Digiqole ad

Ministre uhangayitse cyane kubera uko asa

Ikinyamakuru  Jeune Afrique kivuga ko Ministiri Cécile Kyenge Kashetu ,umugore rukumbi w’umwirabura watorewe kuba Umuyobozi mukuru ku rwego rwa Ministiri ushinzwe  kwinjiza abaturage b’abimukira mu buzima busanzwe muri Italy igihugu kimukirwamo n’abantu benshi muri kariya gace ,akomeje gutukwa, abwirwa amagamo amusuzuguza muri icyo gihugu.

Cécile Kyenge Kashetu yavukiye i Congo
Cécile Kyenge Kashetu yavukiye i Congo

Umugabo witwa Erminio Boso, wahoze ari Senateur uhagarariye agace k’amajyaruguru  wabajije abantu bumvaga Radiyo imwe ati “Ni nde wababwiye ko ari Umutaliyanikazi?Kumushyiraho ni gusebya Ubutaliyani bwose!”.

Usanga hamwe bamwita Ministre Bunga-Bunga bishaka kuvuga Ministre w’ingagi mu Gitaliyani.

Ku ruhande rwa Leta, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi wa Government Enrico Letta n’umwungirije Angelino Alfano, iravuga ko Kyenge yishimiye kuba ari Umwiraburakazi kandi ko Leta ishimishijwe no kumugira  muri Government yabo.

Kuri Radio imwe yo muri icyo gihugu itaravuzwe muri Jeune Afrique,Cécile Kyenge Kashetu ati:Rwose ndi umwirabura kandi si mbyigoragoraho”.

Ku Cyumweru Mario Balotelli umukinnyi rurangiranwa w’Umutaliyani ariko ufite inkomoko muri Ghana yavuze ko azakora ibishoboka byose agafasha mu kurwanya ivangura rw’ubwoko bwose kuko nawe ajya yibasirwa n’abafana b’amakipe aba ahanganye nayo mu kibuga.

Uyu mugore wagizwe Ministre yabonye ubwenegihugu bw’Ubutaliyani binyuze ku kuba yarashakanye n’Umutaliyani. Ubundi akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.Yemera ko Ubutaliyani ari igihugu cyakira abantu, ko atari igihugu cy’amacakubiri.

Aya magambo yose ntabwo ashobora gushimisha intagondwa muri politike zivuga ko nta Bataliyani b’abirabura  nazo zikaba zariyemeje kumurwanya.

Uyu mugore w’imyaka 48, ubusanzwe ni inzobere mu buvuzi bw’amaso, guhera  mu 2004 nibwo yatangiye kwinjira muri Politiki mu Ubutaliyani i Modena aho atuye. Yabaye uhagarariye ibibazo by’abimukira ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka ashyirwa mu nteko ishinga amategeko aturutse mu ntara ya Modena.

Ubundi yavukiye ahitwa Kambove mu ntara ya Katanga, mu bana be babiri umwe yitwa Maisha.

Uyu mugore afite akazi kenshi kandi gasaba kwihangana gukomeye n’ubutwari bwo kwihanganira gutukwa uzizwa uko usa kandi abagutuka bakugomba icyubahiro.

Jeuneafrique.com

Nizeyimana Jean Pierre
umuseke.rw

0 Comment

  • Kuba adasa neza sicyaha ubugome nibwo Bubi.

  • Noneho se uriya we nta maraso y’ubunyarwanda yaba amurangwaho??

  • Uyu mutwe ntuhura n’ibiri mu nyandiko, kuko nta nahamwe bigaragara ko Minister Cecile ahangayikishijwe ni uko asa, ahubwo jyewe nabonye ari fier y’uwo ari we. Ahubwo wenda iyo titre muyigira ngo Bamwe mu Bataliyani bahangayikishijwe no kugira Minisitiri utari Umuzungu!
    Naho ubundi se ko mbona uriya mu Minisitiri ari na mwiza! Ibi bintu by’ivangura ryo mu Bazungu niryo ryanakururutse mu Bihugu byacu (Ivangura ryose rituruka iwabo). Imana ibababarire kandi ibahindure!

    • ibyo uvuze ni ukuri.gusa uyu wanditse inkuru ashobora kuba atarize itangazamakuru kuko kubusanya title n’inkuru n’ikosa.gusa buriya ndahamya ko wamukosoye anegere n’abandi bamugire inama.

  • ntazira kutagira uburanga arazira kuba ari umwirabura(noire) mujye musoma neza

  • Abantu kuri iyi si banga amahoro ntacyo atwaye

  • erega ndabona igihe kizagera abatariyani bakagarura ya slogan ya hitler ngo SI ON M’AVAIT MONTRE LE TROU DANS LE QUEL SORTAIENT LES NOIRS,JE LE BOUCHERAIS.ahaha ntibyoroshye gutura mu butariyani da.ese yakwiyiziye mu rwanda ko ariho ngo abantu bose bakomoka.

