Digiqole ad

DRC: Imirwano yubuye hafi ya Goma

Goma – Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa (FARDC) n’inyeshyamba za M23 zaramukiye mu mirwano mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi.

Imirwano yongeye kubura hafi ya Goma
Imirwano yongeye kubura hafi ya Goma/Photo AP

Abaturage batuye Goma batewe ubwoba n’urusaku rw’ibibunda biremereye byaraswaga mu majyaruguru ya Goma mu birometero 12.

Amakuru aravuga ko ingabo za Leta arizo zazindutse zirasa mu gace kari  hafi ya Goma kagenzurwa n’abarwanyi ba M23.

Amani Kabasha wo ku ruhande rwa M23 yavuze ko ingabo za Leta arizo zazindutse zibarasa.

Naho Col Olivier Hamuli wok u ruhande rw’ingabo za Leta yemeje ko koko imirwano yaramutse iba ariko ko aribo bashotowe.

Kugeza ubu nta nkomere cyangwa uwahitanywe n’iyi mirwano yabereye mu gace ka Munigi hafi cyane ya Goma.

Ingabo za Leta zirashinjwa na M23 gutangiza imirwano ngo zishingikirije ko i Goma hamaze gusesekara ingabo za UN zaje guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo Kinshasa.

Ibiganiro hagati y’impande zombi i Kampala bimaze iminsi birimo agatotsi. Mu kwezi gushize abahagarariye Leta bisubiriye i Kinshasa abahagarariye M23 nabo bisubirira i Bunagana, bose bahasiga intumwa z’abantu mbarwa.

Mu burasirazuba bwa Congo hari umwuka w’intambara nyuma y’uko UN ifashe icyamezo, cyashyigikiwe n’abayobozi mu karere, cyo kohereza ingabo zo kurasana n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo na M23 irimo.

Umutwe wa M23 nyuma yo kumva iby’izo ngabo, watangaje ko witeguye kwihagararaho mu gihe uzaterwa n’uwariwe wese.

Ubwanditsi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mana wee!!tabara karabaye pe!

  • Iyo abana barwanaga kera, wawundi wumunyabwoba iyo yakubitwaga na mugenzi we yarirukaga, bwakwira abonye mukuru we aje akaba yeguye inkoni agasatira wawundi wamwirije kungoyi, kuko aba afite icyizere cyo kurengerwa na mukuru we. ingabo zigihugu zinanirwa inyeshyamba 2.000, umwaka ugashira undi ukuza, bikaba ngombwa ko amahanga atabara. kabila nashobore ashake budget areke ziriya ngabo zigume muri congo ajye azihemba ubundi abasirikare be bahabwe demobilization. DRC hari imitwe nka 50 yitwaje intwaro mutekereze igihu cya congo ntaho inyeshyamba zitageze ubu zigeze katanga, equateur ziriyo ubwo koko 3000 nibo baje kuzirwanya mu gihugu cyose gifite km2 2.345.000 ariko UN ijya yicara igatekereza ku byo iba igiye gukora koko, ariko se wamugani bani kimuni nawe ko nsigaye mbona asa nutabona neza. mwibaze amafaranga agiye gukoreshwa mu gikoprwa kidashoboka

  • IYI NTAMBARA NI IYANYUMA M23 IGIYE KURWANA MBERE YUKO YIBAGIRANA IKABA AMATEKA NKA ZA CNDP …N IZINDI ZOSE SINDI UMUHANUZI,ARIKO UWARIWE WESE YAVYIBONERA MURAKOZE.

    • BARAKUBESHYE!

      • Pay attention dear, Ushobora kubeshya abantu benshi mu gihe gito, ushobora kdi kubeshya abantu bake mu gihe kinini ariko ntiwabeshya abantu bose igihe cyose, ukuri kurazwi gusa kurahishiriwe. Nonese mubona iyo Diyama, Zahabu ,Uranium etc…, rero ngo habonetse yo na Petroli aba bazungu bayirebera izuba? Wapi abirabura tuzapfa, duhunge tuburagizwe kuko twanze kwiha agaciro no gukora ibyo twagombye gukora. Kabira ntacyo yigira ku Rwanda kweri, guturana natwe bimufashije iki niba ntacyo atwigiraho? Ubu koko Genocide yabaye mu Rda nta somo yayikuraho? Gupfa kw’abo ahagarariye ntacyo byo bimubwiye? Menya yibaza ko hazapfa abandi batari abenegihugu pe!!!!Gupfa ku birabura abazungu ntacyo bibahombya.

