Dr Kirabo:Tugaburire igihugu ndetse n’amahanga
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Kirehe, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Aisa Kirabo Kacyira yasabye abahinzi b’intangarugero gufasha n’abandi kugirango aka Karere kabe ikigega cy’igihugu mu biribwa bitandukanye.
Koperative y’abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Mushikiri,Guverineri Aisa Kirabo yashimiye aba bahinzi b’intangarugero ndetse abizeza ko ubuyobozi bw’Intara buzakomeza kubaba hafi,kuko ubuhinzi ari imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bw’u Rwanda, “Ubuyobozi burabashyigikiye muri ibi bikorwa byanyu, tuzafatanya kugirango ibibazo bibagoye bikemuke bityo umusaruro wanyu wiyongere mugaburire Igihugu ndetse musagurire n’amahanga”
Aba bahinzi bagaragaje ko guhinga bya kijyambere bituma umuturage yikura mu bukene. Iyi koperative ubu uretse kuba barubatse inzu bakoreramo, baguze n’ imodoka kandi byose babikesha umusaruro w’ibitoki.
Epaphrodite Rutayisire,umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’urutoki ba Mushikiri atangaza ko bafite intego yo kurushaho kongera umusaruro. Gusa ngo aba bahinzi bafite ibibazo bibagoye byo kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite ndetse ngo no kubona amazi muri aka gace birabakomereye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yijeje aba bahinzi ko bamaze kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi EWSA ku buryo mu gihe cya vuba umuriro uzaba wagejejwe muri iki gice. Ku kibazo cy’amazi, umuyobozi w’Akarere kandi yasobanuye ko ku bufatanye n’umushinga w’Abayapani JICA, inyigo yamaze gukorwa,ndetse ngo guhera mu kwezi kwa Nyakanga ibikorwa byo kugeza amazi kuri aba baturage bikazatangira.
Dr Kirabo aganira n’abahinzi b’urutoki yari yasuye
J Paul Gashumba/Uburasirazuba
Umuseke.com