Knowless, King James na Masamba muri Rwanda Day i Londres
Rwanda Day London 2013, ni umunsi abanyarwanda baba mu bihugu by’Uburayi nk’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani,Ubudage, Suisse, Sueden n’ahandi bazahura n’abazaba baturutse mu Rwanda barangajwe imbere na Perezida Kagame bakaganira ku ishoramari n’ibindi bigamije iterambere ry’u Rwanda.
Muri uyu munsi, abahahurira basusurutswa n’abahanzi b’abanyarwanda. Amakuru agera k’umuseke.rw ni uko abahanzi Knowless, King James na Masamba aribo bazahagurukana na ‘delegation’ izava mu Rwanda, ndetse aba bahanzi bakaba ubu bari muri gahunda z’ibyangombwa bya nyuma.
Ubushize muri Rwanda Day yabere i Chicago muri Nzeri 2012, abahanzi;Alpha Rwirangira, K8 Kavuyo, Emmy, Itorero Mashirika, Intore Masamba na Mani Martin
Naho muri Kamena 2011 abahanzi Dr Claude, Miss Jojo, Kitoko Alpha Rwirangira, Kizito Mihigo na Masamba bari kumwe kandi na Atome (uzwi mu gusetsa) bataramiye cyane abari baje aho i Chicago bavuye muri Amerika yose na Canada.
Rwanda Day London 2013 biteganyijwe ko izatangira tariki kuwa 18 Gicurasi ikageza kuwa 19 bucyeye ikazitabirwa n’abagera ku bihumbi bitatu (3 000) barimo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse ahatandukanye.
Bariya bahanzi bazajya gususurutsa abari muri Rwanda Day bakazahaguruka kuwa 16 Gicurasi nkuko amakuru atugeraho abyemeza.
Ku ubishoboye wese yemerewe kujya muri Rwanda Day, kwiyandikisha ni kuri e-mail ya; [email protected] naho ku bakeneye Visa bayisaba kuri http://www.visa4uk.fco.gov.uk/applynow.aspx
Plaisir MUZOGEYE
umuseke.rw
0 Comment
sha knowless ntacyo agiye gukora i londres kuko ntanubwo afite ijwi ryo kuririmba. Ijwi rye ni monotone, ntazi gutera intero iyunguruye nka king james. Masamba we, nukumwubahira ubusaza bwe naho ubundi hashize igihe kirekire atanasohora indirimbo nshya.
NZI NEZA KO AYO ARI AMASHYARI NO KUTUBAHA AKAZI KABANDI BIRI KUKUVUGISHA GUSA NUBWO TUVUGA NGO BURI WESE AFITE UBURENGANZIRA BWO KUVUGA IBYO ASHAKA ARIKO GUYS HARIBWO MURENGA UMURONGO NTEKEREZA KO WABA USHYIZEMO UBWENGE BUTARI BWINSHI URAMUTSE USUZUGUYE UMUHANZI NKA KNOWLESS NIBYO YAKOZE WARANGIZA UKANIYONGEZA INTORE MASAMBA KABISA TUJYE TWUBAHA ABAKORA IBYO TUTABASHA GUKORA, KNOWLESS IMBERE NI HEZA TUKURI INYUMA KOMEZA UTWAZE.NAHO ABASEBYA MASAMBA BABISHAKA BATABISHAKA NTAZAKURA MU RUJYE.
