Rubavu: Abubatse mu mbago z’ikibuga cy’indege bagiye kwimurwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burasaba abaturage bubatse mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi kwitegura kwimuka, bukanabwira abakirimo kubaka guhagarika imirimo y’ubwubatsi ngo kuko ikibuga kigiye kwagurwa.
Mu kwimura aba baturage ngo ubuyobizi buzubahiriza amategeko kuko abahubatse bari bafite ibyangombwa bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere.
Ibi bivuzwe nyuma y’urugendo Dr Nzahabwanimana Alexis umunyamabanga wa leta umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintuyasuraga aka karere agasaba ubuyobozi guhagarika abaturage bakomeje kubaka hafi y’ikibuga kugira ngo batangire kureba uburyo ikibuga cya kwagurwa.
Abaturage bahatuye bavuga ko biteguye kwimuka ngo kuko batakwanga ko ibikorwa by’Iterambere bifite inyungu rusange byaguka nk’uko Orinfor ibitangaza.
Kwagura iki kibuga cy’indege cya Gisenyi byatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2008 mu kwezi kwa gatanu none bigiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka itanu . Ibi rero ngo ni ahanini byatumye umubare w’abubaka hafi y’ikibuga wiyongera.
Ubuyobozi buvuga ko abazimurwa bafite ibyangombwa bahawe n’Akarere bazahabwa ingurane ariko kubazaba batabifite bazabyirengera.
umuseke.rw