    • Emmac

      Ikibazo cyawe nuko aribwo utangiye gutekereza ugatekereza nabi. Uvuka he? Uzi ibya RDC? Keretse nibaha ONU intara imwe bakazahaguma. Pole sana, fata congé usure kariye gace nibwo uzamenya ukuri.
      Itonde

  • Intambara irasenya ntiyubaka .

  • IYI NTAMBARA YO MUYITEGE, IZAFATWA N’AMABOKO YOMBI.

  • Mana tabara abakongomani kuko niwowe ufite guhagarika ibibyo se!!

  • Muhumure rwose ibyo byose birashya bishyira bishyito,naho m23 izafpa nkibyasti hagati yinvovu zirwana. Ariko mwijuru hari Imana izi ukuri kandi nirenganura abarengana bose.

  • Yewe DRC birababaje,ubu se kurwana ni igisubizo umuzungu umuriro yarawukongeje ujya kuzima akenyegeza. Abakongomani barapfa ubusa.Uwo muzungu yamaze kubacishamo ijisho cyera maze asanga mudakunda igihungu cyanyu. Ibibazo bya DRC izatuza ari uko ubuyobozi bukunda igihugu cyabo bugiyeho.

  • mana yacu tabara congo nabayibamo kuko intambara irasenya ntiyubaka

  • Eheheeee!!!!!abazungu barashirwa baduhanaguye ku ikarita y’isi tu!LONI YA 3?!NI AHA YEZU NA NYINA

  • iyi ni yo ntambara yanyuma igiye kuba muri CONGO. Imana igiye guhana abatumye ubwoko bwayo bugira akaga. ese mwibwirako abavuye mu byabo batababaye? barazira iki?

  • Imana ibagendimbere, muntambara murimo. tubarinyuma.

  • Intambara na M23 ntabwo yoroshye, abahoze mu rda muribuka uko Inzirabwoba zajyaga zivuga ko RPF ari abasikare batarenze ibihumbi 5000 naho bo n’interahamwe bagera ku 100 mil,none wasobanura ukuntu 5 mil yirukana 100mille? Byose ni determination ahubwo ndabona hagiye kuvuka la Republique Populaire de Bwisha (englobant les kivu et katanga +une partie de kasayi) cg se intambara ikaba yasatira n’u rda nk’uko abazungu babyifuza,nubwo iz’amarere batazabona aho bazica.

  • ndaziko imana iriho kandi ikora igihe kirageze ngo abarengana barenganurwe nayo.

  • ni byo koko isi ntikigira amahoro, nonese .ari congo . nizo nyeshyamba. nibo bagomba kwifatira umwanzuro, ariko kuko bose bafite ababajya mumatwi,, bituma izo mvururu zidashira!!!ntabwo mbyifuje ko izo ntambara zikomeza, kuko harimo abaturage babigenderamo!!!!murakoze!!

  • Birababaje kabisa kumva ko hari banyafurika bakiri gupfa? imana ibyumve. itabare abakongomani.

  • Imana yonyine niyo yatabara abakongomani bari kurengana ariko Turasaba Rurema ngo atube hafi natwe abanyarwanda kuko natwe intambara iratugera amajanja buri wese asenge

  • sha iri vita iragirango diplome zacu zihere i kinshasa!!!!!!!!!!sha ndababaye walahiiiii

  • Kabira na temera ibiganiro na m23 ntazigera atsinda naho yakwiyambaza nabahehe ye mbona icyemezo cye cya nyuma azakora genocide nkiyakorewe abatutsi bo mu rwanda.

