Digiqole ad

Danny Vumbi na Album iriho n’indirimbo zo kwihangira imirimo

Umuhanzi , umunyamakuru ndetse n’umubyeyi w’abana babiri Danny Vumbi wamenyekanye cyane mu itsinda rya muzika rya “THE BROTHERS” ari gutegura kumurika album ye izitwa “KURI TWESE ”.

Danny Vumbi
Danny Vumbi

Iyi Album izaba iriho indirimbo zigera ku icyenda (9) zirimo n’izikangurira urubyiruko kwihangira imirimo, izivuga ku buzima bwa buri munsi ndetse na nke z’urukundo nkuko Danny abitangaza.

Avugana n’UM– USEKE.COM yagize ati ” Kuri Twese’ Album yanjye nshya, iririho indirimbo zanjye nshya ndetse n’amashusho y’indirimbo “Murasa” mperutse gusohora.

Uyu mugabo avuga ko nta gihindutse Album ye izasohoka mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Junior Multisystem. Zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya zikazaba ziri ku isoko mbere yo gusohoka kwa Album.

Danny avuga ko iyo arebye uko urubyiruko hanze aha rurangije amashuri rungana, akareba n’ubuto bw’isoko ry’umurimo rihari abona umuti ari ukwihangira umurimo.

Akaba yemeza ko izi ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye zizakangura urubyiruko rugashaka uburyo rwikorera kandi ruhereye ku turimo duto duto kuko aritwo tuvamo ibintu bikomeye.

Rabbin Imani Isaac
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • mukiri kumwe mwari trio magique. Nabakundaga bibi, none umwe ukwe undi ukwe, ca va pas marche comme ca.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish