Digiqole ad

Se w’umwana umuhanzikazi Jozy atwite akomeje kuba urujijo

Producer Jimmy wo muri Celebrity Music wakekwaga kuba ariwe se w’umwana umuhanzikazi Jozy atwite arabihakana ndetse akanavuga ko se w’umwana azwi na nyina n’ubwo adashaka kumutangaza.

Jozy wariho azamuka neza muri muzika yabaye ahagaritse kubera umwana atwite
Jozy wariho azamuka neza muri muzika yabaye ahagaritse kubera umwana atwite

Mbere y’uko Jozy atwita inda ubu imaze kugira amezi atandatu, yakundaga kugaragara mu bitangazamakuru cyane cyane ibyandika ari kumwe na Producer Jimmy wo muri Celebrity Music ndetse akenshi bikanandikwa ko yaba ariwe nshuti ye

Jimmy ariko arahakana ko umwana atari uwe kandi abaye ari uwe atabihaka kuko abahaka abana babo ntabagabo baba babarimo.

Jimmy yongeraho ko se w’umwana azagaragara muri Nyakanga, Jozy niyibaruka kuko azigaragaza ariko kandi ngo n’ubucuti yari bari bafitanye bwari bujyanye n’akazi ntaho bwari buhuriye no kuryamana.

Umuseke.com uvugana na Jozy kuri uyu wa mbere, yabanje kutubwirana ikiniga asa n’urira kubera ko ngo itangazamakuru rikoje kumwibasira rimuvugaho amakuru atariyo.

Ati “Gutwita ndatwite,ariko abanyamakuru barimo baravuga ibintu ntababwiye bantesha agaciro n’ubwo wenda ibyo nako bitakampesheje ariko ni amakosa yanjye, ntabwo nigeze ntangaza ko Jimmy ari incuti yanjye, kuko yari producer wanjye kandi kuva kera nababwiye ko mfite indi nshuti ariko ntashaka ko ijya mu itangazamakuru.”

Akomeza avuga ko adashobora kuvuga uwamuteye inda kuko ntaho ahuriye n’itangazamakuru n’umuziki, ariko kandi nta n’impamvu yo gukeka Jimmy kuko afite umukunzi wundi gusa adashaka kuvuga mu itangazamakuru.

Umuhanzikazi Jozy wegukanye Talent Detection yo mu mwaka wa 2010, agatoranywa mu bakobwa bahatanira ibihembo bitandukanye hano mu Rwanda, by’umwihariko yari yagaragaye mu bahanzi 20 bahatanira Primus Guma Guma Super Star ya kabiri.

Kugeza ubu avuga ko namara kubyara azakomeza ibikorwa bye bya muzika nk’uko bisanzwe, anatunganya umuzingo we wa mbere.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yeh?ariko muri iki gihe tugezemo hari ugitwara ikinyandaro?mbega za ngirwaba stars bacu nukwirirwa baswe***gusa?!??

  • ye bajye bakomeza bakorere aho!!sida ntayo bazi

  • ye bajye bakomeza bakorere aho gusa,ntabwo bazi sida!!!

  • Timumurenganye intanga iraryoha

  • Abakobwa baransetsa cyane peee! ngo mfite inshuti yanjye ngo nzaba nyivuga! UBWO SE UMUNTU WAGUTEYE INDA IKABA IGEZE MU MEZI 6, UBWO ABA AKIRI INSHUTI YAWE RA? IYO YAGUTEYE INDA NTAHITE AKUJYANE UBWO NTABA AKIRINSHUTI YAWE.ANY WAY GUTWITA NTAGITANGAZA KIRIMO KANDI SI WOWE WAMBERE SINAWE WANYUMA ARIKO UMUNTU WAGUTEYE INDA NDAMUGAYE CYANE YARAG– USEBEJE KUBONA UGEZA MURAYO MEZI,IYO ABA UMUGABO CG INSHUTI NYAYO YARIKUKURONGORA IGIFITE NKAMEZI 2. CYOKORA NAWE NTAWAPFA KUMUGAYA CYANE HARIGIHE ABAKOBWA BAKORA AMAKOSA YO GUPFA KURYAMANA NABAHUNGU MUBYUKURI BATABAKUNDA.