Ariko rero namwe ntimukajye muvanga ibintu. Nonese koko wakwihanukiraaaaaa ugahamya ko Knowless afite ijwi ryiza koko? Knowles ni mwiza, abamukorera indirimbo nabo barabizi, baziha injyana nziza, n’amashusho aba akeye, ariko ibyo byoseeeeeeee ntibikuraho ko atazi kuririmba. Ntawe uvuze ngo aririmbe nk’umuhanzi kanaka kuko bose ntibakeneye kuririmba kimwe, ariko rwose njye naje gusanga ntabyo azi, ni uo kujya kuri stage akabasekera, yambaye neza anaberewe, ariko kuririmba byo ni indi affaire umuntu wese atapfa kwiyemeza ngo ashobore, erega hari ibintu bishakwa, hari n’ibidashakwa, iyo udafite impano y’ijwi ryiza riyunguruye ntayo uba ufite rwose. Ikibazo ni uko azajya ajya hanze bakagirango niwe mukobwa mu Rwanda tugira uririmba neza kurusha abandi. Shanel ko ari umunyarwandakazi, kuko batamuhamagaye ngo ajye kuduhagararira? Kuba yiga hanze ntibimwambura ubunyarwanda bwe. Naho Masamba we inabona icyo mvuga, yarashaje yari akwiye kujya mu zabukuru naho za ndirimbo ze zitagira paroles, zigira udu phrases 3 gusa akaguma adusubiramo ndumva ntacyo twafasha abanyarwanda. Wa mugani iyo bohereza kizito niba ari message bashakaga gutanga, ko we aririmba gahunda za Leta ubwo si we wari ukenewe koko? Akabaririmbira izo kwihesha agaciro, iz’uko badakwiye kwibagirwa u Rwanda n’ubwo batarutuyemo, akabaririmbira intare maze bigacika!! Yewe cyakora abahanzi bo ntabo dufite, tujye tuvuga ibindi.Ubundi Leta yagombye kwishyurira abanyapolotiki n’abandi bagiye muri gahunda zo kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu naho abajya kuririmba ab’ubu, parapara, yebabawe n’izindi, abo bagombye kujya bakoresha concert bakishyuza, baba badafite ubushobozi bakicara cg bagahindura business, naho kuba Leta yishyurira abajya kuririmba za parapara njye numva nta mumaro bidufitiye nk’abanyarwanda. Murakoze
sha sekurume umvugiye ibintu umbaye mu ntoki mba ngukoze kure.ukwiye ishashi.koko knowless aririmba iki
niba udashaka knowless ubwo bakujyane uririmbe
sha uvuze ukuri jye mbona knowelees atazi ibyo akora indirimbo ze nta rytme zigira
ibyo nibyo rwose….
ariko rwanda waragowe, aba nabo bagiye kurya amafaranga yigihugu ava mumisoro twishyura? ngo rwanda day londre ???? kujya gucezereza amafarangayigihugu, ntahandi nabonye muri iki gihe baphusha amafaranga yigihugu muburyo nkubu bwamafuti, ese ayo maafaranga muzategera abo bariribyi, abazajya aho bavuye mu rwanda, inzoga muzagura nibindi ntacyindi yakora?ahaha
U WIYITA RWANDA, Please nhimishijwe nuko ibyo ubivuze utazi agaciro k’ibikorwa baba bagiye gukora. Imisoro uvuga se wayitanga wageza kuya airtel n’izindi zaturutse mukwerekana ibyiza biri i Rwanda. i kindi abanyarwanda bariyo bakeneye no kumenya ibibera mu Rwanda kandi bakishimana n’abanyarwanda. so please jya uvuga ibyuzi ibyo utazi ubivuge ubaza.
yewe ubwo se urumva umusubije wowe?we ararizwa numusoro aruha atanga naho airtel nayo ubwo izajya irizwa nuwo itanga umuntu arira ku giti cye niwe uba uzi imvune zibyo yakoreye.naho kuvuga ngo abanyarwanda bariyo bakeneye kumenya ibibera mu rwanda batashye se bakabimenyera iwabo cg byibuze bakaboherereza agaticket ahasigaye ko batabura abavandimwe babo babacumbikira bakanabagaburira ibya macye byo mu rugo?ubu se njye uri mu majyepfo ko ntazi ibibera mu gihugu byose bantekerejeho bakabizana kuri stade nizo byeri nabo bacuranzi nibyo bamurika byose nkabibona ko narushaho gukunda igihugu???disi mujye mworoshya!
NOne se kizito ntazaza?mukore uko mushoboye ikizito azaze nibura mubone s.v.p
Njye mbona byose aribyo gusa amafaranga yagiye kuri masamba yapfuye ubusa. yajye muri sweden adupfunyikira anmazi kuo yahageraga yakerewe ndetse umenya yanasinze!!!! Nta rubanza mucira… Gusa nizereko yisubiyeho
okk, ni byiza ariko munywe mwibuka n’abandi banyarwanda basigye kandi aribo batanga agaciro. nimuyanywere rwose twiheshe agaciro kandi dukomezekugatanga kubwinshi.
Rwanda, oyeeeeeeeeee,oyeeeeeeeeee,oyee.
Yes, munywe mwibuka rya shuri ryo mu kirwa cya Burera aho hari ishuri ry’imiryango itatu higiramo imyaka itandatu (bamwe bakiga bareba imbere abandi bareba inyuma)!! Nabyumvise kuri BBC sinzi niba batabeshyera u Rwanda rwacu rwakataje mu iterambere.
rwose knowless narebe ko abanyarwanda bamukunze maze bimutere kugira impinduka mu miririmbire ye kuko kugera kuri iyi saha, nta ndirimbo,nta jwi ryiza, nubwo afite ibindi byiza ariko ibyingenzi ntabyo!!!!
[Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
Njye ndabona nimba ringombwa rwanda ntirwakabaye rutekeza kwishimisha nabandi hanze numva rigasipiyaje
uzige kwandika ikinyarwanda ntukatwicire ururimi.
[Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Server IP]
None se umuhanzi Kizito Mihigo ari hehe ? Aba bose ko numva nta wumurusha ubutumwa. Cyangwa baba bagiye kubyina no kwishimisha gusa
kuvuga ko knowless atazi kuririmba nta cyaha kirimo ni nko kuvuga ngo king James cyangwa Mani Martin bazi kuririmba,ku bwanjye rwose knowless nta jwi ryiza agira n’indirimbo ze rwose ntuziba ziryoshye nta gato,na mzwee Mass nuko ariko nta kundi,muribuka ijwi rya miss Chanel??yari hatari,kubwanjye umuntu uzi kuririmba niwa ririmba live rwose nta computer.my view
Ntimusasebanye ndabona kwmowless mwamwibasiye, rwose ijwi rye niba mutarikunda hari abarikunda kandi rwose turanamukunda, komerezaho mwana wacu naho iby’abavuga ni ibyabo le gout et le couleur on ne discute pas, nabo niko babibona ariko kubishyira hano ni ugusebanya, nawe uwo ukunda undi ntaba amwiyumvamo, ubu se Beyonce (USA) yabaye icyamamare ku isi yose ko nanjye numva nta jwi ubu se byatumya atagera aho ageze ngo ni uko numva ijwi rye atari ryiza abantu ntibakunda kimwe. Kandi n’ubwiza bwe nabwo bwakurura abantu bakamukundira icyo. komereza aho, knowless oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
knowlwss azi kuririmba none se ugira ngo akore ibibashimisha mwe muvuga ko ntabyo azi twe aradushimisha, ntawanyura bose. nizere ko atazacibwa intege n’amagambo yanyu courage Knowless
knowless ni mwiza rwose kandi aza numwana wikinyabupfura ariko nta jwi rikomeye afite ryo gususurutsa aba nya london murwanda arabasusurutsa yego ni byiza ariko dushaka ijwi ryumvikana rikumvikanira nabanyamahanga bavuga icyongereza twifuzaga umuntu ufitwe ijwi ryiza ry umwimerere abazi amajwi rwose mwari mukwiye kubatoranya neza kugirango mutazadusebye ijwi rinyoye ni ingirakamaro kurusha igihagararo n ubwitonzi ndamukunda cyane uriya mwana wacu ariko mushake rwose uririmba tukumva ijwi rihamagara twese bose bagahaguruka .abazaza mwese welcom turabategereje.
jye maze kumva beshi hano bisubiyeho ngo nibatabina kizito ntibazajyayo icyambere atanga ubutumwa bwiza ,ijwi ryakataraboneka,byonyine ukuntu akurwa hari abari kuza ari nawe ahari baje kwirebeera gusa none ngo babonye nta wurimo bacitse intege rwose barashaka kumenya niba azaza cyangwa oya ubizi yatumenyesha s.v.p