Digiqole ad

Roberto Mancini yirukanywe na Manchester City

Uyu mutoza w’umutariyani kuva kuri uyu wa 13 Gicurasi yirukanywe muri iyi kipe ya Manchester City yari amazemo imyaka itatu n’igice atoza.

Yasezerewe
Yasezerewe

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Manchester City riragira riti “Yananiwe kugera kuri n’imwe mu ntego z’ikipe, uretse kubona ticket yo gukina Champions Ligue umwaka utaha.”

Uwari umwungirije Brian Kidd araba atoza imikino ibiri ya shampionat isigaye ndetse n’imikino ya Pre-season itegura shampionat itaha.

Nubwo aherutse kubihakana, biravugwa cyane ko umutoza wa Malaga, wigeze no gutoza Real Madrid, Mauel Pellegrini ariwe uza gusimbura Manchini.

Khaldoon Al Mubarak umuyobozi w’iyi kipe yashowemo n’abarabu b’abanyamitungo ihambaye yagize ati “ Roberto ibyo yakoze birahagije, natwe dukwiriye kumushimira akagenda mu cyubahiro.”

Uyu mugabo Manchini yaje mu Ukuboza 2009 asimbuye Mark Hughes, agiye abasigiye ibikombe bya FA Cup 2011, igikombe cya Premier Ligue 2012, ndetse na Community Shield ya 2012.

Ku masezerano ye yari asigaje umwaka umwe, ba nyiri ikipe bakaba batihanganiye uburyo aherutse gutsindwa na Wigan ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FA cup muri week end ishize.

Manchini wamenyekanye cyane ari umukinnyi w’ikipe ya Sampdoria ndetse n’umutoza ukomeye mu ikipe ya Inter de Milan, avuye muri Manchester City atoje imikino yose hamwe 133 atsinzemo 82.

bbc

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • NIYIHANGANE NTAKUNDI BASHAKE UNDI UZAHANGANA NA MANU COURAGE

  • yakoze ibyo yashobojwe n’uwiteka kandi nta wamuveba peeeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish