Ku myaka 13 yatsindiye 100 000Frw muri Airtel Dundaa!
Alexandre RWEMA umuhungu w’imyaka 13 yashyikirijwe kuri uyu wa 14 Gicurasi amafaranga ibihumbi ijana yatsindiye mu irushanwa ryateguwe na Airtel Rwanda ryiswe DUNDAAA.
Uyu muhungu watsindiye aya mafaranga uyu munsi niwe kugeza ubu wegukanye igihembo kinini muri iyi promotion igikomeje.
Alexandre yabwiye Umuseke.rw ko yakurikije gusa amabwiriza y’irushanwa yo kohereza ubutumwa bwinshi kugirango ubone amanota menshi maze utsindire ibihembo.
Ati “ Ntabwo niteguraga ko natsindira ibihumbi bingana gutya, numvaga ko natsindira nk’ibindi bihembo bavugaga gusa”
Uyu musore wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye aya mafaranga ngo azayifashisha ku ishuri bitagoye ababyeyi be muri iki gihembwe.
Usibye uyu mwana hari n’abandi batsindiye ibihembo bitandikanye nabo bahawe uyu munsi ubwo hari ku cyumweru cya gatatu cy’iyi promotion ya Airtel Rwanda. Hari abantu batandatu bashyikirijwe ibihumbi 50 by’amanyarwanda.
None hahembwe abantu 36 bahawe ibihembo birimo imipira yo kwambara y’ubufatanye bwa Arsenal FC na Airtel , imipira yo gukina ruhago, amacupa manini ajywamo amazi ibi bihembo biciriritse bikaba bitangwa buri munsi.
Muri iyi promotion buri cyumweru , abantu 10 batsindira 10 000Frw bakayahabwa kuwa mbere mu kiswe “ Monday Express”, umwe atsindira 25 000Frw
Aquilina Jumbe umukozi muri Airtel ushinzwe iby’amasoko yavuze ko ibyo barimo ari ukugirango abafatabuguzi babo babafashe no mu buzima bwabo butari ubwo kuri telephone na Internet gusa babaha ku giciro gito.
IRUSHANWA DUNDAAA RYA FOOTBALL RIMEZE RITE?
|
Igisubizo : wohereza ijambo “ Foot” kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 |
|
Igisubizo : wishyura 75rwf kuris ms wohereje 155 naho iyo uhamagaye kuri 155 wishyura 75rwf ku munota. |
3.uhabwa amanita angahe iyo usubije ikibazo bitari neza? | Igisubizo: amanita 10 |
4.uhabwa amanita angahe iyo usubije ikibazo bitari neza? | Igisubizo: 5 |
5.buri munsi hatsinda abantu bangahe? | Igisubizo: 4 |
6.Ni ibihe bihembo abantu batsindira buri munsi? | Igisubizo: umupira wo gukina, umupira wa Arsenal wo kwambara, icupa ry’amazi rya siporo, na 50.000rwf kasha. |
7.haboneka abatsinda bangahe buri cyumweru?
|
Igisubizo: 12 |
8. Ni ibihe bihembo umuntu yatsindira buri cyumweru? | Igisubizo: 10,000rwf cyangwa 25,000 rwf cyangwa 100,000rwf |
9.Ni ibihe ibihembo watsindira buri kwezi? | Igisubizo: ushobora gutsidira 500,000rwf buri kwezi. |
10. Ni ikihe gihembo nyamukuru kizatangwa ku mpera z’iri rushanwa?
|
Igisubizo: uzaba afite amanita menshi kurusha abandi niwe uzegukana itike yo kujya kureba umupira wa Arsenal n’indi kipe , kuri Stade ya Arsenal yitwa Eirates Stadium mu bwongereza. Iyitike , na hotel, n’indege, byose bizaba byishyuwe na Airtel.
|
Daddy SDIKI RUBANGURA
UM– USEKE. RW