Abakomeye baratungwa urutoki mu kwenyegeza ibibazo by’Abisilamu
Bamwe mu bayisilamu bavugwa muri raporo y’itsinda ryashyizweho gusuzuma ibibazo biri mu idini yabo banze raporo y’iryo tsinda ryashyizweho n’ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB).
Abayisilamu bavuga ko iri tsinda ryabogamye ku buryo bukabije kandi uburyo bwakoreshejwe hasuzumwa ibibazo nabwo bukaba butanoze. Kubera iyo mpamvu barasaba ko hashyirwaho irindi tsinda ridafite aho ribogamiye nkuko umwe muribo yabibwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru.
Sheikh Sindayigaya Musa yagize ati, “Turasaba ko hashyirwaho irindi tsinda ridafite aho ribogamiye, kuko iriya raporo ibogamye cyane kandi igatunga agatoki abantu nta bimenyetso.”
Umuyobozi mukuru wa RGB (Ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda), Prof. Shyaka Anastase ashima cyane raporo inengwa na bamwe mu bayisilamu.
Prof. Shyaka ati, “Turashima akazi kakozwe na Task force, twabiganiriyeho nka Leta ndetse n’Abisilamu bavugwa muri iki kibazo, twashimye cyane iyi raporo ndetse n’akazi kose kakozwe dore ko kakozwe mu gihe gito kandi bakagera ku bantu benshi mu bice bitandukanye by’igihugu byavugwagamo ibibazo.”
Muri rusange raporo yerekana ibibazo bitatu by’ingenzi byabaye umusemburo w’amakimbirane y’abayisilamu mu Rwanda. Harimo imiyoborere mibi, imicungire mibi y’umutungo no kutubahana hagati y’abayobozi b’idini.
Kubera iyo mpamvu harikomwa abitwa agatsiko k’abamenyi b’idini bigometse kuri AMUR, aka gatsiko karasabwa guhagarika ibikorwa byako nkuko bigaragara muri Raporo ikinyamakuru Izuba rirashe gifitiye kopi ndetse ubuyobozi bw’AMUR bugasabwa gukora ibaruramari.
“Abakoze inyandiko yiswe “declaration” basezera muri AMUR, bakwiye kwihanizwa bakareka gutanga ibiganiro ku ma radio no mu binyamakuru kuri AMUR. Ibyo bakora bigaragara ko bagamije gutuma Abasilamu bigomeka ku buyobozi bwa AMUR.”
Ibi bisa nkaho byakiriwe nabi n’aba bamenyi bo mu idini ya Islam batemera ko ari agatsiko ahubwo bo bifuza impinduka kandi bakavuga ko bashyigikiwe n’Abisilamu barenga ibihumbi bitatu.
Sheikh Gatete Musa, Umuhuzabikorwa w’itsinda ry’abamenyi bifuza impinduka mu idini ya Islam yagize ati,” “Twebwe ntabwo twabyakiriye neza iyo umuntu akwise rusahurira mu nduru ntabwo ari amagambo aduhesha icyubahiro, gufata Abisilamu bose ukabita ba rusahurira mu nduru sibyo, ubu turimo turategura inyandiko yo gusubiza iriya raporo.”
Raporo ya Task force itunga agatoki kandi abayobozi mu nzego za Leta bo mu idini ya Islam bivanga mu mikorere ya AMUR ndetse abakoze raporo bagasaba ko abo bayobozi bahagarika iyo mikorere.
Igice cy’iyo nyandiko kivuga ku bayobozi kivuga gutya, “Abanyamuryango ba bayisilamu bari mu nzego za Leta cyane cyane b’abanyapolitike bagirwa inama yo kubaha Mufti nk’umuyobozi w’idini kandi bakareka kwivanga mu mikorere ya buri munsi y’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda {AMUR}”
Abagiye bavugwa kwivanga mu mikorere ya AMUR nubwo bose batavugwa amazina muri raporo bivugwa ko harimo minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Fazir Harerimana wanabaye Visi-Mufti w’u Rwanda, harimo kandi Depite Abdul Karim Harerimana, Sen.Fatou Harerimana, Hon. Mukanoheli Saidath na Hon. Mukama Abasi.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Fazir Harerimana yabwiye Izuba Rirashe ati “Ni ukubaza RGB abo yashakaga kuvuga, kuko ntaho amazina yacu ari muri raporo, nagize uruhare rwo guhuza abari bafite ibibazo kandi ibyo nabikoze nkuko nabikoze muri ADEPR”
Ibi nabyo bikaba bitashimishije uruhande rushyigikiye aba bayobozi bazwi mu ruhando rwa Politike, ariko Prof. Shyaka Anastase; umuyobozi w’ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda akavuga ko ahubwo aba bayobozi bakwiye kugira uruhare mu kuzana ubumwe mu muryango w’Abayisilamu.