  • @Emmason de santos. Ujye ubanza usome mbere yo kubaza, bizakurinda kubaza ubusa.

    • Ahubwo wowe wiyita ROHO ujya ureba ibyo wandika??Nonese Emmason de santos ikosa akoze cg icyo yanditse kibi ni ikihe??Ntukihutire kunenga utasesenguye.

  • Ni Ministre uhangayitse? Cyangwa ni abo ashinzwe kuyobora batariyakira?!Uwanditse iyi nkuru agomba kuba nawe afite utuvungukira tw’irondaruhu/bwoko…

  • @ emmason de santos, kuba ari mwiza = ubwiza ni relatif, biva kuwumureba cg uwamukunze!!!kuba umunyarwanda rero ntibigutangaze BIRASHOBOKA, REBA KURI YUTUBE FILM YITWA mobutu roi du zaire abarimu, nabanyeshule yasohoka muri katanga bari deporte kuva i kigali par les belges…urumva uwashaka abanyarwanda kwisi ni benshi

  • Ubwiza mubaza baba baburya? Erega abantu ntibakunda bimwe! None se umuzungu wamuhisemo yari ayobewe ko habaho ibizungerezi? Mwubahire umuntu uko Immna yamuremye, ikamuha icyubahiro abenshi tuzapfa tutagezeho.

    • Bareke sha! Bajye baba mu bwiza… dukore, ejo tuzabaceho, tubayoborane isi…! No mu Rwanda hari abiyita beza, ukagira ngo … hihihi…hahah… ntibikigezweho wangu!

      Ntibikuraho ubuswa mu ishuri, ntibitanga akazi (sauf muri hospitality industry), ntibikuraho inzara (ntawabirya rwose), mbese please…mujye mwigaya kuko mwasigaye inyuma!

      Gukora, ubunyangamugayo, ijabo, … nibyo bikenewe, hapana gutahira kwirya, bikarangira wahindutse indaya… hihihii..

  • nonese ubwo ntiyakabaye atanga ikirego iryo si ivangura ruhu ,kandi amategeko muzamahanga atabyemera. urugero abakinnyi barabihanirwa.

  • yewe uno mugore umenya yarahaze abazungu dore yifitiye imisatsi naturel!!

    ni byiza kuba fiele yuwo uriwe!!

  • no no non,this women is very beatifuly !

  • Baloteli ateye abadagye ibitego bibiri abataliyani bose nintagondwa zose zirimo zitereye hejuru, ko se zitanze iyo ntsinzi y’uruhu rwirabura? they are simply racist by nature despite their country being the sit of Roman Catholic Church or Roman empire.

  • jye ndabona atari ,mubi niba aruko nanjye ndi umu noir simbizi, ariko jye ziriya mbwa z’abazungu, nakwegura narangiza nkanababwira ko nsubiye iwacu kandi ko , ibyo birirwa baririmba ngo democratie, ngo human right , ngo ubutabera , uburinganire no kurwanya racism , xenophobie nibindi bikiri iwabo , naho iwacu twabirenze , tukaba twacyira abantu bose , bakirirwa bagenda ijora n.amanywa nta nkomyi, none ngo ingagi y’umwirabura, natanubwo baturusha ubwiza , n’uburanga, nugutukura gusa , ibindi byo turabibarusha, bagira nuruhu rubi ,rukanyaraye, bakagira inseko itukura nko mu kab……nako reka mpore

  • HIII

  • Ubwiza sibwo butuma umuntu aba ministre.
    Ikibazo gikomeye ni icy’uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru utabasha gusoma neza ngo abone ubuhezanguni bwa bamwe mu batariyani. Ese aho yabasha gusoma no kuvumbura ubuhezanguni bwa bamwe mu banyarwanda? Atwerera ibibazo uriya muministre ukomoka muri Congo. Uwavuga ko uyu munyamakuru yemera ko mu Rwanda gushyiraho umuministri “utari” mwiza ari ikibazo. Mu Rwanda naho hari abantu beza n’abatari beza. Ni akumiro!

  • Wa munyakuru we uzasubire ku ntebe y’ishule kuko uvuga ibiterekeranye pe umutwe w’inkuru yawe ntaho uhuriye nibyo wanditse.Ntabwo uriya mu minitiri ahorwa ko ari mubi ahubwo nuko ari umwiraburakazi.None se aho mu Rda iyo bagiye gushyiraho gouvernement bareba ubwizacg bareba ubushobozi n’ubuhanga. ntabwo amaranga mutima ari meza mu itangazamakuru nawe ushobora kuba ufite ivangura muri wowe.Mujye mwandikainkuru ifite umutwe n’ikibuno

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish