Digiqole ad

Kenya: Abanya Iran babiri bakatiwe burundu kubera iterabwoba

Urukiko rushinzwe kuburanisha imanza zibirebana n’iterabwoba muri Kenya rwakatiye abagabo babiri bakomoka muri Iran igihano igihano cyo gufungwa burundu nyuma y’uko Police ibafatanye ibintu biturika.

Abanya Iran babiri bakatiwe urwa burundu
Abanya Iran babiri bakatiwe urwa burundu

Ahmad Mohammed na Sayed Mousavi barashinjwa icyaha iterabwoba no kugenda ibiturika bishobora kurimbura imbaga. Guverinoma ya Iran ikaba itangaza ko itari inyuma y’ibyo abo bagabo baregwa.

Mohamed na Mousavi bivugwa ko bari inyuma y’iturika ry’ ibisasu byigeze guterwa mu ri Kenya i Nairobi ndetse na Mombasa bigahitana imbaga y’abantu.

Aba bagabo bakaba barafashwe mu kwezi kwa Kamena 2012 bafatanwa igipfunyika cyuzuye ubumara bw’ibitwaro bya kirimbuzi gafite uburemere bw’ibiro 15.

Minisitiri wintebe wa Israel Benjamin Nyetenyawu akaba yaratangaje ko Iran yari ifite umugambi mubisha kuri Leta ya Israel muri Kenya naho uhagarariye Iran muri Kenya ambasaderi Malik Hussein Givzad akaba abihakana yivuye inyuma.

Uhagarariye abo banya Iran mu mategeko we yavuze ko iburanisha ry’abakiliya be rinyuranyijwe n’amategeko kuko bahaswe ibibazo na guverinoma ya Israel aho kuba iya Kenya.

Kenya ikaba yarahuye n’ibitero by’abiyahuzi bikomeye byakorwaga na Al Shabab ku bufatanye na Al Qaeda byatewe hoteli i Mombasa bigahitana abagera kuri 18 mu 2002.

Jean de Dieu Nsengiyumva
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ibaze nk’abaturage 2 ba IsraHELL cg USA bafatanywe ibi biturika. Nta nuwamenya uko byagenze. Nta munyamakuru wakubahuka gutangaza iyi nkuru. Wibeshye ukabajyana mubutabera sinzi aho wazisobanurira. Niko isi imeze. Nta butabera bubamo. The might is rigth. Time will tell. Aho ISRAHELL na NATO Zionists bajya bibaza impamvu abantu benshi baba bifuza kubagirira nabi? Ushaka amahoro ajye ayaha abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish