Digiqole ad

Daddy Cassanova ngo agarukanye ingufu muri muzika

Umuhanzi Daddy Cassanova utuye mu gihugu cya Canada aratangaza ko agiye kugarukana imbaraga nyinshi mu muzika w’ikinyarwanda kuko ngo asanga hari aho amaze kugera yimenyekanisha muri Canada.

Daddy Cassanova
Daddy Cassanova

Cassanova aravuga ibi nyuma y’uko asohoye indirimbo nshya yise “Ndakwikundira”.

Aganira n’Umuseke.com yavuze ko yari amaze igihe ashyira ingufu mu kwimenyekanisha muri Canada bityo bigatuma aririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza cyane zifite aho zihuriye n’imico y’Abanyacanada kugira ngo abone uko yinjira ku isoko ryaho.

Ati “Nari maze igihe nshaka gushyira imbaraga mu kwimenyekanishe hano muri Torronto(Canada), ubu byatangiye gufata neza niyo mpamvu ntangiye kugaruka ku ndirimbo z’ikinyarwanda, navuga ngo ubu nagarutse.”

Akomeza avuga ko ibihangano bye birimo kugenda bicuranywa ku maradiyo n’amateleviziyo yigenga kuko ngo ibitangazamakuru bya Leta byo byamugoye.

Daddy Cassanova mbere y’uko ava mu Rwanda yari akunzwe cyane ku ndirimbo “Imyaka itatu”.

Umva indirimbo NDAKWIKUNDIRA – Daddy Cassanova

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko aba ba type baba hanze bagiye bareka gukabya: icyo twita “percer” muri monde y umuziki mu bihugu nka canadda si ikintu cyoroshye na mba. kubera standards bamaze gushyiraho. ibyo corneille yashoboye si abantu benshi babishobora. simpakana cyane ubuhanga bwa cassanova ariko kumenyekana muri canada ntabwo ubyivugira muri interview ku museke ahubwo byo ubwabyo bituma uhita umenyekana. ntibyoroshye na mba kandi wowe ubwawe urabizi. singuca intege, courage vrmt, Ariko uzabaze experience: Aron Niyitunga, Samputu,Ngabo Leonce…n’abandi. Regards!

  • Nice song Daddy, I LOVE IT

  • Icyo nkundira abantu bishakira ibitangazamakuru ngo babibwire ko baciye ibintu, nk’abo ibitangazamakuru byabishakiye kubera urwego rubabonaho. Cassanova rwose, ntabwo turi abana. Ntukatubeshye aho ugeze turahazi. TUZA

  • haaahhahahhahaaaaahahha, mumubwije ukuri baasii.

  • Ahubwo jye nibaza ibintu ahorana ku mutwe narayobewe, na mbere akiri ino yabaga yikoze ibintu rwose bibi. mbona bituma aba mubi kandi yari mwiza

  • ahubwo keretse niba ari itabi ryinshi yongereye ingufu naho muzika yo azayivemo
    sematabi uwo

  • @Nziza,
    nuko agishakisha identite cg signature abantu bamumenyaho. Donc guhindagura gutya nuko aba atarafatisha, akigerageza byose. Yarangiza ngo amaze gu perca?????
    Wapi inzira iracyari ndende.

  • Ubu koko mubona atarazase?menya ari nu mu ped niba ariko bandika ahhah

  • Uyu Siliki harya ubundi ngo yalilimbaga ibi ki ra na mbere hose????

Comments are closed.

en_USEnglish