Digiqole ad

Impinduka mu kujya mu gikombe cy’isi 2014

CAF yatangaje impinduka zakoreshwejwe mu myaka 20 ishize mu kujya mu gikombe cy’isi

Gahunda nshya mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2014
kizabera muri Brazil, iraha u Rwanda akandi kazi katoroshye cyane ko
habayemo amahinduka mu buryo bwo kubona tiket yo kujya mu gikombe cy’isi uhagarariye Africa, ndetse imikino ikazatangira kare.

Caf Logo
Amakipe 52 niyo yatangaje ko azahatanira amatike atanu agenerwa  Afurika mu gikombe cy’isi. CAF yaje  kugera ku mwanzuro w’uko ayo matike azahatanirwa gutya: Mu kiciro cya 1, Amakipe 24 ya nyuma ku rutonde rwa CAF (Harimo n’u Rwanda )akaba ariyo azabimburira ayandi gukina.

Hakazabahogutomborana hagati yayo makipe, akazakuranwamo m’umukino ubanza n’uwo kwishyurabityo, mu kiciro cya kabiri, amakipe 12 azaba yarokotse akazasangayo 28 azaba
arekereje kugirango haboneke amakipe 40 azagabanywa mu matsinda 10 aho buri
tsinda rizaba rigizwe n’amakipe 4 gusa; hanyuma ikiciro cya gatatu ari cyo cya
nyuma, amakipe ya mbere muri buri tsinda (ni ukuvuga amakipe 10) akazatomborana
hagati yayo, hakazakinwa umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura bizamara impaka
ku makipe atanu agomba guhabwa ayo matike.

AMAVUBI kugeza ubu ari ku mwanya wa 33 akazahera  mu kiciro cya mbere (niba
ntagikozwe ngo aza imbere y’umwanya wa 28
). Uretse Tanzaniya (28), Soudan (25)
na Uganda (20) niyo makipe yo muri aka karere ka CECAFA azahera mu kiciro cya
kabiri kigizwe n’amatsinda 10 mu gihe abashije ku guma hejuru y’uriya murongo.

Amavubi rero akaba agomba kwitegura imikino 10 azakina niba abashije kugera mu
kiciro cya nyuma azakatishirizamo iyo tike. Bikaba rero biteganyijwe ko ikiciro
cya mbere cyazakinwa mu kwezi kwa 11 uyu mwaka ndetse ikiciro cya kabiri cyo
kigakinwa hagati y’ukwa 6 n’ukwa 9 umwaka utaha.

Ubu buryo buzakoreshwa hakaba hari hashize imyaka igera kuri 20 butifashishijwe
n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku rwego rw’Afurika CAF. Benshi rero bakaba
bategereje kureba uko “FINAL” eshanu zizakinirwa icyarimwe ku mugabane
w’Afurika.

MBABANE Thierry-Francis
umuseke.com

1 Comment

  • ntibyoroshye nagato pe!ariko bizatuma igikombe cy’isi kiryoha kuko hazajyayo amakipe azi icyo gukora,bityo bizatume havamo ikipe yagera kure bikaba byatuma umubare w’ibihugu by’africa ijya mu gikombe cy’isi wiyongera.

Comments are closed.

en_USEnglish