Umuhanzi Bahati Alphonse yibarutse umwana w’umukobwa
Kuri uyu wa kane tariki ya 09/05/2013 saa cyenda z’umugoroba nibwo umuhanzi Bahati Alphonse yibarutse umwana w’umukobwa, uyu mwana akaba yaravutse ku itariki ababyeyi be bakoreyeho ubukwe.
Umuhanzi Bahati n’uwo bashakanye ubu bamaze kugira abana bane tubariyemo n’uyu uherutse kuvuka ari bo Nshuti , inze, Niyo n’uwavutse ejo.
Bahati avuga ko bishimiye kwakira umwana w’umukobwa bahawe n’Imana. Izina rye ngo rikaba rmu minsi iri imbere, uyu mwana aje asanga bakurube batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe bose hamwe babaye abana bane .
Mu magambo ye yagize ati: “Turumva ntacyo Imana itadukoreye turishimye cyane twese nk’umuryango wa Bahati Alphonse, nshimiye cyane abatubaye hafi bose Imana ibahe umugisha, uyu mwana yabonye izuba tariki 09/05 2013 iyi tariki kandi ninayo nakoreyeho ubukwe.”
Mu minsi ishize kandi umuhanzi Alex Dusabe na we yibarutse umwana wa kane, aba bose bakaba ari abahanzi bazwiho ko ari abakera kandi bose basengera mu itorero rya ADEPR.
Kanyamibwa Patrick
umuseke.rw
0 Comment
Muri beza Nabana banyu rwose !
Musubireyo ntamahwa .
Felicitation Bahati arphonse .
Congratulation Bahati and your wife Salama,nimwokwe.
ka ineza ni keza cyanee apucuri!!!!
Ni byiza kandi nabo ni beza ariko rero babitekerejeho neza njye numva abana barekera abongabo
Imana ibahe umugisha , uri umugabo
ko mbona mwashizeho photo shop nukubera iki mushyireho amafoto yumwimerere rwose
Imana irabakunda namwe mujye muyikunda kuko hari benshi babuze n,umwe
Amen, congr.muri beza
Comments are closed.