Umuhanzi Vast wo muri Bracket ngo yakize ‘Cancer’
Mu cyumweru gishize hari amakuru yavugaga ko umuhanzi Vast wo mu itsinda rya Bracket ryo muri Nigeria yibasiwe n’indwara ya Cancer, uyu muhanzi Vast avuga ko yakize.
Nwanchukwu Ozioka uzwi nka Vast yatangaje ko abavuze ko arwaye Cancer batibeshye ariko ari inkuru yo mu kwezi kwa kabiri.
Ati “ Nagize amahirwe yari cancer nto, bahise bamvura narakize, ndakomeye meze neza cyane.”
Amakuru yemeza ko uyu musore Vast, wo muri iri tsinda ryamenyekanye cyane kubera indirimbo yitwa “Yori Yori”, cancer yari afite bayiboneye i Londres mu Ubwongereza.
Uyu musore ngo bari bamusanzemo cancer yitwa ‘Lymphoma’ imwe mu bwoko bwa cancer ifata amaraso.
Vast yemeje ko yavuriwe muri Gashyantare mu bitaro bya Wellington, UK nyuma y’uko yari amaze iminsi avurirwa muri Nigeria bikanga.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.COM
0 Comment
sha nuko nyine amafranga ari meza, ariko ubundi aba bahungu ntabwo ari aba beau gars nagato.
si amafaranga menshi kuko hari abafite arenze aye batayikize, ahubwo YEZU NI MUZIMA!!!
ubuse arusha Steve Jobs amafrnga? Imana iramukunda kbsa,iyaba yabimenyaga.
Aba stars sha baba batubeshya ngo barusheho kwiyamamaza!
Comments are closed.