Tuzaririmbira i Gikondo cg i Remera uyu mwaka – Meddy
Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy muri muzika mu Rwanda yabwiye umuseke.rw ko we na bagenzi be bagize Press One bari gutegura kuza gutaramira abanyarwanda muri uyu mwaka.
Avuga ko bakumbuye cyane abafana ba muzika yo mu Rwanda, ndetse n’imiryango yabo.
Ati “ Njye na K8 na The Ben hashize ukwezi tubyiyemeje turifuza kuzafatanya na bamwe mu bahanzi mu Rwanda tukaririmbira kuri stade i Remera cyangwa i Gikondo. Mu minsi iri imbere turaba turi mu biruhuko, tubitegure neza tuze.”
Meddy uba muri Leta ya Texas mu majyepfo ya Leta z’unze ubumwe za Amerika yabwiye umuseke.rw ko ubu ari gutunganya amashusho y’indirimbo yise “Ndi uw’i Kigali” azagaragaramo na bagenzi bo muri Press One.
Meddy avuga ko ashimira cyane abanyamakuru bo mu Rwanda cyane cyane abo mu myidagaduro bakomeza kuzamura ibihangano byabo abanyarwanda bagakomeza kubyumva nubwo batabikorera mu Rwanda.
Ati “ Njye na bagenzi banjye biradushimisha cyane kumva ko indirimbo zacu mu Rwanda abantu bazishimira. Ni uko abanyamakuru babigiramo uruhare cyane. Turabibashimira.”
Ati iki ku gushishura yavuzweho?
Mu minsi ishize, byavuzwe ko Meddy yasohoye indirimbo yitwa “I’ve got you back” iyi ndirimbo byavuzwe ko yayiganye ku yindi (yayishishuye).
Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Ernesto Ugeziwe yanditse kuri Facebook ati “Am sorry Meddy bt kuriyi nshuro urambeshye kbsa…..Kiwani nyoo”
Ibyahereweho mu bitangazamakuru bivugwa cyane ko Meddy yashishuye iyo ndirimbo yitwa “I’ve got you back” nubwo uyuErnesto yaje kongeraho ati “Sha kbsa unless iyo ndi kureba yaba ari.sample…”
Mu biganiro kuri Facebook Tijara Kabendera nawe w’umunyamakuru w’imyidagaduro akaba yaraje kandi kugira ati “Hahahaha ni ryari atatubeshye ko gusa abanyarwandabasinziriye muri music buri kimwe cyose ni ndiyo muzeeee…ariko le type ni ikiwani muri music nibye byose nibiwani….gushishura yabigize intego musaza….”
Kuri uku gushishura no kwinubwa n’abakunzi ba muzika, Meddy yabwiye umuseke.rw ko nta mpamvu we yajya ku mbuga ngo aterane amagambo ahubwo we yicara agakora umuziki we.
Ati “ Iriya ndirimbo si indirimbo naririmbye ngo nsohore, yari sample nariho ngerageza, kandi byabaye cyera kuko sinigeze nanayisohora. Sinzi aho baba barakuye ako ga sample (agace gato) maze bamwe bashuka abantu ngo nasohoye indirimbo nuko.”
Plaisir MUZOGEYE
umuseke.rw
0 Comment
turamushigikiye nakomereze aho kbsa
Hari byinshi ERNESTO yiyibagije cyane, bariya bahanzi bazanye itandukaniro mu muzik nyarwanda.
You are welcome mu rwababyaye!!!!, maze turebe babandi babihaye aho bazakwiza ibimwaro !! Peace
ahaa.bareke sha type.nuza iremera ntibazaze kumva inshishurano tuzarebeko uzabura abaza.igihumbicyabo bazakinnywere ndebe.twe tuzaza kale nyabu.
Your the One my bro
ariko se barabashakaho iki?nimwiyizire rata ,turabakunda kandi turabakumbuye!baratubeshyera ntago abanyarwanda dusinziriye muli music.welcome
bararenze nibaze tubarebe benshi turabakumbuye pe
komeza ubahe umwana muto.
bareke bavuge ababivuga nuko bafite ishyari ryaho umaze kugera turagushyigikiye.
Comments are closed.