Digiqole ad

Abatahutse 500 bagiye gufashwa gusubira mu buzima busanzwe

Abanyarwanda bagera ku 5 000 batahutse mu turere icumi tw’u Rwanda bagiye gufashwa gusubira mu buzima busanzwe ku bufatanye na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi(MIDIMAR) n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe abimukira( IOM).

Abatahutse bafashwa mu gusubira mu buzima busanzwe bahabwa ibikoresho by'ibanze birimo n'isakaro
Abatahutse bafashwa mu gusubira mu buzima busanzwe bahabwa ibikoresho by’ibanze birimo n’isakaro

Mukantabana Seraphine Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi kuri uyu wa 06 Gicuraasi nibwo yatangaije ikiciro cya kane cy’umushinga wo gufasha abatahutse gusubira mu buzima busanzwe.

Uyu mushinga uzakorera mu gihe cy’umwaka mu turere 10, harimo Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo n’akarere ka Musanze mu Ntara y’amajyaruguru.

Binyujiwe muri uyu mushinga, abatahutse bazafashwa kubona amacumbi, amatungo ndetse abakiri urubyiruko bigishwe imyuga, bazahabwe n’ibikoresho bijyanye n’imyuga bize kugira ngo bihangire imirimo.

Atangiza uyu muhsinga ku mugaragaro, Ministiri Mukantabana yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri gushyira ingufu mu bikorwa byo gusubiza abatahuka mu buzima busanzwe, kuko icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku Banyarwanda cyegereje, biryo haba hashbora gutahuka Abanyarwanda benshi.

Minisitiri yagize ati” si uyu mushinga wonyine twateganije. Hari n’undi mushinga munini MIDIMAR ihuriyeho n’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda, uzafasha abatahuka mu buryo butandukanye. Muri uwo mushinga wo, harimo ibyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amashuri ndetse no gukurikira ibibazo bijyanye n’ubutabera abatahuka bashobora guhura nabyo.”

Umushinga wo gusubiza mu buzima busanzwe abahahutse no gufasha abandi baturage batishoboye watangiye gushyirwa mu bikorwa na MIDIMAR ifatnije n’Umuryango mpuzamahanga w’Abimukira IOM mu mwaka wa 2010, uterwa inkunga na Leta y’Ubuyapani.

Ministre Mukantabana n'abafatanyabikorwa ba MIDIMAR
Ministre Mukantabana n’umwe mu bafatanyabikorwa ba MIDIMAR

Muri uyu mwaka wa 2013-2014, hazakoreshwa amafaranga miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa by’uyu mushinga.

Mu cyiciro cya mbere muri 2010, uyu mushinga wakoreye mu turere twose tugize intara y’Uburengerazuba no muturere dutatu mu ntara y’Amajyepfo aritwo Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

Mu cyiciro cya kabiri muri 2011,uyu mushinga wakoreye mu turere 5 tw’intara y’Uburasirazuba aritwo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, na Bugesera.

Mu cyiro cya Gatatu mu mwaka wa 2012, uyu mushinga wakoreye mu turere 4 tw’intrata y’Amajyaruguru aritwo Rulindo, Burera, Gicumbi na Musanze no mu turere dutatu tw’Intara y’Uburasirazuba : Bugesera, Rwamagana na Ngoma.

Abagenerwabikorwa bagera ku 40,000 nibo bamaze gufashwa n’uwo mushinga kuva watangira.

Frederick NTAWUKURIRYAYO/PRO MIDIMAR

UM– USEKE.COM

en_USEnglish