Digiqole ad

Gn.Augustin Bizimungu yakatiwe imyaka 30

Maj. Francois Xavier na Capt. Innocent Sagahutu bo bakatiwe 20

Bizimungu wabaye umugaba mukuru w’ingabo mu gihe cya Genocide mu 1994, yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda muri i Arusha.

Gen Augustin Bizimungu

Gen. Bizimungu yahamagariye ingabo ze kwica abatutsi

Uru rukiko kandi rwarekuye Augustin Ndindiliyimana we wari umaze imyaka irenga 11 afungiwe i Arusha nyuma yo gufatirwa mu Bubiligi mu 2000.

Augustin Bizimungu, wafatiwe muri Angola mu mwaka w’2002, yahamijwe ibyaha byo gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi ku ngabo yari ayobowe ubwo yari amaze kugirwa umugaba mukuru w’ingabo mu ntangiriro z’1994.

Naho Ndindiliyimana we akaba yarekuwe kubera igifungo amazemo igihe kinini kandi ngo yaba ataragize uruhare rukomeye mw’iyicwa ry’abatutsi, ndetse ngo yaba yaranamaganye ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu gihe yari umuyobozi wa Gendarmerie mu 1994.

Gusa bombi ngo icyaha cya Genocide kirabahama ku rwego rutandukanye, ari yo mpamvu Ndindiliyimana we yarekuwe, naho mugenzi we agakatirwa imyaka 30.

Major Francois Xavier Nzuwonemeye wayoboraga imwe muri Battallion y’ingabo za Ex Far, na Capt Innocent Sagahutu wari umwungirije bo bakatiwe imyaka 20 y’igifungo kubera ibyaha bya Genocide bakoreye abatutsi.

Martin Ngoga, umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda akaba yatangarije Reuters dukesha iyi nkuru, ko igihano cyafatiwe cyane cyane Bizimungu Augustin gikwiye nubwo hari nabashobora kumva ko ari gito ugereranyije nibyo yakoze.

Umuseke.com


 

2 Comments

  • niba ari imyaka itatu gusa yakatiwe bizimungu tuzi neza ibyo inabo yari ayoboye zakoze !!!birababaje ntibyaba ari ubutabera!

  • Nibyo.bahanwe.bazire ubugome bwabo

Comments are closed.

en_USEnglish