Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko ni ukuziba icyuho cy’ibura ry’abakozi – Nsengiyumva
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri yigisha ubumenyi ngiro Albert Nsengiyumva avuga ko mu gihe gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS II igiye gutangira muri Nyakanga hazibandwa mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko no kuziba icyuho cy’ibura ry’abakozi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 9/5/2013 mu muhango wo gutangiza amahugurwa agamije kongera ubumenyi ibigo byigisha ubukerarugendo.
Nk’uko byatangajwe muri uyu muhango hateganyijwe ko aya mahugurwa azakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri azatangwa n’ikigo cyazobereye mu gutanga amahugurwa ku bijyanye n’amahoteri cyo muri Afurika y’Epfo ‘Lobster Ink’, aho gitanga amahugurwa anyuranye mu kubaka ubushobozi bw’abakozi uhereye k’uwo hasi kuzamura.
Aba bakozi bahabwa ubumenyi muri serivisi zirimo gutunganya amafunguro,vino,gucunga inyubako,uburyo bwo kwakira abakugana ndetse n’uburyo bwiza bwo gutanga serivisi muri Hoteri z’inyenyeri eshanu ndetse n’umuryango w’Abongereza ‘British Council’ uzatanga ubumenyi bw’ibanze mu rurimi rw’icyongereza.
Nk’uko byatangajwe kandi n’Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Serena Hotels Catherine Waruhi yavuze ko mu kubaka ubushobozi bw’abakozi no kubafata mu buryo bumwe ari na byo bituma igira uruhare mu gukoresha abantu benshi biganjemo urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Mozambique.
Waruhi agira ati: “ Binyuze mu mahugurwa,imenyereza ndetse no gutanga imirimo abakozi bacu bazahabwa ubumenyi bw’ubunyamwuga ndetse n’urubyiruko ruri mu mashuri yigisha iby’ubukerarugendo ruhungukire ubumenyi ku kwakira ababagana.”
Uyu muyozi yakomeje avuga ko abanyeshuri bazajya boherezwa mu mahugurwa buri nyuma y’amezi atatu mu gihe cy’imyaka ibiri kandi ntabwo bazahabwa gusa ubumenyi ku kwakira ababagana kuko hazabaho no kubigisha uburyo bwo gutanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe bari mu kazi.
Umuyobozi ushinzwe abakozi ba Serena yakomeje avuga ko Hoteri ayobora izi uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri yigisha ubumenyi ngiro Albert Nsengiyumva yavuze ko kubaka ubushobozi bw’urubyiruko ari ukuziba icyuho cy’ibura ry’abakozi.
Nsengiyumva agira ati: “ Ku bufatanye bw’abikorera na leta tugomba gushora mu guha ubumenyi abaturage hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’abakozi ndetse hagomba kubaho imikoranire hagati y’amashuri atanga ubumenyi ngiro n’ibigo bitanga umurimo.”
Amashuri agiye gutangirana na Serena Hoteri mu guhabwa amahugurwa harimo RTUC, Akilah Institute for Women,ishuri rya tekiniki New Hope, Kigali Catering Centre na Esther’s Aid bakaba bazohereza abanyeshuri 240.
Serena Hotels ni urwunge rw’amahoteri 24 rukorana n’ikigega cy’iterambere AKFED hagamijwe guteza imbere ukwihangira umurimo ndetse no kubaka iterambere ry’ibihugu hagamijwe kugurura ishoramari ikaba ikoresha abakozi 3976 muri Afurika harimo 473 b’abanyarwanda.
Aya mahugurwa azatangwa ku bufatanye bwa Kigali Serena Hotel n’ikigo cy’abadage DEG aho azatangwa mu bigo byigisha ubukerarugendo bibarizwa mu bihugu nka Mozambique,Uganda n’u Rwanda.
Daddy SADIKI RUBANGURA
umuseke.rw
0 Comment
iyo muvuga kuziba icyuho cyibura ry’abakozi mubamushaka kuvuga iki? hashize imyaka ingahe nshakisha akazi?
Comments are closed.