Digiqole ad

Amaterasi yateje imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Kisaro: Amaterasi y’indinganire ameze nk’umutako urimbishije imisozi isanzwe ihanamye ya Kisaro ho mu karere ka Rulindo. Twasuye uwo murenge ku masaha y’igicamunsi. Ni agace k’imisozi miremire ariko inogeye ijisho. Uhasanga akazuba gake, akayaga kuzuye amahumbezi aturuka mu dushyamba tw’impinga n’udutaba twaho.

Amaterasi y'Indinganire yahinduye ubuzima bwabo.
Amaterasi y’Indinganire yahinduye ubuzima bwabo.

Utereye ijisho hepfo cyangwa haruguru, iburyo cyangwa se n’ibumoso bw’aho waba uhagaze hose, ijisho riguha misozi yambaye urucaca rw’ibyatsi bitoshye, n’ibihingwa birimo amasaka, n’ibishyimbo n’indi itohagiye muri uwo mutako w’amaterasi y’indinganire. Abaturage ba Kisaro bemeza ko bose bazi kwihangira amaterasi ndetse bakaba bashobora no kubyigisha abandi.

Ibyiza byayo ni byinshi cyane

Utuye muri uyu murenge ntushobora gukora umwuga w’ubuhinzi wonyine. Amaterasi ubwayo agushishikariza guhita witabira ubworozi.

Bazamanza Leopold atuye muri uyu murenge. Uyu mugabo w’igikwerere akaba n’umwe mu nzobere zishinzwe gukora amaterasi hirya no hino mu gihugu, atangaza ko yatangiye gutunganya amaterasi ahagana mu mwaka wa 1980. Mu buhamya yaduhaye, yavuze ko gukora amaterasi yabyigishijwe n’umufurere w’Umubirigi witwa Siriro, unatuye mu murenge wabo.

Agereranyije umusaruro uturuka mu mirima yo mu materasi n’uwo mu mirima isanzwe, avuga ko harimo itandukaniro rigaragara. Ku butaka yezagaho ibiro 50 by’ibirayi, Bazamanza, avuga ko amaze kuhatunganya amaterasi, umusaruro wikubye inshuro zurenga enye kuko noneho asarura ibiro birenga 200, kandi ngo umusaruro wa mbere washiriraga mu rugo, mu gihe ubu ngubu asigaye asagurira isoko n’amafaranga akayinjiza.

Umugore witwa Mukaruyenzi Marie Louise, afite imyaka 33. Avuga ko mbere y’umwaka wa 2001 atari azi amaterasi icyo ari cyo. Ariko muri uwo mwaka amaze gushaka, we n’umugabo ngo batangiye guhinga mu materasi, bituma bagira umusaruro utubutse cyane.

Mukaruyenzi avuga kandi ko amaterasi ari meza cyane kubera ko atanga umusaruro utubutse afata n’ifumbire, akarwanya isuri, ndetse agafata n’amazi y’imvura; hakiyongeraho ko ku nkengero z’amaterasi bateraho urubingo n’ibindi byatsi bigaburirwa amatungo.

Mu materasi y’umurenge wa Kisaro bahingamo ibigori, ibishyimbo, ingano, amasaka ndetse n’imboga. Kuba bashobora gutera ubwatsi bw’amatungo ku nkengero z’amaterasi ngo biborohereza kwitabira ubworozi, ubwiganje cyane bukaba ari ubw’ingurube, intama n’inka.

Uwitwa Hagenimana Sitanislas, wo mu kagari ka Mubuga na we yemeza ko amaterasi bayigishijwe na Furere Siriro, abenshi bakaba baramenye kuyitunganyiriza. Yagize ati «Ubu muri Kisaro nta muntu udafite iterasi ku rugo rwe. Njyewe ubwanjye mfiye hegitari y’amaterasi mu isambu yanjye. Mpingamo ibishyimbo n’amasaka ku buryo nkuramo amafaranga nkaba ndi intangarugero mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza.»

Amaterasi yabagize ibyamamare

Umunyamabanga w’akagari ka Murama, kamwe mu tugize umurenge wa Kisaro, Bwana Ntawujyanimpamba Abraham, atangaza ko mu Rwanda amaterasi yavukiye i Kisaro, azanywe na Furere Siriro, bityo Kisaro ikaba isoko y’amaterasi.

Avuga ku mateka y’amaterasi, Ntawujyanimpamba avuga ko yageze i Kisaro ahagana mu mwaka wa 1973, none abaturage baho bakaba batakiri abo kuyashishikarizwa kuko bazi neza ibyiza byayo. Ngo ahubwo bamaze kwamamara kuko bayashishikarije n’abatuye ahandi mu Rwanda.

Uyu muyobozi yishimira umusaruro w’ibihingwa uturuka mu mirima iri mu materasi y’indinganire, akanashimishwa cyane n’uko abaturage b’umurenge wabo bamaze kubizoberamo ku buryo biyambazwa henshi mu gihugu aho baba bagiye gufasha abandi gutunganya ayo materasi, kandi bikanabafasha kubona akazi no kwinjiza amafaranga, bikarushaho kuzamura ubukundu bwabo.

N’ubwo batuye ahantu h’imisozi ihanamye, umuyobozi w’akagari ka Murama yishimira ko icyitwa isuri cyabaye amateka iwabo.

ANARWA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Server IP]
    Uyu mufurere yakoze ibintu bikomeye i Kisaro, none abaturage basezereye ubukene. Leta nishyiremo imbaraga n’ahandi. Ubutaka bwacu butaducika bukajya imahanga.

  • Courage ku batuye Kisaro, ahubwo koko bazabyigishe n’abahandi nk’iwacu i Karongi ntituramenya kuyitunganyiriza.

Comments are closed.

en_USEnglish