Digiqole ad

Rwamagana: Umukwabu wa Police wasize benshi mu buroko

Imikwabo itandukanye irimo gukorwa na Police y’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu  ikomeje gufatirwamo abakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.

Rwamagana
Rwamagana

Uyu mukwabu wakorewe  mu Karere ka Rwamagana kandi wasize  utaye muri yombi abantu  93 batagira ibyangombwa abandi 14 bafatanwa ibiyobya bwenge bitandukanye.

Uyu mukwabo wakozwe mu Murenge wa Kigabiro uri mu Mujyi rwagati,  wakozwe hashingiwe  cyane ku makuru yatanzwe n’abaturage, wasize hafashwe ibiyobyabwenge birimo  imifuka itanu y’urumogi, litiro 30 (amajerekani 6) ya kanyanga n’inzoga z’inkorano.

Uretse ibiyobyabwenge byafashwe, uyu mukwabo wasize kandi hanafashwe abantu 93 badafite ibyangobwa bibaranga biganjemo inzererezi n’abakora umwuga w’uburaya.

Urubuga rwa Kigalitoday dukesha iyi nkuru ruravuga ko Uwimana Nehemie, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye Abanyarwamagana cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibikorwa byose bitabateza imbere, bakihatira gushyira imbaraga zabo ku murimo.

Naho umukuru wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Elias Mwesigye we  yashimye abaturage ku makuru bakomeje gutanga afasha inzego z’umutekano kuvumbura abacuruza n’abanywi b’ibiyobyabwenge n’abandi baba bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Yanabasabye gukomeza gutungira agatoki inzego z’umutekano aho bakeka ibiyobya bwenge hose kuko ari imwe mu ntandaro y’ibikorwa bihungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda by’umwihariko kandi bikanangiza bamwe mu rubyiruko.

umuseke.rw

en_USEnglish