  • Wowe wiyita MUJYANAMA ushobora kuba utazi aho isi igeze,niba ushyigikiye m23,mushatse mwarambika intwaro hasi,kuko Imana ibateje isi yose,akanyu kashobote umuriro ugiye kubakira,aho runiga ari munkambi makenga nawe itegure kuhamusanga,rindira gato ur

  • ahaaaaa, reka tubitege amaso gusa,abarwanira ukuri nibo bazatsinda,Kandi IMANA izi neza aho ukuri kuri

  • Ndemera ko Imana ishobora byose kandi ariyo yaremye byose nubwo abantu barushijeho kuba babi ntibyatumye itarangiza umugambi wayo wo gucungura mwene muntu itanga Umwana wayo w’ikinege, nubundi rero dufatanye dusenge igire icyo ikorera benewacu b’abakongomani. erega burya baca umugani mukinyarwanda ngo imbeba irya umuhini yototera isuka.

  • IBI RERO MWIBUKE KO BIZAGIRA INGARUKA KURWANDA KUKO ABARI KUVUGA NGO CONGO IRAGOWE MWIBUKE KO IYO UMUTURANYI ARWAJE IBINYORO UGURA IKIRAGO AHUBWO TUJYE TWIBAZA IMPAMVU IBI BYOSE BIRIMO KUTUBAHO SUKO HARI IKINDI AHUBWO NUKO TWE DUFITANYE AMATEKA NABA BAGABO BA M23 KANDI IBI BIZARANGIRA DUSUBIYE CONGO KANDI CONGO TUZAYIVAMO NIKIBAZO KIRANGIYE MUJYE MUREBA KURE

  • Nyamara abakuru bati…Iyo umuturanyi arwaye ibinyoro ukosha akarago…dushatse twasaba amahoro kandi buri wese akayifuriza undi…Murundi we…iyaba abirabura twagiraga ubwenge,butari bwa bundi bafata bw’uhagarikiwe n’ingwe aravoma, ahubwo kubana no kwifuirza undi kurya utwe utamukoze mu jisho cg se umwishongoyeho,,,Abategetsi bacu baravuga ntawe ubaza natwe uvuguruza keretse ushatse gutaha kw nyamuzinda isaha itageze…naho iyaba bemeraga kubwirwa no kumva abandi amahoro yahinda…Bamwe bagirwa indogobe bakagenda bazunguza amatwi, bakandagira ibyo babonye byose ,,,ngo bari guhabwa impundu ariko bakibagirwa ko ziri gukomerwa ababicaye hejuru….Twiyubahe kandi twubahishe uwo turi kumwe nta yindi mpamvu ibiteye uretse kuba ari umuntu nkaba undi

  • Yewe biragoranye kumenya uko ikibazo cya congo kizarangira ariko imana ifashe cyiriya gihugu kuko mbona hagiye kugwa inzira karengane nyinshi

  • Bariya basirikare ba UN ntakindi kibajyanye uretse kuvyarana n’abacongomanikazi, bariya intambara bashoboye ni iyo mumajipo gusa. abizeye “solution miracle”bazumirwa,Muzabaze I Burundi abana abasirikare bo muri South Africa basize babyaye mu gihe kigufi bahamaze (bahagarariye amahoro) hageze igihe cyo gutaha abakobwa benshi babyaranye nabo bakora imyigaragambyo idasanzwe bazanye n’abana kuri Airoport de Bujumbura leta y’uburundi na BINUB iyiburizamwo,bariya intambara yabo ni iyo mumajipo.bo bivugiraga ko batunva ico abarundi bapfa,ngo:” bakagombye gupfa abakobwa gusa ngo ibindi bya politique abarundi bavugaga ngo ni ubucucu.”

  • IYONDEBYE NEZA MBONA INGABO ZA UN ATARIZO MUTI UKOMEYE WIKIBAZO CYAKONGO.UMUTINYAWO NIBIGANIRO HAGATI YA M23 NA LETA YA CONGO.NAHO UN NIYOKWISAHURIRA CONGO.

  • YEWE CONGO NIYO G– USENGERWA !

Comments are closed.

en_USEnglish