga 1200 bo mu bihugu bitandukanye biri muri uyu mutwe.

Dr.Crispus Kiyonga atangiza aya mahugurwaAya mahugurwa yiswe Amahoro muri Afurika y’Uburasirazuba yitabiriwe n’Abapolisi, Abasirikare  n’abasivile 10 baturutse mu bihugu biri muri uyu mutwe, nk’uRwanda, u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudan na  Uganda .

Aya mahugurwa yatangigiwe ku mugaragararo ahitwa Jinja ho muri Uganda, u Rwanda ruhagarariwemo n’abagera kuri 206 barimo Abasirikari , Abapolisi ndetse n’abasivili.

Mu gutangiza aya mahugurwa Dr Crispus Kiyonga, yavuze ko intego nyamukuru yayo zikubiye mu bice bitatu kuba Ingabo zihari, ubushake bwa Politiki n’amafaranga ibi byose aka ari byo bizazana amahoro arambye, kwishyira ukizana  n’ubusugire  ku baturage b’Afurika.

Agira ati:” Nta mutekano,  ntitwakirirwa tuvuga  iterambere”.

Bamwe mu bayitabiriye
Bamwe mu bayitabiriye

Akomeza avuga ko aka Karere kagihura n’ibibazo by’umutekano agira ati:”Kenya, Djibouti, Uganda and Burundi bari muri Somalia kubera ko twese turi bamwe, nkaba naboneyeho  gukangurira  ibihugu kugira ubufatanye ku ikibazo icyo ari cyo cyose”.

Umuyobozi mukuru wa EASF Gen Cyrille Ndayirukiye avuga ko uyu mutwe ufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje birimo kugarura amahoro, umutekano no guhugura ingabo mu bijyanye no gucunga umutekano.

Gen. Aronda Nyakairima, Umugaba mukuru  w’Ingabo mu gihugu cya Uganda yakanguriye ibihugu biri muri uyu muryango kongera imbaraga z’ubufatanye kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’iterabwoba kiri mu Karere.

Aya mahugurwa azamara icyumweru kimwe , bivuze ko azarangira kuwa 250 Gicurasi 2013.Umutwe wa gisirikali uhuriweho n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ufite mu nshingano gutabarana.

UM– USEKE.RW

 

 

en_USEnglish