Abize mu Byimana barahamagarirwa gufasha abana bangirijwe n’inkongi
Abize mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) batangiye gahunda yo gukusanya inkunga y’ibikoresho nkenerwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri babuze ibikoresho byahiriye mu nkongi y’umuriro yabaye mu kwezi kuri iki kigo.
Mu gitondo cyo kuwa 23 Mata 2013 nibwo amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu bo mu cyiciro cya mbere (Tronc Commun) yibasirwaga n’inkongi.
Benshi mu bize muri iki kigo ubu barahamagarira bagenzi babo bari hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda muri rusange ko bakusanya inkunga ishoboka yafasha kubonera abana babuze ibikoresho byabo muri iyo mpanuka.
Aba bana abenshi muribo babuze ibikoresho byabo byose, matelas, imyambaro, ibiryamirwa, inkweto, ibikoresho by’isuku n’ibindi byinshi.
Abize muri iri shuri bakaba bagize igitekerezo cyo gufasha aba bana bagize ibyago bari mu nzira nabo baciyemo.
Abifuza kubafasha bakaba ngo bacishainkunga yabo kuri konti y’ishyirahamwe ry’abize muri iri shuri iherereye muri Banki ya Kigali (BK) kuri nomero 056-0295557-83 ku izina Alumini E.S.Byimana cyangwa abafite inkunga y’ibikoresho bakaba ari yo bagenera aba banyeshuri.
Ku bakeneye ibisonuro birambuye kandi babaza uwitwa BIGIRIMANA Jean-Damascene kuri numero 0788898262 / 0728898262 cyangwa kuri internet akoresheje ubutumwa kuri [email protected] mu Ntara y’Amajyepfo cyangwa se ukabaza KAGARAMA Pascal ufite numero ya telefoni 0788301499 mu mujyi wa Kigali.
Aba bize mu Ecole des Science Byimana bihaye gahunda y’uko kugeza tariki 15 Gicurasi 2013 baba barangije gukusanya inkunga yo gufasha mu abanyeshuri babuze ibikoresho byabo bitandukanye mu iri iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi yabo.
umuseke.rw
0 Comment
Birkwiye ko twafasha bagenzi bacu. Kandi ndunva ari igikorwa cyakabaye kugirwamo uruhare na buri munyarwanda wese muri rusange. Ndunva rero n’undi washaka gutanga inkunga ye yayidushyikiriza ndetse tukanazajyana kuyishyikiriza banyirayo!
Imana ibahe umugisha,
G
Yooh ibi byabaye ryari? ES BYIMANA mwihangane
Tugomba kugira icyo dukora! tukereka barumuna bacu urukundo.
Narahize ariko ntacyo nafasha mu gihe Furere Ngombwa Stanislas akihategeka. Ngombwa yirirwa abiba amacakubiri y’amaoko mu bana. Ni nacyo cyar cyatumye bamuhagarika. Aho Mbonyintege abereye musenyeri amufasha kugauka gukomeza kubiba inzangano mu bana b’abanyarwanda.
Ni byiza kuvuga ibikurimo, igihe uziko ari ukuri. Igihe utabizi neza, ujye banza ubaze. Byabaye Fr. Ngombwa atakihayobora. Hayoborwa na Fr. Alphonse Gahima. N’iyo yaba Ngombwa, nawe ni umubyeyi mwiza kuko ntacyo namuburanye mu gihe cyose yanyoboye(2009-2012)
Wowe betty uri injiji cyane!baragusaba gufasha abana,si Frere Ngombwa uzafasha!
umva.urumuswa,ni ngombwa se ugiye guha infashanyo cyangwa nabana bahiga kandi bose baravanze.
Comments are closed.