Prof. Shyaka Anastase yagize ati, “ahubwo aba bayobozi bakwiye kuba imbuto nziza, bashobora kugira uruhare mu kunga abayisilamu, twe gufata abanyepolitiki b’abisilamu mu buryo butari bwo (Let’s avoid stigmatization) kuko bashobora kuba umusemburo w’amahoro.”
Bamwe mu banengwa muri raporo banze kugira icyo batangaza harimo na Mufti wacyuye igihe Sheikh Habimana Salehe. Hari kandi na Mufti mukuru Sheikh Gahutu Abdul Karim nawe utashoboye kuvugana n’Izuba Rirashe kuko telefoni ye igendanwa itariho.
Ikigo cy’imiyoborere myiza (RGB) kiratangaza ko kigiye gushyiraho indi Task Force izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’itsinda ryashyizweho mu kwiga ibibazo by’Abayisilamu mu Rwanda.
umuseke.rw
0 Comment
ittaqullah ya ayuhal muslimunna.
Iyi task force iyo bashyiramo cheri wanjye Abdullah
Abdallah keretse ari task force yo kujya muri pakistan,
Syria,iraq no gufasha intagon
dwa za hezbollah byo yabishobora.
Abdallah yaburiye he koko njye niwe nshaka kumva ahora yatwifatiye none ko acecetse courage abdallah dukumbuye ikigambo cyawe!
Alikose amakimbirane yabemera mana azamo abahakanyi gute?Intumwa yimana Muhamad (s a w)yavuzeko nihabaho ikibazo hagati yabo bazareba aya na hadithi.None abashehe bize birabananiye kugeza ubwohinjiyemo ba Anastase..Ubwose Aboba shekh bize iki?cyokora barebe neza Leta itaba yalinjiyemo nkuko yinjiye muyandi madini.Mutinye Imana ukuli kokuyitinya.kandi ntimuzapfe mutaraba abemera.Ndangije nanjye nsabako ibyobyasubirwamo.kugirango impande zombi zishime.kandi ikindi nuko abarebwa nicyokibazo bazabarahiza kuli kuli qur’an ntagatifu.
Ariko se kko uwo Gatete na sindayigaya ko banze ibyo nyiricyubahiro Mufti yemera nkabashehe kd nkuko hassan ubivuze aribyo byacu none bakaba banze no kwemera ibyo anastase avuga ngwarabogamye ubwo bumvaribo bagororotse. AHUBWO NGE MBONA BARIMO KUBONJYA KUBIHANO BYAHANO KURIYISI MUGIHE BAGITEGEREJE IBYO MU MVA NDETSE NO KUMUNSI WIMPERUKA. kuberako batereranye ndetse bakajyana ibibazo byidini aho bitagomba kujya. ariko nizereko leta yo itazihanganira ababiba inzangano kd ntibanubahe nibyemezo biba byafashwe ninzego zemewe n’itegekonshinga.
Harya ngo aba nabo ni intumwa z’Imana?Imana yararushye!!None se koko abantu bakizwa na LETA?Bapfa amafranga n’ibyubahiro nta kindi.BIBLE ibivuga neza:Ngo ni abakozi b’inda zabo.Ariko munyumve neza.Si ABASILAMU mvuga gusa kuko n’andi madini ahora akizwa na LETA.Mwese muzi ibiherutse kubera muri ADEPR ubwo bakizwaga na LETA.Nyamara barangiza bose bakavuga ko ngo ni IDINI Y’UKURI.Ntibakishuke kuko idini yose itagira imbuto z’Imana iba ikorera SHITANI.YESU yavuze ko abakorera imana nyakuri uzababwirwa n’imbuto bera.
@Abdallah, Muslim must wake up!. Zionist Kafiir, imperialists….etc.
alikose shida gani abayisilamu bari mubantu nemera none mwaguye mufite ikihe kibazo birabaje biteye n’agahinda abatumvikana nimubavaneho nukomeze gahunda ntimutuzanire arikayida gusa nukuri mukwiye kumvikana.
Ayuh al muslimuna,idini yacu ifite itsinzi uko byagenda kose,gusa abanafiqi no kubwa rasulu(s a w)bahozeho.gusa nimwirinde amarangamutima,mugire aswaburi tu’aa.ALLAH HUW AL GHAFUR RAHIM.
mbega amadini yiki gihe ?ngo akorera imana atabasha kwikemurira ibibazo ubwo yafasha abantu ate kujya mu ijuru .Niba hari idini ryukuri ni idini ryunze ubumwe ritagira amatiku ni abayehova ubihakana azambwire niba yari yumva bashwanye ku isi hose
Comments are closed.