Digiqole ad

Ubugeni ngo bwaba inkingi yo gukomeza umuco

Kuwa 17 gicurasi ingoro ndangamurajye y’ ubugeni n’ ubuhanzi yatangije icyumweru cy’ imurika ry’ ibihangano by’ abanyabugeni bo mu Rwanda ndetse n’ abandi bo mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’ ingoro ndanga murajye ku isi. Aha havuzwe ko ubugeni bukozwe neza  buba inkingi yo gukomeza umuco.

Umunyabugeni aramurika igihangano cye cy'ishusho y'umwami Mutara III Rudahigwa
Umunyabugeni aramurika igihangano cye cy’ishusho y’umwami Mutara III Rudahigwa

Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda Mitali Protais watangije iki cyumweru, cyanitabiriwe n’abanyabugeni bavuye muri Uganda, Kenya n’ahandi yashimye intera ubuhanzi n’ ubugeni bimaze gufata mu Rwanda.

Ati “ ibikorwa nk’ibi bifasha kumenya byinshi mu bijyanye n’ umuco waranze u Rwanda ni ibintu byiza kuko umuco ari ikintu cy’ibanze mu buzima bw’igihugu.”

Ministre Mitali yashimye cyane abanyabugeni bitabiriye kumurika ibihangano byabo abibutsa ko nabyo ubwabyo byivugira mu kwerekana umuco w’igihugu n’ibyakiranze.

Kuri uyu munsi hamuritswe amashusho y’ abami batatu yakozwe n’ abanyabugeni bitabiriye iri murika ry’ ibihangano, ayo ni aya Yuhi Musinga, Mutara Rudahigwa na Rwabugiri dore ko aribo babashije kubonera amafoto.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Umulisa Alphonse umuyobozi mukuru w’ iyi ngoro yavuze ko bishimira ko ubu ingoro ndangamurage mu Rwanda zimaze kugera kuri zirindwi (7)

Ati “ dufite n’umwihariko kuko dufite n’ingoro ndangamurage y’ibidukikije. Icyo ibyo byose bitanga ni uko umuco wacu ugenda uhabwa agaciro kandi unatanga umusaruro ku bawusigasiye nk’aba banyabugeni bashobora gutungwa n’ibihangano byabo.

Aha twinjiza twinjiza amafaranga agera kuri miliyoni imwe ku kwezi, hariya mu Rukari hinjira nibura miliyoni 5 ku kwezi; aya yose aba yavuye mu bashyitsi baza bakuruwe n’ ibyiza byaranze umuco wacu biri muri izi ngoro, bakihera ijisho ibihangano nk’ibi by’abanyabugeni”.

Mu rwego rwo gusigasira umuco, uyu munsi hatangijwe ishuli rizafasha abana gukurikirana ibyerekeye ubugeni, bakazajya bakurikirana amasomo banasobanurirwa byinshi ku byerekeye umuco waranze abanyarwanda bo hambere.

DSC06721
Uyu munyabugeni arerekana ubuhanga bwe mu kubyaza ishusho mu ngiga y’igiti
DSCN9446
Ministre Mitali

 

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.COM

en_USEnglish