    • ubwiwe niki niba atarayitewe n’uwubatse urwe?

  • Areeeeeeeeee syi, izi “stars” ntacyindi ni ugufungura amag**** gusa.

  • Jozy, wamuvuga, utamuvuga warishebeje, usebya n’abandi bakobwa (sinshaka kuvuga abari kuko nshobora kwibeshya tutakibagira). Abavuga nabo muri comments zabo ngo uwayiguteye yari kukurongora, bamenye ko ushobora no kuba warayitewe n’umugabo ushobora no kuba afite urugo!!!!!!!!! Ubwo se barumva yakurongora ate?
    Mwagiye ariko koko mwihesha agaciro?
    Umubiri rwose ushobora gushuka umuntu, ariko mujye mwibuka agakingirizo nyabuna, NIBURA UBUSUGI BUGENDE, UMUCO UGENDE, UBWARI BWIZA NI UKO, ARIKO INDA, SIDA N’IBIYIHEREKEZA biveho.

    • urakoze mahoro, ubagiriye inama nziza. wa mugani ubusugi, umuco… bigende arko birinde nukuri… ababishoboye bakomeze KWIFATA

  • sha twese turi abana babantu ,ntawutagira intege nke kuri iriya ngingo .niba.mbeshya uwantera ibuye nuko yaba ari ikiremba .ni mumureke mumuhe amahoro mwimuhungabanyiriz’umwana
    mumutera agahinda .se wumwana zamenyekana igihe azabishaka.

  • Pole sha!ariko se iyo mudatinya gutwita ntimutinya na SIDA cg ibindi birwara!Mana we Tabaara abakobwa bacu,na CNLS ishyiremo akagufu,birababaje,nkuuriya bita umustar yakabaye intangarugero yasambana akibuka kwikinjyira!naho Rozy ntago uwaguteye inda ari Inshuti,aagukunda ntiyatuma useba,igera mu mezi abiri agafata irembo or akanasaba akaba afunze abantu umunwa!yabababa!ijyeze mu mezi6 ngo mfite Inshuti?ntayo Muuradusebya gusa bakadushyira mu gatebo kamwe,Mwarongoranye ariko Mugakoresha agakinjyirizo?ahaa amagara yacu nibwo bukungu….

  • Sha niba uwayiguteye yarakwigariste, uzaze ngukozemo ryoga yajye umwana avukane sante

  • ohooooooooooooooooooo

  • Singushyigikiye ko watwite ariko nshyigikiye ko uri umuhanzi naryamaga maze kumva imwe mu ndirimbo yawe nakubonagamo umu idol w’imfura yanjye nzabyara mais urampemukiye ku byerekeranye n’imico ariko nanone ntibizakubuza kuba uwo uzaba we abaguca intege bareke ahubwo uhangane n’ibiri imbere!reka ibisa n’ibibabaje tubihinduremo ibyishimo tuzagira umwana avutse!!!big up

  • ok gutwita bibaho,no kuryamana bibaho plz ibuka condom wibuke ko ahantu usesera harimo amahwa gusa umusore nkuwo ntago namushima ni feck yaragusebeje arijye nakakurongoye ariko kuryamana nu mugabo wubatse byo nurundi rwego biba birenze ari uburaya byumwuga none rero mukobwa singombwa kuvuga uwaguteye inda kuko ntacyo yakumariye nukongerera abavuga kuvuga kandi inama nagira abakobwa muri rusange nuko bajya baryamana nabo bafitanye gahunda bakareka gufatafata

Comments are closed.

en_USEnglish