Yatawe muri yombi ashaka guha umupolisi ruswa y'ibihumbi 50
Mu mpera z’icyumweru gishize polisi Y’Igihugu yataye muri yombi umusore witwa Niyongabo Fabrice w’imyaka 26 y’amavuko ubwo yafatirwaga mu cyuho ashaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.
Amakuru dukesha Polisi avuga ko Niyongaba yafatanywe urumogi mu Karere ka Bugesera ho mu Murenge wa Nyamata ashaka kwerekeza I Kigali maze umupolisi amufashe ashaka kumuha ruswa ngo bamurekure.
Niyongabo wemera icyaha akanagisabira imbabazi , kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Nyamata yagaragaye urutonde rw’abafatanyabikorwa be muri iki gikorwa cyo gucuruza ibiyobyabwenge , yavuzemo uwitwa Kazungu Claver, Ndabarora Emmanuel na Muhire Evode. Nyuma yo kubashyira hagaragara bahise batabwa muri yombi.
Supt. Athanase Nshuti,Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera akaba aburira abantu bagifite umuco wo gutanga ruswa ko Polisi yabihagurukiye kandi ko ari igikorwa kigomba gucika burundu.
Agira ati :“Twiyemeje gufata abantu nk’aba, ndaburira n’undi wese waba agifite umuco wo gutanga ruswa ko Polisi yabihagurukiye kandi ko bigomba gucika burundu”.
Supt. Athanase Nshuti avuga ko Polisi ishyize ingufu mu gikorwa cyo kurwanya abacuruza, abanywa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ibya polisi na ruswa mubyihorere bigeze aho ugiye gutanga ikirego n’uregwa bose basabwa ruswa n’umu IPJ. Uwo ni uko yari yatahuwe naho ibyo mwirirwamo birazwi. birirwa badivulga amabanga ngo babonemo amaramuko, imanza zikahangirikira….
nibyo rwose mukomeze mubafate
eeeeeeeeeeeeeeeeeee
Comments are closed.